Igitaramo cy’umunsi w’amahoro wo kuri uyu wa 21 Nzeri cyari kitabiriwe cyane n’urubyiruko kuri stade nto ya Remera kuri uyu mugoroba, abahanzi barimo abakomeye nka Ali Kiba wo muri Tanzania, Knowless, Urban Boys, Babou n’abandi hamwe n’abayobozi barimo na Minisitiri w’Urubyiruko bose batanze ubutumwa bugaruka ku gaciro k’amahoro n’uburyo aricyo kintu cya mbere isi ikeneye. […]Irambuye
Mu gitondo cyo kuri uyu mbere tariki ya 21 Nzeri 2015 nibwo umufasha wa Sebanani Andre witwaga Anne Marie Mukamulisa yitabye Imana mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe. Amakuru agera ku Umuseke avuga ko uyu mubyeyi yaba yazize indwara ya Hepatite C yari amaranye igihe yivuza, ariko bikaza kurangira imuhitanye ahagana ku i saa kumi […]Irambuye
Makanyaga Abdul ni umwe mu bahanzi bo hambere ariko bagikora muzika y’ubu irimo kugenda ifata indi ntera mu iterambere. Avuga ko nta muntu wakabaye agira umuhanzi aveba ku bikorwa bye bya muzika ahubwo bakwiye gushyigikirwa. Ibi ngo ahanini usanga abantu benshi bavuga ko nta muzika iri mu Rwanda kubera bamwe mu bahanzi usanga bakora injyana […]Irambuye
Kundwa Doriane, Nyampinga w’ u Rwanda 2015 mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere tariki 21 Nzeri 2015 arajya mu Budage mu rugendo rw’icyumweru kimwe cyo gutemberezwa nka kimwe mu bihembo yagenewe na Sebamed ubwo yambikwaga ikamba rya Miss Rwanda 2015 mu ntangiriro z’uyu mwaka. Sebamed yatanze iki gihembo ibicishije muri Kipharma isanzwe izana ibicuruzwa […]Irambuye
Jules Sentore umwe mu bahanzi bamaze kumenyekana cyane kubera injyana gakondo avangamo n’izigezweho, avuga ko nta muhanzi n’umwe ku isi uraterimbere kuberako ariwe ubyikoreye gusa nta tsinda rimufasha ibikorwa afite ‘Team Management’. Akaba asanga abahanzi barebera ikibazo aho kitari cyo kuba muzika nyarwanda ngo ibe yamenyekana ku isi cyangwa se no mu Karere muri rusange. […]Irambuye
Nkurunziza Kate Gustave, umunyamakuru akaba n’umwe mu bashyushyarugamba (MC) bamaze kubigira iby’umwuga yasezeranye imbere y’amategeko na Nyiransabimana Esther mu Murenge wa Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali. Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane tariki ya 17 Nzeri 2015 nibwo Kate Gustave na Esther basezeranye mu mategeko bemeranya kuzasaranganya ibyo bazatunga byose. Ku ruhande rwa Kate […]Irambuye
Meddy, Teta Diana na King James nibo bahanzi bashobora kuzitabira umunsi abanyarwanda baba mu mahanga n’inshuti z’u Rwanda wiswe ‘Rwanda Day’, aho baba baganira ku iterambere ry’igihugu. Uyu mwaka ukazabera ku mugabane w’u Burayi mu Buholandi. Kuva mu mwaka wa 2011, Rwanda Day imaze kubera i Chicago, Boston na Atlanta muri USA, i Paris mu Bufaransa, […]Irambuye
Jolis Peace umwe mu bahanzi bamaze kumenyakana cyane kubera kuririmba by’umwimerere ‘Live’, ashobora gutandukana na Producer David ukorera mu nzu isanzwe itunganya muzika izwi nka Future Records. Uko gushaka gutandukana ngo byaba biva ku kuntu ibikobwa by’uyu muhanzi byaba bigenda biguru ntege mu gihe muzika nyarwanda ngo ishaka ko utabona umwanya wo gutinda gukora ibikorwa […]Irambuye
Mugwaneza Lambert bita Social Mula muri muzika nyarwanda, yamaze kugirana amasezerano y’imyaka 10 na Promo One imwe mu ma kompanyi ‘Companies’ asanzwe ategura ibitaramo byitabirwa n’abahanzi mpuzamahanga. Amakuru agera ku Umuseke, aravuga ko ayo masezerano agoba gutangira gushyirwa mu bikorwa mu mwaka wa 2015 bityo akaba ari naho bahera babara iyo myaka 10. Bimwe mu […]Irambuye
Kalisa Bruno Taifa umunyamakuru ukora ibiganiro by’imikino mu Rwanda arapfa ijambo ‘mtalamu’ n’umuraperi Amag The Black kuba yararyitiriye itsinda ry’abafana be atarigeze abiganiraho na Taifa wamenyekanye cyane mu gukoresha iryo jambo ubwo yabaga yogeza umupira. Iri jambo ry’igiswahili ‘mtalamu’ risobanura umuntu ufite inararibonye, cyangwa rigakoreshwa bashaka kuvuga umuntu usobanukiwe. Riva ku ijambo ‘taluma’ rivuga ubumenyi. […]Irambuye