Digiqole ad

Centrafrique: Ingabo z'u Rwanda zakoranye inama y'umutekno n'abaturage

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro mu ngamba zo kunoza umutekano

Bangui, kuwa 27 Gashyantare 2014

Ejo kuwa kane tariki 27 Gashyantare, Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cya Centrafrique  zakoranye inama y’umutekano n’abaturage bo mu murwa mukuru w’icyo gihugu, Bangui.

Ingabo z’u Rwanda kandi zikomeje amarondo mu bice bya Miskine, Arondisoma ya gatanu, tumwe mu duce twazahajwe n’umwiryane hagati y’abaturage ba Centrafrique.

Ingabo z’u Rwanda kandi zikomeje n’ibindi bikorwa bigamije gufata ingamba zo kurushaho gucungira umutekano abaturage nabo babigizemo uruhare, bikarwanya ibikorwa by’insoresore zishaka guhungabanya umutekano kandi bikongera icyizere hagati y’abaturage n’izo ngabo mpuzamahanga.

Ku rurundi ruhande abaturage ba Bangui nabo bemeye ko bagiye gufatanya n’ingabo mu kurushaho gucunga umutekano aho batuye.

Inama irangiye, umwe muri abo baturage yabwiye umunyamakuru wa Aljazeera ukorera aho ati “Iyo turi kumwe n’Abanyarwanda, twumva dufite umutekano.”

Ingabo z’u Rwanda (RwaMechBatt1) ziri mu butumwa bw’amahoro n’izindi ngabo zindi ngabo zoherejwe n’Umuryango w’ubumwe bw’Afurika zakajije umurego mu gukora amarondo kugira ngo abaturage barusheho gucungirwa umutekano.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Abaswahili bazapfa kugeza igihe baziga kwirwanaho. Ko mbona ababyawe ubwa 2 bajyaga bigisha ivanjili yo gutega undi musaya batagikozwa ikinyoma cya Kiliziya ra?

  • Ikibazo cyababantu samadini suko ari islam cg nabakristu ahubwo Ikibazo bose ninyamaswa ntabwenge bagira kandi Imana yarabubahaye babareke bamarane buriya hazasigara bazima .

    • Ayiiii,uravuga n’abazungu ngo <> mon ami wibagirwa vuba cyane niba waribagiwe ibyabereye muriki gihugu ko byarengeje biriya inshuro ibihumbi magana.
      Hariya ntabwo ari abakristu n’abayislamu barwana , bose ni aba centre africains kandi ubwabo ntanubwo bazi icyo bapfa : ariko uwababibye ruriya rwango we amaze gusarura icyo yabibye.
      Ubanza ngo harangwa ubukire bwa Uranium n’ayandi mabuye y’agaciro, buriya lero umufaransa yahashinze ibirindiro , aho bukera isoko araryegukana burundu kuko imyaka yari ishize bamaze kumwibagirwa none ubu mémoire zabo zirakanguka nubwo batamwiyunvamo cyane.

Comments are closed.

en_USEnglish