Digiqole ad

Californie: Imfungwa zikize zirateganyirizwa ibyumba byiyubashye muri Gereza

Byari bimenyerewe ko muri gereza ari ahantu abantu bafungirwa babayeho ubuzima bumwe, nta mukire nta mukene, hari byinshi batemerwa, kugirango batekereze ku makosa bakoze, batekereze ku ngaruka bari gukura muri ayo makosa zijyanye no kuba nta bwinyagamburiro bafite, maze bikabafasha kuba bakwikosora kuburyo iyo barekuwe badasubira gukora ayo makosa ukundi.

Umunyururu azajya yishyura kugirango afungirwe muri iyi 'confort'

Umunyururu azajya yishyura kugirango afungirwe muri iyi ‘confort’

Siko bimeze muri Leta ya Californie yo mu gihugu cya Leta Zunze ubumwe za Amerika, kuko muri iyo Leta inzego za Polisi zatangije ahitwa Fremont ikigo cyo gufungiramo imfungwa zikize , aho uzajya afungirwa muri iyo gereza azajya yishyura icyumba amafaranga angana n’amadolari 155 ijoro rimwe, ntagire aho ahurira n’ubuzima bw’imfungwa, kuko ibyo biciro bisumbye ibyishyurwa muri hoteli z’inyenyeri eshatu zo muri ako karere.

Liyetona Mark Devine uyobora iyo gereza atangaza ko ubuzima bwo muri iyo gereza ari nk’ubwo muri hoteli, aho umuntu aba afite amasabune, ibyo kwihanaguza ndetse n’imiti yo kogesha amenyo ku buntu, televiziyo ndetse n’ibibuga byo kwidagaduriramo, ko aho bitandukaniye na hoteli ari uko abahafungiye batemerewe kuba basohoka ngo bagire aho batemberera.

Hari abatemererwa gufungirwa muri iyo gereza

Iyo gereza y’imyanya 58 hari abo itazajya yemera kwakira kabone niyo baba bafite ubukire burenze ubw’abandi bose.

Abo batemerewe kwakirwa muri iyo gereza ni abakekwaho ibyaha bikomeye nk’ubuhotozi, abakekwaho ihoterwa rishingiye ku gitsina hamwe n’abafite uburwayi bukomeye bwandura.

Iyi gereza ikaba izajya yakira gusa abakekwaho ibyaha byoroheje bateganywa gufungwa iminsi itarenga icumi.

N’ubwo iyo gereza yemejwe hari bamwe bari kurwanya icyo gitejerezo, harimwo abagize ihuriro ry’Abanyamerika riharanira ubwisanzure bw’abaturage, aho urikuriye Carl Takei atangaza ko kugira gereza y’abakize n’iyabakene bigaragara nk’ivangura kuko hari ababasha kuba mu buzima bwiza bafunze kubera amafaranga abandi bakaba mu buzima bwo muri geraza, aho habamo uguhohoterana hagati y’abafungwa gufatwa nabi n’ibindi, bakaba banabirwanya kandi kubera ko bishobora gutuma ubuzima bwo muri gereza buhenda kurusha ubuzima bwo hanze kandi muri geraza umuntu aba ari mu gihano.

Ariko hari ababishima kuko iyo ufungiye muri iyo gereza bituma utagira aho uhurira naza mfungwa zindi zitemererwa gufungirwa ahabakire, kubera amakosa akomye y’ubuhotozi.

Roger Marc Rutindukanamurego
UM– USEKE.RW

en_USEnglish