Itsinda rya Active ribarizwamo Tizzo, Derek na Olivis ryerekeje muri Uganda guhatanira kimwe mu bihembo by’irushanwa ritegurwa n’abanyamakuru, aba Djs n’aba promotors muri icyo gihugu ryitwa Uganda Entertainement Awards. Ku nshuro ya gatatu iri rushanwa ritegurwa, Active yo mu Rwanda iraba ihatanira umwanya w’umuhanzi wo mu Karere uhiga abandi mu gukora neza. Aho bakaba bahanganye […]Irambuye
Ntabwo aramenyekana cyane ariko ari kugerageza kuzamuka mu njyana y’indirimbo zivuga umuco gakondo warangwaga n’indangagaciro nyarwanda na za kirazira ariko ntiyibagirwe n’urukundo. Mu ndirimbo ‘Igikobwa’ umuhanzi Micomyiza azagaragaramo yerekana itandukaniro hagati y’urukundo rw’agahararo n’urukundo ruramba. Iyi ndirimbo ikubiyemo amagambo meza y’Ikinyarwanda yakoreshwa n’abasore mu rwego rwo gutetesha abo bakunda hataraza aya magambo y’iki gihe ya chouchou, […]Irambuye
Cleophas Barore umunyamakuru w’inararibonye ndetse ubu akaba umuyobozi w’agateganyo w’urwego rw’abanyamakuru bigenzura, RMC, avuga ko akunda gukurikirana ubutumwa bw’indirimbo z’umuhanzi Amag The Black. Barore yabwiye Radio Isango Star ko akunda kumva ubutumwa bwo mu ndirimbo z’umuraperi AmaG the Black kuko ngo avuga ku buzima busanzwe bwa buri munsi. Barore avuga ko abahanzi bakwiye kumenya uruhare bafite ku […]Irambuye
Mu minsi ishize umuhanzikazi Tony nawe yaje mu mubare w’abahanzi bamaze gusezera mu nzu isanzwe itunganya ibihangano by’abahanzi nyarwanda izwi nka Touch Records yaje guhinduka Touch Entertainment Group. Ngo ahanini biraterwa n’ubwumvikane buke buri hagati y’abahanzi na bamwe mu bayobozi b’iyo nzu. Umwe muri abo bayobozi ushyirwa mu majwi cyane yo kuba abangamira abahanzi ni […]Irambuye
Ni umuhanzi ufite indirimbo umunani gusa, indirimbo zakunzwe na benshi ku buryo budasanzwe, kuri iki cyumweru mu gitaramo cyo kumurika Album ye ya mbere izigize, Salle ya Serena Hotel yuzuye mbere y’igitaramo imiryango irafungwa ndetse bamwe mu baguze amatike bataha batinjiye. Israel Mbonyi yafatanyije n’abandi bahanzi nka Simon Kabera, Liliane Kabaganza mu gutaramira Imana, hari kandi […]Irambuye
Umuhanzi ukizamuka Jay-B, ni umusore umaze igihe gito yinjiye muri muzika Nyarwanda, ariko ngo afite intego nyinshi, kandi imikorere ye yerekana ko afite icyerekezo. Jay-B ubu umaze gukora indirimbo eshatu gusa, zirimo n’iyo yakoranye na Bruce Melody na Jay Polly itarasohoka, yabwiye Umuseke ko yiteguye kugaragaza ko injyana ya Afro-beat ifite impano nshya, nyuma y’uko […]Irambuye
Toshi Luwano Austin, umuhanzi akaba n’umunyamakuru wamenyekanye cyane ku izina rya Uncle Austin, yatangaje byinshi ku buzima bwe nyuma y’uko hari amakuru yagiye hanze avuga ku gushaka kwe mu mwaka wa 2006, ngo agasiga umugore we. Mu kiganiro kihariye yagiranye n’Umuseke, Uncle Austin yemeje ko kuba yarakoze ubukwe bwemewe n’amategeko y’u Rwanda muri 2006 ari […]Irambuye
Akimana Patient umuhanzi akaba n’umwe mu batunganya ibihangano by’abahanzi (Producer) uzwi nka Pacento ukorera mu nzu yitwa CB record, nyuma yo gukorera indirimbo umuhanzi Pallaso wo muri Uganda avuga ko aribwo akibona ko inzozi ze arimo kugenda azigeraho. Palloso umuvandimwe wa Chameleon na Weasel umaze kumenyekana cyane mu Karere ubwo yazaga mu Rwanda mu minsi […]Irambuye
Bagwire Keza Joannah wabaye nyampinga w’Umuco 215 (Miss Heritage), niwe watoranyijwe ngo abe uhagarariye Hobe Rwanda mu mwaka wa 2015 nk’umwe muri ba nyampinga banafite ikamba ry’Umuco. Hobe Rwanda, ni igikorwa kigamije guteza imbere Umuco nyarwanda mu bijyanye n’ubuhanzi ndetse n’ubugeni. Ni ku nshuro ya gatatu iki gikorwa ngaruka mwaka kigiye kuba. Raoul Rugamba umwe mu […]Irambuye
Umuhanzi Israel Mbonyi uririmba indirimbo zihimbaza Imana akaba anitegura kumurika ku mugaragaro umuzingo (album) w’indirimo ze avuga ko adateze guhagarika guhanga no kuririmba izi ndirimbo ngo aririmbe indirimbo zivuga ibindi nk’uko byakunze gukorwa na bamwe mu bahanzi bo mu Rwanda. Uyu muhanzi uri kwitegura kumurika umuzingo w’indirimbo umunani avuga ko abazitabira iki gitaramo kizabera muri […]Irambuye