Digiqole ad

Charles Bandora yashinjuwe n'umutangabuhamya w'Ubushinjacyaha

Mu rubanza Urukiko Rukuru ruburanishamo Charles Bandora urengwa n’ubushinjacyaha kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi akurikiranyweho, kuri uyu wa 30 Nzeri, umutangabuhamya wo ku ruhande rw’Ubushinjacyaha yumvikanye ashinjura uregwa atangaza ko kuba ubuhamya yatanze mbere bwaramushinjaga ari uko yabutanze ku gahato nyuma yo kwizezwa kuzagabanyirizwa ibihano.

Cherles Bandora ubwo yari mu rukiko n'abamwunganira (Foto Kisambira)
Cherles Bandora ubwo yari mu rukiko n’abamwunganira (Foto Kisambira)

Kuva kuwa mbere tariki 29 Nzeri, Urukiko rukuru rwatangiye kumva ubuhamya bw’uwitwa Hakizimana Degaule nk’umutangabuhamya wa Gatatu mu bashinja Charles Bandora ibyaha birimo Gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’ibyaha byibasiye inyokomuntu  akurikiranyweho.

Ubusanzwe bizwi ko umutangabuhamya watanzwe n’Ubushinjacyaha aba ari uwo kubwunganira mu gushinja uregwa no kumuhamya ibyaha dore ko buba bwamutanze nk’uzi neza ibyaha yakoze, aho yabikoreye n’uko yabikoze.

Hakizimana Degaule we yashinjuye uregwa (Bandora), nk’uko byumvikana mu buhamya yatanze kuva ku munsi w’ejo anatangaza ko kuba yaremeye kumushinja na mbere hose ari uko yotswaga igitutu n’Ubujyenzacyaha n’ubushinjacyaha ngo hakaba hari ibintu yizezwaga na we arabyemera kuko yumvaga ko uwo ashinja atakiba mu Rwanda ndetse ko atazanagaruka.

Mu buhamya yatanze kuva mu mwaka wa 2011; Hakizimana Degaule yagaragazaga uruhare Bandora yagize mu itegurwa no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi nk’uko bigaragazwa n’inyandikomvugo yakoreshejwe n’Ubugenzacyaha aho yagaragazaga ko Bandora yitabiraga inama zo gutegura Jenoside no gutanga ibikoresho byakoreshejwe.

Abajijwe niba hari uruhare yaba azi kuri Bandora ku bwicanyi bwabereye ahahoze ari muri Komini Ngenda by’umwihariko kuri paruwasi ya Ruhuha (Bugesera), umutangabuhamya yasubije ko nubwo yajyaga mu bikorwa by’ubwicanyi nta na rimwe yigeze abikorana na Bandora cyangwa se ngo abe yaramubonye muri ibi bikorwa.

Gusa yemeza ko imwe mu modoka ze (Bandora) ariyo yakoreshwaga mu bikorwa by’ubwicanyi ariko atangaza ko nabwo yajyanywe n’abasirikare ku gahato.

Ibi bitandukanye cyane n’ibikubiye mu nyandikomvugo yatanze mbere ubwo yabazwaga n’Ubugenzacyaha, nk’iyo kuwa 10 Mutarama 2011 aho yatangaje ko kuwa 07 Mata 1994, Bandora yari umwe mu bacuruzi bo ku Ruhuha bavuze ko bemeye gutanga imipanga yo kujya gukoreshwa mu bwicanyi bwakorerwe Abatutsi bari barahungiye kuri Paruwasi ya Ruhuha.

Abajijwe impamvu akomeje kunyuranya n’ubuhamya yatanze mbere, Umutangabuhamya yavuze ko inyandikomvugo yakoreshejwe muri iki gihe zose yazikoreshwaga ku Gitugu n’Ubugenzacyaha ndetse bukanamwizeza kuzagabanyirizwa igihano kugera kuri ¼ cy’igifungo yakatiwe n’inkiko Gacaca.

Asobanura igitutu yokejwe n’Ubugenzacyaha; yagize ati “ Rwose iyo umuntu aguhoza ku nkeke nawe ugera aho ukemera icyo agusaba uko cyaba kimeze kose.”

Perezida w’inteko y’Urukiko iburanisha uru rubanza yahise amubaza ibigomba gufatwa nk’ukuri, amusubiza agira ati “Jye ntabwo nca imanza ariko ibyo mvugiye aha nibyo by’ukuri kuko nta na rimwe nigeze nkorana ibyaha na Bandora ahubwo ambabarire naramubeshyeye.”

Umwe mu bunganira Bandora yabajije uyu mutangabuhamya uwaba yaramushyizeho igitugu cyo kuzashinja uregwa. Yifashishije amarenga,  yasubije yerekana umwe mu bashinjacyaha babiri bahanganye n’uregwa agira ati “ Uriya niwe wanyirukanseho inshuro nyinshi aho mfungiye muri Gereza.”

Yanavuze ko yasabwe inshuro nyinshi zigera mu 10 ngo azashinje Bandora aho yabisabwaga n’abantu batandukanye barimo ngo n’abifuzaga kuzasigarana imitungo ye.

Ubushinjacyaha bumubajije ibimenyetso byaba bigaragaraza ko yokejwe igitutu, Hakizimana yavuze ko mu mwaka wa 2008 hari ibaruwa yandikiye Minisitiri w’Ubutabera amumenyesha iki kibazo ndetse n’inshuro nyinshi yasanzwe muri Gereza asabwa kuzashinja Bandora.

Charles Bandora woherejwe n’igihugu cya Norvege ngo aze kuburanishwa n’Inkiko zo mu Rwanda, akurikiranyweho ibyaha birimo gucura no Gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, kurema no gutunganya umutwe w’abagizi ba nabi ndetse n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Hakizimana Degaule nk’umutangabuhamya watanzwe n’Ubushinjacyaha, abaye uwa Gatatu mu batangabuhamya 14 bagomba kuzashinja Bandora kuri ibi byaha akurikiranyweho mu gihe uruhande rw’uregwa rwo kugeza ubu rumaze gutanga urutonde rw’abantu 20 bazamushinjura.

Urubanza rukazasubukurwa kuwa 13 Ukwakira humvwa undi mutangabuhamya wo ku ruhande rw’Ubushinjacyaha.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

13 Comments

  • Ndabashimiye ko mwabitangaje uko biri nta kubebera. Wa mushi wo kwa KATABIRORA ka KABIROGOSO ati aho kuryamira ijambo rya mukama ahubwo naryamira ubugi bwa ntorezo. Kuba umugabo ni icyo bivuga. Yanga na we ati REKA TURORE

  • Ndakwemeye wamugabowe uvize ukuri nushake uzakuzire!!!!!!!

  • Ikibazo ni uko niba nta bimenyetso bifatika uyu mutangabuhamya agaragaje, ubuhamya bwe bwose, ubwa mbere n’ubwo mu rukiko, buzateshwa agaciro! Ariko ubundi bagiye bahagarara hamwe bakareka kujajaba bashaka amaramuko n’ibyo babemerera bidashoboka?

  • Birababaje cyane ariko abashinja mujye mwitondera kuvuga ibyo mutazi Imana izabashyira film yose mumaso murye indimi
    Ntanamahoro mwagira mumitima

  • muzageza hehe koko kumva ko abari murwanda bose mugihe cya genoside bakoze jenoside

  • Ubwo mbese icyari ubushinjacyaha cyabaye ubushinjabinyoma! Hakaba hari n’itozabinyoma!

  • Bandora nta soni agira koko, uwo mutangabuhamya we aracyari interahamwe! Muzabaririze uko umucuruzi witwaga Pasiteri wari utuye ku Ruhuha yapfuye kandi yicishijwe na Bandora? Puuu. nibajye bishyura ibyo bariye…

  • Uwo ngo nı degole ndamuzı nuwo bandora ndamuzı!ıkıbazo gıharı ntahantu nahamwe degolı yarı guhurıra na bandora!abashınza uwo mugabo bose nıbyo baheraho byo mumashyaka!kko yarı umurwanashyaka ukomeye wa MRND kdı ndumva ıcyo kıtaba ıcyaha!mugıhe cya genocıde uwo bandora ntabwo yonjyeye kugaragara keretse ıbyo bamushınza wenda bamubajıje atı nkawe nkumuntu warı umuntu wızewe waba warahıshe nde?ıcyo nıcyo cyaba ıkıbazo!?naho ubundı ıbyo kwıca uwo mugabo nabamugendaho!

    • none se nkwibarize wowe wiyise amayobera niba wari ku Ruhuha kiriya gihe inama yabereye kwa Bandora mu gitondo cyo kuri 07MATA urayemera cg urayihakana?abantu baje bagakorera inama iwawe zo kwica abantu nawe ubizi ubwo wahakana ko utari umufatanyacyaha ?

  • Bandora Charles yari umucuruzi ukomeye ku Ruhuha yashakanye na Ayinkamiye Speciose bari bafitanye abana umunani . yari umuyoboke ukomeye wa MRND iyo habaga Habaye meeting ya MRND niho bazaga kwiyakirira kuko yari afite akabari gakomeye.ku itariki ya 07 MATA mu gitondo kwa Bandora bahiciye umugabo wari OPJ icyo gihe yishwe n abakarani ba Bandora bamutemye mu nda asohoka yiruka avirirana yifashe mu nda bamwirutseho bamutsinda inyuma y akabari ka Bandora.bigeze mu ma saa tanu hafi saa sita kwa Bandora habereye inama yari iyobowe na Lieutonant Bizimungu n abandi bacuruzi bo ku Ruhuha nyuma y iyo nama nka saa saba z amanywa nibwo uwari responsible ya serire Ruhuha kuri centre yitwaga Azarias bahimbaga irya Mamera yakoresheje inama abakrani n ibindi birara byo ku Ruhuha harimo n uriya Hakizimana Degaule n undi witwaga Rudomoro na Alphonse bitaga musazi n abandi iyo nama yabereye mu muhanda rwagati bavuyeyo nibwo bahise bajya gufata imipanga na amahiri bamanuka berekeza iya Nyabaranga bakurikiye abatutsi bari bahungiye mu masaka barabica.niyo interahamwe zajyaga kwica muyandi ma secteurs bagendaga mu modoka z abo bacuruzi harimo n imodoka za Bandora, ndetse n ibitero byagiye mu cyahoze ari commune Muyira niwe wabiyoboraga hamwe na Gatete Joseph mwene Kiyoge nawe yamaze abantu mu Bugesera.ubwo rero abashinjura Bandora bazabanze bamenye uwo ariwe bashyire amarangamutima ku Ruhande.

  • Erega ndabona muri comments mwamaze kumuhindura umwere! Igitangaje se ni iki? Umwicanyi wamaze abantu ashinjura indi nkoramaraso yamuhaga amabwiriza ? Abamushyigikiye nimugerageze, benshi muri mwe n’ubu “mwakora” mubishoboye nkanswe Bandora wamaze abantu. Ariko ntimwirushye amaraso yamennye ntaho azayacikira. Umuvumo bari kumwe.

  • Ahaa

  • buriya se umuntu yatsinda ate kandi urega ariwe uri no guca imanza? uyu mugabo ndamwemeye peeee!uwanga amazimwe aterekera habona! kuba yanamwerekanye ni icyerekana ko ari ukuri, niba Atari Leta yabaga yamutumye koko uwo mujudge tuzareba ko hari ingaruka bimuguraho…..dutegereze turebe.

Comments are closed.

en_USEnglish