Digiqole ad

Bruce Melody agiye muri Tour iburayi afashijwe na PDG Brenda

 Bruce Melody agiye muri Tour iburayi afashijwe na PDG Brenda

Bruce Melody agiye gufashwa na PG Brenda Thandi kujya iburayi kuririmba

Bruce Melody yemeje ko Mlle Brenda Thandi yakunze umuziki we ndetse ngo yiyemeza kumufasha ashyiramo amafaranga ndetse ngo agiye kwerekeza muri Tour iburayi abifashijwemo n’uyu mukobwa ukora ubucuruzi muri Africa n’iburayi.

Bruce Melody agiye gufashwa na PG Brenda Thandi kujya iburayi kuririmba
Bruce Melody agiye gufashwa na PG Brenda Thandi kujya iburayi kuririmba

Bruce Melody ati “Dufite tour muri Belgique, mu Bufaransa binakunze tukagera mu Busuwisi turirimbira abanyarwanda bari aho hose.”

Bruce Melody avuga ko we n’umuterankunga we bakiri kuganira ngo bashyireho amatariki ya buri gitaramo gusa ngo ni nyuma ya gahunda agifite mu Rwanda zirimo n’irushanwa rya PGGSS ya gatanu.

Itahiwacu Bruce ni umwe mu bahanzi bafite umwihariko wo kuririmba neza mu Rwanda.

Uyu muhanzi akaba kandi aherutse gukora indirimbo yafatanyije n’uwitwa M1 bise Brenda. Byavuzwe ko baba barayikoreye uyu muterankunga umaze igihe gito amenyekanye mu Rwanda, nubwo bo batabyemeje.

Melody uyu asanzwe azwi mu ndirimbo nka ‘Ntujya unkinisha’, ‘Ndumiwe’, ‘ntundize’ n’izindi.

PDG Brenda ubu kandi ni umuterankunga w'ikipe ya AJESPOR yo mu kiciro cya kabiri
PDG Brenda ubu kandi ni umuterankunga w’ikipe ya ASPOR yo mu kiciro cya kabiri

Illas Jalas
UM– USEKE.RW

9 Comments

  • Brenda Thandi uwo muvuga ngo nu muherwe muzi icyo bisobanura ???
    Muzi ibyo akorera Iburayi muvuga cg nu gusubiramo ibyo abategetse ???

    Boutique afite Clemenceau Bxl igurisha ibtoryi ibibonde ifu ibijumba yitwa LA TROUVAILLE yaguze na SEKAMONYO wacururizaga i Nyarugenge mbere y’indege niyo muba mukagatiza ngo boss bosssss oui mushimira yuko ari umukobwa uzi gushakisha ariko ntaragera ku rwego mumuhoza mwitangaza makuru !!!

    Ubwose bibaye ibyo abakire nyabo nka Gandarali, Makuza ,Gatera, Adsinapol ,…. Bo ntibakorerwa za TV ahubwo bahozwaho ???

    Mureke gukabya no gukagatiza.

  • at mubaraka ko tutarumva iduka ryawe byibuza ryitwa Mubaraka wenda niyo ryaba ricuruza kaunga ?? ayo ni amatiku sha gabanya ibigambo ukore wenda nawe wavugwa

  • Abanyarwnda mugira ishyire naba nawe arabicuruza wowe se ucuruza iki mama niyo yaba atabifite akagurira abantu babiri inkweto wowe nta nisabune ufite ubwo nta kuruta ra rata Brenda uzanyifashirize nange kbsa 0733859741

  • Hhhh! Mbega umugabo w’umuswa! Ndavuga uwiyita Mubaraka. Ngo acuruza ibitoryi!!!! Nonese uragirango acuruze amaeuros, turacyafite inzira ndende kabisa if we still have many people like you. Naringizengo ugiye kuvuga ko ari umujura cg umurozi, none ngo aracuruza. Naho yaba yoza abapfuye numva ngo niyo mirimo isuzuguritse. Aliko se iyo agiye muri bank gufata ayo ma € ye, bashushanyaho intoryi, ntaba afite amwe nk’ayo Premier minister afite. Dukwiye kumenya agaciro k’umurimo, kdi nawe niba utegereje kuzambara cravate no kwicara muri bureau y’abandi kugirango uzagire icyo ugdraho biragoye.

  • Abantu dukeneye ni nka brenda

  • Musome icyo navuze nasobanuye neza yuko itangazamakuru rikabiriza uyu Brenda sinahakanye kwari umukozi muzima.
    Muzi gutontoma gusa

  • Gucinya inkoro kuri uyu mugore wagumiwe rumarinkwi.

  • Rata Mubarak nibakureke ngo wowe ntacyucuruza none c ntibazi kucuruza ibigambo koko,kandi ntibazi ko wowe unatera inkunga amanyamatiku bose wabatejimbere komerezaho rata kuko urakomeye murubwobucuruzi.

  • urakoze kevin ! rwose uvuze neza, mumureke acuruze amagambo, imagine umugabo nkuyu nimitekerereze yuzuye ishyari, cyangwa se ni……………………wahinduye izina

Comments are closed.

en_USEnglish