Digiqole ad

Byara uzi ko ufite inshingano uhabwa n’amategeko n’Imana yo kurera umwana neza – Min Nyirasafari

 Byara uzi ko ufite inshingano uhabwa n’amategeko n’Imana yo kurera umwana neza – Min Nyirasafari

Esperance Nyirasafari Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, MIGEPROF

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki 14 Ukwakira 2016, Minisitiri Nyirasafari yagarutse ku babyeyi babyara abana bakiyambura inshingano zo kubarera bigatuma bajya kuba inzererezi mu mihanda, abandi bakajya kubareresha mu mashuri imburagihe.

Esperance Nyirasafari Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, MIGEPROF
Esperance Nyirasafari Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, MIGEPROF

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Espérance Nyirasafari, yasabye ababyeyi gutandukana n’inyamaswa zibyara zigata ibyana byazo, ahubwo bagashyira imbere kubyara abo bazarera aho kugira abo kureresha imihanda.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kibimburira Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wo mu cyaro n’Umunsi w’Umukobwa, Minisitiri Nyirasafari yavuze ko imiryango irimo guteshuka ku nshingano bikagira ingaruka ku bana bava mu mashuri, bakiroha mu biyobyabwenge, abakobwa bagahohoterwa bagaterwa inda, kandi ari bo Rwanda rw’ejo .

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Esperance Nyirasafari yavuze ko umubyeyi agomba kubyara agaha umwana urukundo rwose  akwiye kubona ku mubyeyi.

Ati “Umwana agomba kuvuka akabona urukundo rwose rw’ababyeyi rwo kurererwa mu muryango, akahakurira. Ntabwo umubyeyi akwiye kubyara ngo arerereshe umwana umuhanda, umuntu ntakwiye kuba nk’inyamaswa ibyara ntisubire inyuma ngo imenye icyo ibyaye.”

Ministiri yavuze hategurwa ubukangurambaga bw’umuryango buzabera mu Turere twose tw’igihugu bukazatangira tariki ya 15 Ukwakira kugeza ku ya 25 Ugushyingo 2016.

Buzatangirizwa mu Karere ka Nyaruguru, mu Murenge wa Cyahinda mu Kagari ka Cyahinda mu Mudugudu wa Kinyaga, buhuzwe no kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wo mu cyaro n’Umunsi Mpuzamahanga w’Umukobwa.

Bimwe mu bikorwa bizibandwaho muri ubu bukangurambaga bufite insanganyamatsiko igira iti “Twubake umuryango ubereye umwana”. Hazabaho gukangurira ababyeyi kurushaho kwita ku burere bw’abana babo, n’abagore kwitabira ibikorwa by’iterambere.

Ministeri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryanga  ikaba yifuzako u Rwanda ragira ababyeyi beza, batari gito bita ku bana babo bakabaha uburere nkenerwa kugira ngo bakure kandi babeho neza bizira umuze.

Mu kiganiro yaraye atanze kuri ubu bukangurambaga ubwo habaga ikiganiro n’abanyamakuru kivuga ku myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri iheruka guterana tariki 12 Ukwakira 2016, Minisitiri Nyirasafari yavuze ko intandaro y’ubuzererezi ku bana ari amakimbirane yo mu ngo ahanini.

Yasabye cyane ababyeyi kugira uruhare mu kubungabunga abana no kubitaho kuko ngo biri mu nshingano zigenwa n’itegeko kandi ngo n’abemera Imana bazi ko iyo nshingano umubeyi ayifite.

Kuri uyu wa kane nimugoroba Minisitiri Nyirasafari yagize ati “Ibyo guterwa inda, kujya mu mihanda ni ihohoterwa rikomeye rikorerwa abana, abana bari mu mihanda abenshi usanga bafite ababyeyi wenda babiri cyangwa umwe, ariko kubera ko mu ngo hari amakimbirane umwana ugasanga aratorotse aragiye, umwana ni we twarenganya cyangwa twarenganya umunyeyi?”

Yakomeje agira ati “Ababyeyi mureke gukomeza kuba ababyeyi gito, byara uzi ko ufite inshingano ikomeye uhabwa n’amategeko, uhabwa n’Imana kubemera Imana, ko ugomba kurera abana bawe neza.”

Muri uyu mwaka uturere twasabwe gushyira mu mihigo yatwo gusubiza mu miryango abana bari mu bigo byakira inzererezi n’abari mu mihanda ndetse no kugira mu nshingano uburyo bwo kwita ku bana.

Ministeri y’uburinganire n’iterambere irasaba Abanyarwanda kubaka umuryango ubereye, uzira amakimbirane, wuzuzanya kandi uzira ubuharike.

Josiane UWANYIRIGIRA
UMUS– USEKE.RW

4 Comments

  • muhindure umutwe w’ iyi nkuru kuko ahari kwandikwa kurera mwanditse kurena. murakoze!!!!

  • ONAPO; usibyeko hari umuyobozi wawundi umara guhaga umugati akavuga ataziga avuga ko nta gahunda yigeze ibaho yokuboneza urubyaro mu Rwanda.Yewe koko naragenze ndabona.

  • J Bosco
    Uzi gusoma cg??????

  • bagaruye ONAPO kandi hari abavugaga ko leta ya Habyarimana nta gahunda yo kuboneza urubyaro yagiraga.

Comments are closed.

en_USEnglish