Digiqole ad

CNLG irasaba Abaturarwanda kwirinda amagambo asesereza mu gihe cy’icyunamo

Remera, Kigali – Tariki 07 Mata haratangira icyumweru cyo kunamira ku ncuro ya 20 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi , Ikigo cy’igihugu gishinzwe kurwanya Jenoside “CNLG” mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa mbere  ubufatanye bw’Abaturarwanda bose mu bikorwa byo kwibuka, ndetse no kwirinda kuvuga amagambo asesereza abarokotse.

Mucyo Jean de Dieu mu Kiganiro n'Abanyamakuru.
Mucyo Jean de Dieu mu Kiganiro n’Abanyamakuru.

Jean de Dieu Mucyo, umuyobozi wa CNLG yavuze ko CNLG yiteguye bihagije ibikorwa byose byo kwibuka ku ncuro ya 20, gusa akanasaba ubufatanye bw’inzego zose n’abaturarwanda bose kugira ngo bizagende neza nk’uko byateguwe.

Uko ibikorwa biteganyijwe:

Muri iki cyumweru mbere y’uko itariki zirindwi zigera hateganyijwemo ibiganiro bitandukanye, n’inama mpuzamahanga ku bijyanye na Jenoside n’ingaruka zayo.

Hari ikiganiro kizaba kuwa kane tariki 03 Mata, kuganira ku mateka ajyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo n’urubyiruko ruyamenye, n’inama izahuza abanditsi banditse ibitabo kuri Jenoside izaba tariki 06 Mata.

Tariki 07 Mata: Niwo munsi nyir’izina hazatangizwa icyumweru cy’icyunamo, kizatangizwa na Perezida wa Repubulika ubwe.

Kuri iyi tariki Perezida azacana urumuri rw’icyizere ku rwibutso rwa Kigali ku Gisozi, hanyuma hakurikireho imihango izabera kuri Stade Amahoro i Remera ndetse izaba yanitabiriwe n’abayobozi batandukanye baturutse mu bihugu by’amahanga.

Uretse itsinda ry’abayobozi umunani rizaza guhagararira Leta Zunze Ubumwe za Amerika rizaba riyobowe na Samantha Power uhagarariye USA mu Muryango w’Abibumbye, n’abaminisitiri bazahagararira u Bubiligi, urutonde rw’aba bayobozi bose ruzamenyekana muri iki cyumweru.

Tariki 08 Mata: Hazizihizwa isabukuru y’imyaka 10 urwibutso rwa Kigali ku Gisozi rumaze rushinzwe.

Tariki 09 Mata: Hazaba ibiganiro by’abanditsi b’abanyafurika, biganjemo ab’amateka n’abanditse kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Tariki 11 Mata: Hazaba ibikorwa byo kwibuka hirya no hino mu gihugu, by’umwihariko Nyanza ya Kicukiro.

Tariki 13 Mata: Ku musozi wa Rebero hashyinguye abanyapolitiki hazasorezwa ku kugaragaro icyumweru cy’icyunamo ariko ibikorwa byo kunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi bizakomeza kugera tariki 03 Nyakanga.

Muri iki gihe cy’amezi hafi atatu, Jean de Dieu Mucyo arasaba Abanyarwanda n’abanyamahanga bari mu Rwanda kuzifatanya n’abarokotse kandi bakabafata mu mugongo.

Mucyo yongeye kwihanangiriza abantu bakunze kuzamura amagambo yo gupfobya cyangwa gusesereza abarokotse muri ibi bihe.

Vénuste Kamanzi
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Mubindi bihe bemerewe kubasesereza se ? huuuh ! barabimenyereye kuko ntakundi bagira

  • nene harurusha reta gusesereza abanyarwanda barokotse   ko burigihe iyo mubereka amafufa yababo harukubasesereza kuruta uko kuyanika muyereka umuhisi mumugenzi byanakubitiraho mukavugako kugisozi hinjije amafranga menshi yubukerarugendo murumva harukudusesereza kurenze uko mwaturatse ko nubandi ibyo mukora bitagarura abacu uretse gushinyagura.

    • iyo ni politic ya rnc, mujya kwifatanya na FDLR burya kwali ukugirango muyahishe rero(amagufwa). Inda ndende weee.!!!

      • Sha mubwire kabisa!! ni mazimwe nyine!
        Nonese wagirango ayo magufa bayapfurike ibyabaye bizime byibagirane?
        Ntawe urusha kubura abe sha jya ugabanya….tuzabibuka iteka n’iteka.
        Kandi si ngombwa ko ayo magufa uvuga bayapfurika bakayahisha ngo ni ukwanga agashinyaguro.
        Niba ubona ari agashinyaguro twe tubona ko ari ukubibuka.

  • Mana Jya ukomeza ukomeze abanyuze muri iriya nzira y’umusaraba kandi uhe abanyaRda (kazi) bose bagihumeka  gukura isomo mu kaga kagwiriye u Rda. Jya Uduha Ubwenge Nyakuri Mana

Comments are closed.

en_USEnglish