
Congo na CAR ku isonga ry’ibigomba kwigwaho muna ya CIRGL
Igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo n’icya Repubulika ya Centreafurika ni byo biri imbere ku murongo w’ibigomba kwigirwa mu nama mpuzamahanga y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma bo mu Karere k’ibiyaga bigari CIRGL.

Iyi nama yatangiye kuri uyu wa gatatu tariki ya 15 Mutarama irimo kubera i Luanda mu gihugu cya Angola iri bunige ku bibazo bikomeje kugaragara mu gihugu cya Sudani y’Amajyepfo. Nk’uko RFI radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa ibitangaza
Iyi nama ije ikurikira amasezerano y’i Addis Abeba mu gihugu cya Ethiopia yashyizweho umukono 11, yari agamije ahanini gufatanyiriza hamwe kw’ibi bihugu mu kugarura amahoro n’umutekano muri aka gace cyane cyane Uburasirazuba bwa Congo Kinshasa.
N’ubwo M23 yari ikomeje guhungabanya umutekano wo mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa yatsinzwe k’ubufatanye bwa FARDC na MONSCO, raporo UN iheretse gushyirwa ahagarara yatunze agatoki u Rwanda na Uganda kuba bagikomeje gufasha uyu mutwe, aho bari banatangiye kwikanga ko uyu mutwe waba urimo gutegura intambara.
Gusa u Rwanda rwo ruhakana ibi birego ahubwo rugashinja Monusco kwirengangiza nkana FDLR imaze imyaka 20 iteza umutekano muke mu Rwanda.
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
rwose monusco nibanze ikemure iby’ishinzwe ibone kurega urwanda
Wa mu tanzania ko tutamubona mu nama
turashaka amahoro
va kuumutanzania amashagaga yararangiye ubu asigaye yihisha bagenzibe.