Digiqole ad

Bugesera: Babiri barapfuye, umwe arakomereka bapfa umukobwa

Mu ijoro ryo kuwa mbere tariki 5 Kanama 2013, abasore babiri bitabye Imana, undi umwe arakomereka bikomeye kubera icyuma yatewe mu mirwano yahanganishije insoresore zitandukanye zipfa umukobwa. Imirwano yabereye hafi y’isoko rya Ruhuha, mu nzu ireberwamo filimi ihari.

Uwo mukobwa urimo hagati niwe Umuhiza Jeannette  wabaye intandaro y'imirwano/Photo: Izuba-rirashe

Uwo mukobwa urimo hagati niwe Umuhiza Jeannette wabaye intandaro y’imirwano/Photo: Izuba-rirashe

Intandaro y’iyi mirwano ni Umuhiza Jeannette ngo wakundanaga na Niringiyimana Ernest bahimba “Rukara”, ariko uwitwa Uzabumwanamwiza Nsanzabera bahimba “Gikeri” nawe wamukundaga ntiyemera guharira Rukara kuko ngo nawe bigeze gukundana.

Nyuma ngo Rukara yaje kugira impungenge ko bashobora kuzamutwarira umukunzi, niko gushaka uburyo yihanangiriza Nsanzabera.

Ayo makimbirane ashingiye ku gupfa umukobwa ngo yaje gufata indi ntera ndetse ngo buri umwe akajya yihanangiriza mugenzi we amubwira ko agomba kureka Jeannette niba adashaka gupfa ariko habura uharira undi.

Uwizeyimana Damascene warokotse iyi mirwano ariko ubu nawe uri mu bitaro kubera icyuma yatewe, by’umwihariko wari n’inshuti ya Gikeri yatangarije Orinfor dukesha iyi nkuru ko ngo uyu mukobwa yakundaga Nsanzabera (Gikeri) kuko ngo yajyaga aza no kumusura.

Uwizeyimana avuga ko imirwano yari yatutumye kuva mu masaa kumi z’amanywa ubwo Ernest(Rukara) yirukankanaga Nsanzabera ariko aramusiga.

Ababonye iyi mirwano, ntibavuga rumwe na Uwizeyimana kuko bavuga ko yatangijwe n’abasore bashyigikiye Gikeri ngo baje bashakisha Rukara, abimenya mbere y’uko bamugeraho nawe akora ku bamushyigikiye, hanyuma impande zombi ziza gucakirana zirarwana.

Umusore umwe yahise apfira muri iyo mirwano, undi agwa ku kigo nderabuzima cya Ruhuha, abapfuye bombi bari ku ruhande rwa Rukara.

Kugeza ubu yaba abatabaye, n’inzego z’umutekano zirimo na Polisi baravuga ko abagize uruhare muri iyo mirwano bataratabwa muri yombi kuko bahise bacika, ndetse na Rukara na Gikeri bafatwa nk’abashoje imirwano baburiwe irengero.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhuha, Rurangirwa Fred yavuze ko abenshi muri urwo rubyiruko rwarwanaga ari inzererezi, ndetse bamwe bari baranajyanwe mu bigo byigishwa imyuga.

Abo bose bari mu bushyimirane bapfa umukobwa ntawe urengeje imyaka 19, kimwe n’umukobwa bapfaga.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish