Digiqole ad

Bugesera-Abaturage babariwe imitungo baratakambira leta ngo ibishyure

Imiryango 2 000 ituye mu murenge wa Ririma ahazubakwa ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bugesera, barasaba kwishyurwa imitungo yabo yabaruwe imyaka ikaba ishize batishyurwa, bamwe mu baturage bakavuga ko ntacyo bemerewe gukura mu butaka bwabo kandi igihe cy’ihinga kiregereje.

Louis Rwagaju, Umuyobozi w'akarere ka Bugesera
Louis Rwagaju, Umuyobozi w’akarere ka Bugesera

Mu nkuru ya Newtimes, bamwe mu baturage batangarije iki kinyamakuru ko leta ikwiye gukora ibishoboka byose ikabishyura vuba na bwangu, bitewe n’uko kuva umwaka ushize nta kintu na kimwe bemerewe gukora mu masambu yabo.

Pascasie Nyiragahinda, umwe mu baturage bafite imitungo yaburuwe yavuze ko bashobora kuzabura ibyo kurya bitewe n’uko igihe cy’ihinga ntacyo bazakora.

Yagize ati “Ubutaka bwacu ni ubwo guhingwa. Nta guhinga, turahakwa guterwa n’inzara.”

Hari abafite imitungo yagiye ihabwa agaciro ka miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.

Nyiragahinda avuga ko imyumbati bahinga ariyo ibatunga ndetse ikanabafasha kurihira abana amashuri.

Atakamba, Nyiragahinda ati “Dukeneye kwishyurwa, tuzi neza ko tuzimuka ariko twategereje igihe kinini. Twataye ikizere cyo kwishyurwa.”

Abandi baturage bavuga ko agaciro ubutaka bwabo bwari bufite kaguye hasi.

Samuel Karinda, na we ufite imitungo ahazubakwa ikibuga cy’indege ati “Turababaye, dutunzwe no guhinga. Biragoye ko twabaho tudahinga, kandi igihe cy’ihinga kiregereje nta mahirwe tuzabona yo guhinga ubutaka bwacu.”

Uretse guhinga, nk’uko Karinda akomeza abivuga amasambu yabo bayatangagaho ingwate mu gushaka inguzanyo muri banki.

Karinda ati “Leta ikwiye kwihutisha uburyo bwo kutwishyura.”

Umuyobozi w’akarere ka Bugesera Louis Rwagaju, ahantu habaruwe hagomba kwishyurwa kandi ngo leta iri kubikurikirana.

Yagize ati “Turemera ikibazo ko gihari, turi gukorana bya hafi na Minisiteri y’Ibikorwaremezo mu kugikemura. Abazishyurwa mbere bazagenda, abazasigara bazakomeza gukora ibikorwa byabo.”

Prof. Silas Lwakabamba, Minisitiri w’Ibikorwaremezo, avuga ko hashyizweho itsinda rikurikirana ikibazo, akaba yizeye ko rizakora akazi ryashinzwe vuba.

Yagize ati  “Turakora ibishoboka ngo bishyurwe vuba.”

Amafaranga agenewe gutangwa ku bantu bose babaruriwe imitungo agera kuri miliyari 13 z’amafaranga y’u Rwanda (frw 13 000 000 000).

The Newtimes

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Kuki bimura abantu nta bubget igendanye n’igikorwa ihari!!ibi bimeze nka bimwe byo mu Kiyovu cy’abakene!!!

  • igihe cyose bano baturage batarahabwa ingurane y’ubutaka bwabo bari bakwiye koroherezwa ku buigendanye n’igihe k’ihinga cyabo, ibi ntago ari amakosa y’abaturage kuba batarava aho babaruriwe kukpo ntago barishyurwa ndetse ngo banerekwe aho batuzwa, bivuze ko rero hakigaragara uburangare bwakorewe bano baturage kandi bakaba badakwiye kubigenderamo ngo babuzwe uburenganzira bwabo;
    ubuyobozi bw’akarere ka bugesera bukwiye kugira icyo bugikoraho mu bihe byihuse kugirango abaturage babashe kugira icyo nabo bakora.

  • Ariko abantubaretse amanyanga nuburangare koko ubu ngo bitegerejeko H.E AZAZABAGATAKA AHHHA NZABANDEBA KDI NGO UBU ABAYOBOZI BOSE BAHEMBERWAIGIHE

  • murenganure nabanya gahanga,kicukiro imitungo yabo irikubarurwa nabi ahazubakwa stade.mubatabare amazi atararenga inkombe

  • kadogo ni kadogo koko akarere karamunaniye

Comments are closed.

en_USEnglish