Digiqole ad

Canada: Kuwa kane u Rwanda ruzakira Habinshuti aje kubazwa Jenoside

Urukiko muri Canada rwanzuye ko ikirego cy’uko Jean Berchmans Habinshuti ashobora guhohoterwa agejejwe mu Rwanda ari “amagambo gusa”. Uyu mugabo arakekwaho ibyaha by’intambara bifitanye isano na Jenoside ndetse yatsinzwe ubujurire aho yaburanaga yifuza kugumana muri Canada n’umuryango we nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Thestar. 

Jean Berchmans Habinshuti kuva kuwa kane ntabwo agomba kuba ari ku butaka bwa Canada
Jean Berchmans Habinshuti kuva kuwa kane ntabwo agomba kuba ari ku butaka bwa Canada

Mu mwanzuro wanditse watangajwe kuri uyu wa kabiri, umucamanza Michael L. Phelan yagize ati “ Nta kigaragaza neza ibyo avuga…. Kurega ko ashobora guhohoterwa na Leta agejejwe yo (mu Rwanda) ni amagambo adafite ishingiro. Nta bimenyetso bifatika ko yahohoterwa na guverinoma iriho.”

Lisa Winter-Card wunganira Habinshuti mu mategeko yatangaje ko umuryango w’umukiliya we ubabajwe cyane n’uyu mwanzuro w’Urukiko.  Biteganyijwe ko uyu mugabo yoherezwa mu Rwanda kuri uyu wa kane tariki 29 Gicurasi.

Lisa umwunganira avuga ko Canada ifite inshingano yo kurengera abo ubuzima bwabo ngo bushobora guhungabanywa. Ati “uyu munsi twananiwe kumutabara.”

Habinshuti w’imyaka, 59, yahoze ari umunyamabanga wihariye wa Ministre w’Intebe Agathe Uwilingiyimana. Ashinjwa kuba mu bari mu nama yateguye imbarutso ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Inama kandi yateguye urupfu rw’uwari umuyobozi we.

Uyu mugabo nyuma ya Jenoside ntabwo yakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside, nubwo bivugwa ko yari afite imbaraga muri Leta ya mbere ya 1994.

Mu 2011 nibwo yasabye ubuhungiro muri Canada aho yari asanze umuryango we. Ubusabe bwe bukaba butaremewe n’inkiko ndetse n’ibiro by’abinjira n’abasohoka.

Ku mategeko yo muri Canada nta muyobozi mukuru muri guverinoma y’u Rwanda yo hagati ya 1990 – 1994 wemerewe kwinjira muri Canada kubera Jenoside y’abatutsi bateguye igahitana abagera kuri miliyoni.

Umwunganizi we Lisa Winter-Card yatangaje ko umukiliya we azurizwa indege ya saa tanu n’iminota 20 kuwa kane akoherezwa mu Rwanda. Akavuga ko bibabaje ngo kuko nta kintu kibi yakoze. Kuko ngo kuba umunyamabanga wa Ministre w’Intebe atari umwanya ukomeye, nubwo ibi yabiburaniye mbere agatsindwa.

Kuri uyu wa kabiri nimugoroba, Liliane Habakwizera umukobwa we w’imyaka 36 yatangaje ko Canada iciye urubanza rwo gupfa kuri se niba yoherejwe mu Rwanda.

Umwunganizi we avuga ko kandi ababajwe no kuba Habinshuti yarahise atabwa muri yombi kuwa mbere hategerejwe ko yoherezwa mu Rwanda.

Winter-Card ati “Ntibigeze banareka nibura ngo amarane n’umuryango we iminsi micye ye ya nyuma hano.”

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Uyu mugabo yabaye Depite wa MDR mu Nteko Ishingamategeko y’inzibacyuho nyuma ya Jenoside kugeza muri 2003.Nyuma y’aho MDR isenyewe Habinshuti yagiye mu ishyaka PL riyobowe na Ministre Mitali Protais.Icyo gihe cyose uyu mugabo ntacyo yashinjwaga kirebana n’ibyaha bya jenoside.Ahubwo kubera ko umuryango we wariwaragiye muri Canada kwishakira imibereho yarawukurikiye ubushomeri bumaze kumurembya.None dore amahirwe ntamusekeye.Niyihangane agaruke mu Rwanda abana be bazajya bamwoherereza amadolari yo kumutunga.

    • @Bamenya, urashaka kutubwira yuko hatali n’abandi tutali twavumburaho uruhare bagize muli jenoside yakorewe abatutsi? Ubwo rero wowe icyo ushaka kutwumvisha nuko niba barakoranye n’iyi leta ibyaha byabo bitaramenyekana, kandi bakanava mu gihugu, ubushinjabyaha bw’igihugu nibumara kumusangaho uruhare rw’ikwijandika muli jenoside, ryokumukurikirana kubera yuko nta dosiye bali bamufiteho mbele yuko ava mu gihugu? Ahali wiyibagije yuko icyaha cya jenoside kitajya gishira. Na nubu abijanditse muli Holocaust y’abayahudi baracyafatwa bakajyanwa mbele y’inkiko bakaburanishwa bahamwa n’ibyaha bagafunga, akenshi burundi kandi benshi muli bo bamaze kurenza imyaka 90 y’ubukuru. Habinshuti agize amahirwe yo gutaha m’urwamubyayi ashobore kwiregura niba koko nt’amaraso ya benekanyarwanda amujojoba ku ntoki. Sinshidikanya yuko Canada imwohereje m’u Rwanda atali uko ubucamanza bwaho bwabonye ibimenyetso bihagije by’uruhare rwe muli jenoside. Ikindi uwo mwana we uvuga ngo yoherejwe kwicwa, ni nkuko @Kalisa abivuze, iyo ndirimbo irarambiranye, ubucamanza bwo mu bihugu byinshi by’iburayi no muli amerika y’aruguru bamaze kuyimenyera bazi yuko amagambo yayo ali umwaka ushyushye gusa. Mugesera se ntali m’u Rwanda? Mwibuka umukobwa we aboroga ngo bamwohereje ku mwica? Ubu se hali uwamwishe ahubwo umukino we yali yaramenyereye gukina akili muli Canada ntiyageze ino akawukomeza k’uburyo na nubu urubanza rwe acyirudindije yanga ko rutangira kuburanishwa mu mizi, ariko akaba n’uburwayi yatakaga akili i Canada asa naho yabukize ahubwo yaraniyuburuye? Yaba aba bose bajyanwaga aho bajyanye abacu bishwe bazira gusa uko bavutse. Bagira Imana gusa yuko u Rwanda rw’ubu atali uko ruteye.

  • None se uretse kwikeka amababa n’amabinga, hari dosiye ya Jenoside ye iri mu bushinjacyaha mu Rwanda? Niba inahari kandi, naze asobanure ibyo azi n’ibyo yakoze mu gihe cya Jenoside hanyuma niba ari umwere amategeko azabigaragaza. Naho uriya mwana we rwose ari kwirishiriza umutima ubusa kuko iriya ndirimbo ari gutera iramenyerewe kandi irashaje!

  • jye uliya mwana we na muhumuliza rwose,ntabwo bakatiye se urwo gupfa,ahubwo afite byinshi  byo gusobanura kuli genocide yabaye mu RWANDA  Ahereye kuli nyirabuja,ahubwo  mugiliye inama azavugishe ukuli naba umwere azasubire muli canada cyangwa akomeze ibikorwa bye mu Rwanda .Aliko niba hali ibyaha bimuhama azabi lyozwe kuko yaba yarabaye umujyanama mubi wa ministre nako umugambanyi.

    • Nyirabuja ushaka kuvuga se nintwari Uwilingiyimana Agatha?

  • Amaraso y inzira karengane mwamennye azabahame aho muzajya hose imana ihora ihoze koko ibaze imyaka yose ishize yaraziko atazafata ngwino uryozwe ibyo wakoze na bandi bose bazaze murebe abo mwiciye abantu nabo mwiruka nye mugihugu na n’igihugu mwari mwarasize aramatongo uko kimeze muhumure ntabwo tuzabica nkuko mwatwishe inabi mwadukoreye ntayo tuzabitura hari uzababaza ibyo mwakoze ariwe uwiteka kdi

Comments are closed.

en_USEnglish