Digiqole ad

Chelsea yihereranye ManU

Kuri stade yayo ya Stamford bridge ikipe ya Chelsea yabashije kwegukana amanota atatu itsinze mukeba wayo wayirushaga amanota 15 ibitego 2-1.

Imbere y’abafana basaga 43.000, ikipe ya Chelsea yabashije kwitwara neza ihita inazamuka ku rutonde rwa championat dore ko ubu igeze ku mwanya wa kane n’amanota 48. Aho ikipe ya Manchester ikiri ku mwanya wa mbere n’amanota 60.

Lampard n'ibyishimo byinshi byo gutsinda mukeba we
Lampard n'ibyishimo byinshi byo gutsinda mukeba we

Ku munota wa 28 Wayne Rooney yari yamaze kubonera ikipe ya Manchester igitego nyuma yo guhererekanya neza na Nani. Mu gice cya kabiri nibwo ikipe ya Chelsea yaje ishaka koko kwishyura, ku munota wa 53 umukinnyi baherutse kugura akaba na myugariro wayo, David Luiz yatsinze igitego cyiza cyane, kikaba ari nacyo cya mbere atsindiye ikipe ya Chelsea. Nyuma gato Chelsea yaje kubona Penalty yatewe neza na Frank Lampard umukino urinda urangira ku ntsinzi ya Chelsea.

Luiz David Yishimira intsinzi
Luiz David Yishimira intsinzi

Nyuma y’uyu mukino havuzwe byinshi cyane cyane ku musifuzi Martin Atiknson wawusifuye, ku ikarita itukura yahawe Nemanja Vidic. Umutoza Sir Alex Ferguson akaba yatangaje ko atsinzwe ariko bagomba kwibuka ko akiyoboye urutonde rwa championat, akaba atanabuze kunenga umusifuzi kuba atahaye ikarita ya kabiri y’umuhondo kuri Luiz David ku ikosa yakoreye Wayne Rooney. Ati ngiye ngiye kwitegura umukino wa Liverpool, ari nawo azahita akurikizaho kuri iki cyumweru.

Naho Carlo Ancelotti we yatangaje ko nyuma y’igihe batitwara neza mu bwongereza, kuri iyi nshuro yari yizeye ko abahungu be baza kubyitwaramo neza. Ibi bikaba byabaye nko guhumeka kuri we kuko yaramaze iminsi bivugwa ko uyu mukino natawutsinda ashobora guhita yirukanwa muri Chelsea.

Shampionat ya English Barclays Premier Ligue ikaba isigaje imikino 10 ngo irangire.

Dore uko zikurikirana ku munsi wa 28 wa shampionat;

Team         PTS

1 Man Utd  60

2 Arsenal    56

3 Man City  50

4 Chelsea    48

5 Tottenham 47

6 Liverpool  39

7 Bolton       37

8 Sunderland 37

9 Newcastle  36

10 Stoke        34

11 Everton    33

12 Aston Villa 33

13 Fulham      32

14 Blackburn  32

15 Blackpool  32

16 Birmingham 30

17 West Brom  29

18 Wolves       28

19 West Ham  28

20 Wigan        27

 

Umuseke.com

 

4 Comments

  • chelsea yagaruye bwabundi!!!!!!!!!!! gutsinda MANU shahu biraryoha mwabantu mwe! yooyoo!!

  • erega ikipe niyo yishakira abafana ubusanzwe !!!!!!!!!!!

  • oyeeeeeeeee!!!!!!

  • Vive Chelsea!!!!!! Byose birashoboka. Mutwitege twagarutse.
    Chelsea oyeeeeeeeeeeeeee!!!!!!!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish