CECAFA: Casa yizeye gusezerera Athletico muri 1/4
Nyuma yo kurangiza imikino yayo yo mu itsinda rya gatatu ku mwanya wa mbere, umutoza w’ikipe ya Police FC André Casambungo yabwiye Umuseke ko ikipe ye ifite ubushobozi bwo gusezerera ikipe ya Athletico y’i Burundi.
Nyuma y’imyitozo ya nyuma mbere y’uko akina na Athletico muri 1/4 cy’irangiza mu irushanwa rya Kagame Cup, André Casambungo yavuze ko nta kabuza aza gusezerera ikipe ya Atletico bazakina kuri uyu wa 19 Kanama.
“Ikipe ya Athletico ni ikipe nziza nayibonye ikina na APR mbona ko ikomeye, ariko nanjye mfite ikipe nziza impa ikizere cyo kubatsinda ku munsi w’ejo.” – Casabungo
Usibye umunyezamu Emery Mvuyekure wavunitse urutoki rw’agahera abandi bakinnyi ba Police FC bose bameze neza nk’uko uyu mutoza abyemeza.
Police FC ni imwe mu makipe atatu ahagarariye u Rwanda, niyo ya mbere yabonye ticket yo gukomeza muri 1/4 cy’aya marushanwa ashyirwamo 60 000$ na Perezida Kagame buri mwaka ngo agende neza.
Mu itsinda yari kumwe na El-Mereihk,Vital’o na Benadir yarangije itsinze imikino yayo yose, ndetse abafana bakavuga ko ari ikipe itanga ikizere kurusha izindi zihagarariye u Rwanda.
Atletico yabaye iya gatatu mu itsinda B ryarimo KCCA (1), APR FC (2), Telecom (4) yo muri Djibouti na Gor Mahia yo muri Kenya yabaye iya gatanu.
Kuri uyu wa 19 Kanama saa cyenda kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, Police FC iracakirana na Atletico y’umutoza Kaze Cedric wahoze muri Mukura VS umwaka ushize.
Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW
0 Comment
Police ira yicyura cassa nitayari azagitwara.
Comments are closed.