Bwa mbere mu Rwanda hazabera igitaramo mbona nkubone (live concert) kiswe Kigali-Buja Concert gihuriwemo n’Abarundi n’Abanyarwanda, iki gitaramo muri uyu mwaka kigamije guha ikaze abahanzi b’Abarundi bahungiye mu Rwanda mu rwego rwo kubereka ko bakunzwe. Iki gitaramo kizabera i Kigali tariki ya 10/10/2015 kuri Hotel Umubano kwinjira ni amafaranga y’u Rwanda 10 000. Abahanzi bakunzwe […]Irambuye
Bagwire Keza Joannah ni umwe mu bakobwa bahataniraga ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2015. Iryo rushanwa riza kurangira yegukanye umwanya wa Nyampinga w’Umuco ‘Miss Heritage’. Kuri ubu arasaba abanyarwanda kuba bamushyigikira mu irushanwa ryo ku rwego rw’isi rya banyampinga b’Umuco. Uburyo bwo kumuha amahirwe akaba ari ugukoresha internet kuri telephone zigendanwa cyangwa se na computer. […]Irambuye
Patrick Nyamitali ari mu bahanzi baherutse kwitabita itorero ry’igihugu. Kuri we avuga ko uburyo yagiye yiteguye guhurika atariko yabisanze ahubwo n’ubu uwamubwira gusubirayo yagenda mu ba mbere. Ubusanzwe ni umwe mu bahanzi b’abanyarwanda benshi bemeza ko ari umuhanga, ari no mu bahanzi nyarwanda bitabiriye irushanwa rya Tusker Project Fame session 6 ubwo ryabaga. Mu magambo […]Irambuye
Hakizimana Amani umuraperi umenyerewe cyane nka Amag The Black, ngo ashobora kureka gukina filme kubera izina bakunze kumwita rya ‘Rukara’. Imwe mu mpamvu avuga ishobora gutuma areka gukomeza gukina filme, ni uburyo asigaye ajya kuririmba ahantu bakamuhamagara Rukara aho kumwita Amag The Black kandi ariryo zina rya muzika. Mu kiganiro na Isango Star, Amag The […]Irambuye
Butera Knowless umuhanzikazi uherutse kwegukana irushanwa rya Primus Super Star5, ku isabukuru ye yatunguwe n’itsinda ry’abafana be rimaze kumenyakana nk’Intwarane. Iri tsinda rigizwe n’abasore ndetse n’inkumi, si ubwa mbere bakoze icyo gikorwa cyereka Knowless ko bamushyigikiye muri gahunda ze za muzika no mu buzima busanzwe. Amakuru agera ku Umuseke, yemeza ko Intwarane uretse gukora ibikorwa […]Irambuye
Nyuma yo gusoza itorero ry’iminsi irindwi batangiye tariki 23-30 Nzeri 2015, mu kigo gitorezwamo Intore cya Nkumba, mu Karere ka Burera, abahanzi b’Abanyarwanda bari muri iri torero bahigiye kuzaba ba ‘nkoreneza bandebereho’ haba mu myambarire ndetse n’imyitwarire kugira ngo barusheho kubera urumuri abakurikira ibihangano byabo. Mu mihigo bahize, abahanzi bavuze ko bizagaragarira mu buzima bwabo […]Irambuye
Mu Rwanda benshi mu bakurikiranira hafi ibijyanye na muzika, bavuga ko nta bahanzi u Rwanda rufite bashoboye. Nyamara ngo ikibazo si abahanzi ahubwo ni abakora production nkuko bitangazwa na bamwe mu bahanzi ndetse n’aba Djs. Rwema Denis ni umu Dj w’umunyarwanda wa bigize umwuga ukorera Television mpuzamahanga ya MTV Base. Avuga ko indirimbo zo mu […]Irambuye
Mu gihe biteganyijwe ko itorero ry’abahanzi, Abakinnyi ba filime, Producers, Ababyinnyi b’amatorero ndetse na buri muntu wese ufite aho ahurira na muzika zisozwa uyu munsi, Minisitiri w’Umuco na Siporo avuga ko iyo bimenywa ko hari abatazazitabira iri torero ritari gushyirwaho. Ni nyuma y’aho hagaragariye ubwitabire buke bw’abahanzi basanzwe bakomeye mu Rwanda byari byitezwe ko bashobora […]Irambuye
Ni umuhanzi utaramenyekana cyane wakoreraga muzika ye iwabo muri Nyaruguru, ubu yaje gukorera i Kigali ngo arusheho kuzamura impano ye, kuyimenyekanisha no kugira ngo izamubesheho. Yitwa Jean de la Croix Havugimana izina azwiho cyane ni Kodama, ni umuhanzi ukizamuka usanzwe ufite indirimbo enye muri muzika yatangiye gukora kuva mu 2010 ayikorera iwabo muri Nyaruguru. Kodama […]Irambuye
Senderi International Hit ufite n’andi mazina menshi yagiye yiyitirira, ubwo azaba ashyira hanze album ye ya gatatu azagaburira abantu bose bazaza kumushyigikira muri icyo gikorwa. Ni nyuma y’aho mu gitaramo cyo gushyira hanze album ye ya mbere yagaburiye abantu bose baje imineke. Ashyira hanze album ye ya kabiri yagaburiye abaje ibirayi dore ko icyo gitaramo […]Irambuye