Burundi : Perezida Nkurunziza yirukanye uwari ushinzwe iperereza
Impamvu zo kubirukana ntizatangajwe, gusa itangazo rya Perezidansi y’u Burundi ryasohotse kuri uyu wa 18 Gashyantare 2015 ryavugaga ko abasirikare batatu barimo Général Major Godefroid Niyombare wari umaze amezi atatu gusa ari umuyobozi w’urwego rw’igihugu rushinzwe iperereza, birukanwe ku mirimo yabo.
Gen. Major Niyombare yasezerewe hamwe n’uwari umwungirije Gen. Leonard Ngendakumana n’uwari ushinzwe ishami ry’iperereza ry’imbere mu gihugu Gen. Sylvestre Ndayizeye.
Hari amakuru avuga ko aba bagabo bazize kuba barasabya Perezida Nkurunziza kutiyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu muri Kamena.
Aba bagabo uko ari batatu kuwa mbere w’iki cyumweru bandikiye Perezida Nkurunziza bamusaba kutaziyamamariza manda ya gatatu.
Mu mezi abiri ashize ishyaka rya Pierre Nkurunziza CNDD-FDD ryirukanye umwe mu bayobozi baryo Senateri Richard Nimbona nawe wari wasabye Perezida Nkurunziza ko atakwiyamamariza manda ya gatatu.
Nubwo Nkurunziza ataratanga ku mugaragaro ko aziyamamariza kuyobora Uburundi kuri manda ya gatatu abatavuga rumwe nawe na sosiyete civile bavuga ko ashaka kongera kuyobora mu buryo bunyuranyije n’itegeko nshinga.
UM– USEKE.RW
18 Comments
nubundi uyu mugabo arasa numwescro iperereza rye ntawarishira amakenga.
MUKAKAYANGE ubwo icyo cyuma kigufasha gupima ubwescro cyawe nti cyapfuye ???
Uyu mugabo uramurenganije nta kibi kimugaragara ho !!!!
Ahubwo gira uti Burundi tabarwa n’Imana gusa uve mu kaga bamaze mo plus de 20ans !!!!!
Ntibizoroha muri iki gihugu gituranyi. Musenge cyane.
Nti mugasenanye keretse ufite ibimenyetso nibuze !!!!
Nous allons beaucoup prier pour ce pays voisin pour qu’il ne tombe pas dans la tourmente. Les hauts dirigeants et politiciens qu’on retrouve dans les diverses partis politiques de ce pays, devraien faire preuve de retenue.
Uyu mugabo turamuzi kuva kera agitwara etat major yari umuntu w’imvuga kuri umushingantahe w’ijambo,akija gutwara documentation twavuze ko ubwicanyi bwagirwa na documentation ko bugiye guhagarara kubera uyu ari umugabo,none imigambi ya nkurunziza imeze nabi,uyu NIYOMBARE ntayemera,ikindi naco ntiyemera n’izi mbonerakure za CNDD FDD donc il est correct Bravo NIYOMBARE Uburundi bukeneye umuntu nkawe atarya umunwa.
Uyu mukanji Nkurunziza ko mbona ashaka guteza ibibazo
Nkurunziza narekure ubutegetsi nibashakira abayobora amahoro
Nkurunziza biramunaniye ubwo ubutegetsi bumubanyubuki!!!
Uyo mushingantahe Niyombare arabona kure kandi n mushingantahe w’ijambo ntiyemera amafuti nkaya Adolphe w’umwicanyi atagira nakimwe muri cerveau .Uburundi bukeneye nka Niyombare …
ndumva njye ntakibazo cyaba muribyo niba yarubatse system yamahora nabandi bayikomeza imvururu za politike zituma habaho idindira ryamajyambere yigihugu
Bravo Niyombare très serieux uri umushingantahe
niyombare imana ikuri imbere hamwe na bob rugurika pacifique mbonimpa oricom nabandi bose
Uburundi bukeneye umurwanashyaka uri strong utavugirwamo agakunda igihugu.
Agashyira ibintu ku mu rongo utajegera agatoza abatuye uburundi kwibonera ibisubizo bagakora bakareka inzoga kuzigira ingenzi ahubwo bagakora cyane.
Hakubahirizwa amategeko ko gahato kugeza bibaye umuco….
Iyo niyo solution ikenewe k’uburundi ataribyo buzaguma uko buri kugeza burindimutse !!!!!
Jye nibaza kenshi ikibura ngo haboneke Umurundi nibuze 1 gusa uteye atyo …,nyamara nirirwa mbona abasazira muma shuri bigaibidashira badashyira mu bikorwa !!!!
Abanyafrica n’ubutegetsi wagirango twararozwe! Atabaye perezida nta kindi yumva yashobora? Kugera aho yumva utabyemera wese akwiye kumuvira mu nzira? Ariko simperuka uyu ngo yirirwa mu nsengero none arashaka imvururu zicisha rubanda ku nyungu z’ibyubahiro by’isi koko!
Mana we ytabara uburundi bwaratureze turakura rero ntabwo twabwifuriza ibibi imana itabare kabisa nta muntu wijambo nurifite baramufobya ni ikibazo gikomeye.
Itegeko nshinga rishya: President agomba kumara mandat x——–>Ubyanze cg se ushaka guhindura itegeko———>Isasu rimwe gusa mu mutwe.
Yewega ABDULLAH na mategeko mashya yaweeee weeee
Comments are closed.