Araririmba akanandika indirimbo mu njyana zitandukanye zirimo Afro-beat, Pop ndetse na Gakondo. Azwi nk’umuhanga kuri live music mu ndirimbo ze ndetse no mu ndirimbo z’umuhanzikazi Kamaliza akunze gusubiramo. Teta Diana avuga ko atari yakenera kuba hari label iyo ariyo yose bakorana mu buryo bwo gukora ndetse bakarushaho kumenyakanisha ibihangano bye. Ibi abitangaje nyuma y’aho byavugwaga […]Irambuye
Ngenzi Serge uzwi nka Neg G The General ni umwe mu baraperi bakunze kugenda bumvikana mu ndirimbo zigaruka kuri bagenzi be ‘Beef’. Yashyize hanze amazina y’abaraperi batanu biyita ko bakomeye mu Rwanda kandi ngo aribo ba mbere batazi kurapa. Ni nyuma y’igihe kinini uyu muraperi asa naho atagarukwaho n’itangazamakuru cyane kubera amwe mu masomo avuga […]Irambuye
Iradukunda Zizou uzwi nka Al Pacino ni umwe mu ba DJs bakunze guhuriza abahanzi benshi mu ndirimbo imwe. Zimwe mu ndirimbo yagiye akora zigakundwa cyane wavuga nka ‘Niko nabaye, Fata Fata’ n’izindi. Kuri ubu mu ndirimbo yagiye hanze yahurijemo abahanzi bakomeye mu Rwanda barimo Riderman, Christopher, Knowless, Urban Boys na Dany Vumbi yongeye guteza urujijo […]Irambuye
Abahanzi, Abakina filme, aba Djs na buri muntu ufite aho ahurira na muzika, kuri uyu wa gatatu nibwo bahagarutse kuri Stade Amahoro i Remera berekeza mu kigo cy’amahugurwa i Nkumba mu Karere ka Burera mu itorero rizamara ukwezi. Izo ngando zikaba zigamije kubongerera ubupfura n’ubutore buzabafasha kunoza akazi kabo no kurushaho kumenya indangagaciro na kirazira […]Irambuye
Paul Van Haver umuhanzi w’Umubiligi ufite inkomoko mu Rwanda wamenyekanye cyane nka Stromae muri muzika ku isi, agiye kuza mu Rwanda bidasubirwaho nkuko yabinyujije ku rubuga rwe rwa facebook. Muri Kamena 2015 nibwo byari bitagenyijwe ko uyu muhanzi yagombaga kuva muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho yagombaga gukorera igitaramo agakomereza mu Rwanda, biza kwanga […]Irambuye
Umuraperi Amag The Black n’umunyamakuru w’imikino Taifa Kalisa Bruno bapfaga ijambo ‘Mtalamu’. Kuri ubu iri jambo Amag The Black yemeye kureka kuzongera kurikoresha. Nk’uko Amag The Black abitangaza, avuga ko imwe mu mpamvu yahisemo kureka iryo jambo ari uko adashaka gukomeza kuvugwa cyane mu itangazamakuru kubera ijambo rimwe gusa. Mu kiganiro yagiranye na Umuseke, yavuze […]Irambuye
Mani Martin ni umwe mu bahanzi nyarwanda batangije kwimakaza umuco wo kuririmba by’umwimerere ‘Live’, kuri we asanga Polisi y’igihugu kuba iza igahagarika ibitaramo atari amakosa yayo. Ahubwo ko umuti w’icyo kibazo ari Minisiteri y’Umuco na Siporo yagira icyo ibikoraho. Avuga ko mu mwaka wa 2012 muzika nyarwanda nta muntu wari uzi ko ishobora kugera aho […]Irambuye
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, abahanzi 184 bakora mu nzego zitandukanye bahagarutse kuri Stade Amahoro i Remera berekeza mu kigo cy’amahugurwa i Nkumba mu karere ka Burera mu ngando z’ukwezi zigamije kubongerera ubupfura n’ubutore buzabafasha kunoza akazi kabo. Abahanzi bakomeye nk’abahanzi 10 bitabiriye PGGSS nta n’umwe witabiriye kuko ngo bafite amasezerano y’akazi bafite. Aba […]Irambuye
Indirimbo ‘Intsinzi’ yakunzwe n’Abanyarwanda batari bacye ndetse ikunze kuririmbwa mu mihango itandukanye mu Rwanda irimo gusubirwamo, kuri iyi nshuro izumvikanamo Mariya Yohana na Gihana Patrick bahoze mu itorero Indahemuka ryayikoze, Umuraperi Jay Polly, Urban Boys, Umutare Gabby, Uncle Austin, n’itsinda rigizwe na Charlie na Nina. Intsinzi yasohotse bwa mbere mu mwaka w’1993, ni imwe mu […]Irambuye
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, umuhanzi w’icyamamare mu karere Jose Chameleone (Joseph Mayanja) yatangaje ko abanyafrica bakwiye gukanguka bakareka kwizera ibintu babwirwa n’abo mu burengerazuba bw’isi. Yari abihereye ku bavuga ko ngo aba muri ILLUMINATI, ibintu avuga ko atabamo kandi atigeze abamo kandi kuri we ngo bitanabaho. Jose Chameleone abicishije ku rubuga rwe rwa […]Irambuye