Digiqole ad

Coloneli Gadhaffi ngo yaba agiye kwegura

Nkuko bitangazwa na byinshi mu bitangazamakuru byo mu bihugu by’Abarabu, umwunganizi washyizweho na Ghaddafi ubwe ngo yaba yamusabye inama y’ubwumvikane hagati ye n’ abigaragambya bigometse ku butegetsi bwe hagamijwe ko yakwegura.

Iki cyemezo cyanzwe n’abigaragambya kuko kwegura kwa Ghaddafi gusaba ko atazakurikiranwa mu nkiko mu gihe cyose yaba avuye mu gihugu, abigaragambya ngo bakaba babyanze.

Television Al-Jazeera, yatangaje ko Ghaddafi ngo yaba yasabye abigometse ku butegetsi bwe ko bagirana inama hamwe na congre rusange y’abaturage bamwigotseho ngo bagahura mu rwego rwo gushaka uburyo Ghaddafi yakwegura mu gihe yaba yemerewe kudagira ibyo aryozwa.

Gusa ku gicamunsi cy’uyu wa kabiri, ubutegetsi bwa Ghaddafi bwo bwabeshyuje iyi mishyikirano y’ubu bwumvikane hagati y’impande zitavuga rumwe .

Abadipolomati b’ Abafaransa n’abo mu Bwongereza bo bakaba basabye umuryango w’abibumbye (UN) ko yafata icyemezo kuri leta ya Ghaddaffi cyo kutongera gukoresha ikirere kuko bari gukoresha indege mu kurasa ku baturage ari nabo batamushyigikiye.

« Bibe ukuri ntibibe ukuri iyo mishyikirano yanzwe rwose » ibi n’ibitangazwan’umuvugizi w’abigometse ku butegetsi, Mustafa Gheriani,

Yongeyeho agira ati :« ndemeza ko twabonye inzandiko ziturutse ku uhagarariye Ghaddafi wifuzaga gushyikirana natwe kugirango Ghaddafi yegure ave mu gihugu . Twabyanze. Ntidushyikirana n’umuntu nk’uriya wamennye amaraso y’ Abanyalibiya. Kuki tugomba kumugirira ikizere ubu.?»

Mu gihe cyose abatavuga rumwe na perezida colonel Ghaddafi baba biyemeje kutamukurikirana mu nkiko ndetse agahunga igihugu, AFP, ibiro ntaramakuru by’Abafaransa byatangaje ko inama nkuru y’igihugu yashyizweho n’abigometseku butegetsi ngo yahita ishyiraho leta y’inzibacyuho.

Jonas MUHAWENIMANA
Umuseke.com

en_USEnglish