Digiqole ad

Brig Gen Dan Gapfizi yashyinguwe gitwari

Kuri uyu wa 28 Kamena 2013 nibwo  Nyakwigendera  Brig .Gen  Dan Gapfizi witabye Imana azize impanuka yashinguwe mu irimbi  rya Gisirikare rya Kanombe.

Abasirikare banganya ipeti na Nyakwigendera nibo bateruye umurambo we.
Abasirikare banganya ipeti na Nyakwigendera nibo bateruye umurambo we.

Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi bakuru b’igihugu birimo Perezida wa Sena, Minisitiri w’ingabo, abakuru ba gisirikare na polisi, abayobozi mu nzego zitandukanye z’igihugu hamwe n’inshuti n’abavandimwe.

Yaba amasengesho hamwe n’abandi bose bafashe amagambo bahumurije umuryango wa nyakwigendera urimo umugore wa wa Nyakwigendera n’abana batanu.

Ikindi cyagarutsweho ni ukuvuga ibigwi by’ubutwari byaranze nyakwigendera wanabaye umwe mu bari bayoboye urugamba rwo kubohoza igihugu.

Nk’uko byagaragarira buri wese byari bigoranye kubyakira, uhereye ku muryango we, abayobozi  b’inzego zagisirikare  bakoranaga ndetse n’abayobozi bose muri rusange.

Brig Gen Dan Gapfizi umuntu wese yavugaga ko yari umuntu w’intwari dore ko yakundaga igihugu cye cyane.

Murusengero rw’abadivantiste b’umunsi wa karindwi  i Remera  Pasitori  Ezra Mpyisi  yavuze ko  Brig Gen Gapfizi    yari umuntu w’intwari cyane dore abamuzi kuva kera benshi bamwitaga ko ari umuhanuzi.

Yagize ati ”Gen. Dan gapfizi yari ntwari cyane ndetse yari n’umuhanuzi, dore abo babanye  kera bavugaga ko yigeze kuvuga ko batazahera mu mahanga mu buhunzi, ahubwo bagomba kuzasubira mu rwaba byaye, kandi ibyo yavuze byarasohoye.”

Abakoranaga na Brig Gen Dan Gapfizi bagiye bavuga ko yari azwi cyane ku izina rya “Kimasa cy’Amaboko” bikaba bisobanuye ko yari umuntu w’ibigango cyangwa umuntu w’umunyembaraga.

Mu cyubahiro cya gisirikare yateruwe n'aba bajenerali bo ku rwego rumwe nawe.
Mu cyubahiro cya gisirikare yateruwe n’aba bajenerali bo ku rwego rumwe nawe.

Mu magambo ya benshi, wabonaga byabananiye kwihangana bavuze ko Brig Dan Gapfizi  yari umubyeyi  wateguriye ahazaza heza abana be,  yari umugabo  waranzwe  n’ubuzima bw’uzuye urukundo,  yari umusirikare  wemeye gutanga ubuzima bwe  kubera igihugu cye kandi yari umuyobozi ukorana umuhate.

Bimwe mu bitazibagirana yakoreye abaturanyi be ni uburyo  yakoresheje amafaranga ye  kugirango bashyire  amatara mu mihanda y’aho yari atuye mu karere ka Kicukiro kugira ngo bifashe  abantu kugenda ntacyo bikanga. Ndetse ngo  yashizeho imbaraga  mu kubaka  imihanda yo mu gace ka Kagarama aho yari atuye.

Aya ni amwe mu matariki yaranze Brig Gen Dan Gapfizi

1957: Nibwo Gapfizi yavukiye  i Kabagari mu Karere ka Ruhango  mu Ntara y’Amajyepfo  icyakora  ababyeyi be baje guhungira muri Uganda.

1986: Nibwo yinjiye mu gisirikare ya Uganda aho yari yarabaye impunzi.

Ukwakira  1990: Brig  Gen  Dan Gapfizi  yatangiye urugamba rwo kwibohoza hamwe n’abandi basirikare bari bagize  igisirikare cya  APR .

1995-1996: Gapfizi  yari Commandant battalion  ya 7 muri RDF  yabarizwaga mu kigo cya Camp Kigali icyo gihe yari afite ipeti rya Major.

1997-1998: Brig. Gen Gapfizi  yari  Commandant  wa bataillon  ya 101 yari mu ntara y’Amajyaruguru  aho yarwanyije  cyane  abacengezi bashakaga gutera iyi ntara, aho niho yaje guhabwa ipeti rya  Lieutenant  Colonel .

1998-2002: Brig. Gen Gapfizi  yabaye  commandant  wa brigade 301 wa RDF  i Butare , Gikongoro ndetse na Cyangugu, aho yaje kuzamurwa ku ipeti ya  Colonel .

2004-2008: Brig. Gen Gapfizi  yabaye commandant wa Brigade ya 204 muri RDF ikorera  I Kibungo , aho yaje  no guherwa ipeti rya  Brigadier Genaral.

2008-2011: Brig Gen  Dan Gapfizi  yabaye  Commandant wa Division ya kabiri  wa RDF mu karere ka  kibungo. Mu ntara y’Uburasirazuba.

2011: Brig. Gen Gapfizi  yabaye Commandant  wa Division ya mbere muri RDF yakoreraga mu mujyi wa Kigali ndetse no mu ntara y’Uburasirazuba  aho yari asimbuye  Lieutenant General Fred Ibingira.

2012: Brig. Gen Gapfizi yabaye Commandant uyobora inkeragutabara mu ntara y’amajyepfo.

25/6/2013: Brig. Gen Gapfizi nibwo yitabye Imana azize impanuka y’imodoka.

Aya ni amwe mu mafoto agaragaza uko uyu muhango wo guherekeza bwa nyuma Brig. Gen Dan Gatsinzi wagenze.

Bamwe mu bayobozi bari babyitabiriye amasengesho yo gusezera bwa nyuma kuri Nyakwigendera aha ni mu rusengero rw'Abadivantiste b'Umunsi wa Karindwi i Remera.
Bamwe mu bayobozi bari babyitabiriye amasengesho yo gusezera bwa nyuma kuri Nyakwigendera aha ni mu rusengero rw’Abadivantiste b’Umunsi wa Karindwi i Remera.
Bari bafite agahinda kenshi.
Bari bafite agahinda kenshi.
Uhereye ibumoso hari Emma Francoise Isumbingabo, Ngarambe Francois, Fideli Ndayisaba na Bernard Makuza.
Muri abo bayobozi harimo Ngarambe Francois, Fideli Ndayisaba na Bernard Makuza.
Depite Kalisa nawe yari yabyitabiriye uyu muhango.
Depite Kalisa nawe yari yabyitabiriye uyu muhango.
Mayor wa Kicukiro Jules ndamage yari yaje guherekeza uwashimwaga na benshi bo mu karere ke kubera ibyo yabakoreye.
Mayor wa Kicukiro Jules ndamage yari yaje guherekeza uwashimwaga na benshi bo mu karere ke kubera ibyo yabakoreye.
Brig Gen Nzabamwita Joseph n'abandi basirikare bakuru bari baje guherekeza mugenzi wabo Brg Gen Gapfizi
Brig Gen Nzabamwita Joseph n’abandi basirikare bakuru bari baje guherekeza mugenzi wabo Brg Gen Gapfizi
umuryango wa nyakwigendera, umugore we yambaye imikenyero y'ubururu hamwe n'abana be
umuryango wa nyakwigendera, umugore we yambaye imikenyero y’ubururu hamwe n’abana be
Umukobwa wa Brig Gen Gapfizi mu gahinda kenshi afashe maman we
Umukobwa wa Brig Gen Gapfizi mu gahinda kenshi afashe maman we
Abasirikare bakuru baje kumuherekeza
Abasirikare bakuru baje kumuherekeza
umurambo wa nyakwigendera Brig Gen Gapfizi
umurambo wa nyakwigendera Brig Gen Gapfizi
Pastori EZRA Mpyisi avuga kubyo azi kuri Dan Gapfizi
Pastori EZRA Mpyisi avuga kubyo azi kuri Dan Gapfizi
umuhungu w'imfura ye Alex Mugisha
umuhungu w’imfura ye Alex Mugisha
umubiri wa Nyakwigendera ugeze ku irimbi
umubiri wa Nyakwigendera ugeze ku irimbi
Ku irimbi rya gisirikare i Kanombe
Ku irimbi rya gisirikare i Kanombe
Bageze ku irimbi
Bageze ku irimbi
Barakura ibendera ry'igihugu ku isanduka ngo yururutswe
Barakura ibendera ry’igihugu ku isanduka ngo yururutswe
Abasirikare b'ikigero ke nibo bamutwaye
Abasirikare b’ikigero ke nibo bamutwaye
umukobwa we Olian Teta (iburyo)
umukobwa we Olian Teta (iburyo)
Ubwo isanduku yururutswaga
Ubwo isanduku yururutswaga
inshuti n'abavandimwe bazanye indabo ku irimbi
inshuti n’abavandimwe bazanye indabo ku irimbi
perezida wa Sena igitaka ku mva
perezida wa Sena igitaka ku mva
Diane Muhabura umugore wa nyakwigendera (iburyo)
Diane Muhabura umugore wa nyakwigendera (iburyo)
Christ Balinda umwana wundi wa nyakwigendera nawe ari mu gahinda gakomeye
Christ Balinda umwana wundi wa nyakwigendera nawe ari mu gahinda gakomeye
Umubyeyi ashyira indabo ku mva y'umuhungu we
Umubyeyi ashyira indabo ku mva y’umuhungu we
Agahinda ni kenshi ku mubyeyi wa Gen Dan
Agahinda ni kenshi ku mubyeyi wa Gen Dan
Abo mu muryango nabo bari mu gahinda
Abo mu muryango nabo bari mu gahinda
Abasirikare bagenzi be baramusezera bwa nyuma
Abasirikare bagenzi be baramusezera mu cyubahiro bamuhaga
Minisitiri w'ingabo atanga ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame bwo kwihanganisha umuryango wa nyakwigendera
Minisitiri w’ingabo Gen Kabarebe atanga ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame bwo kwihanganisha umuryango wa nyakwigendera
Lt Gen Charles Kayonga ashyira indabo ku mva
Lt Gen Charles Kayonga ashyira indabo ku mva
Abo mu muryango mu gahinda
Abo mu muryango mu gahinda
Balinda Christ Gapfizi umuhungu wa nyakwigendera
Balinda Christ Gapfizi umuhungu wa nyakwigendera
abahungu be babiri bashyingura umubyeyi wabo
abahungu be babiri bashyingura umubyeyi wabo
Barashe mu kumusezeraho bwanyuma
Barashe mu kumusezeraho bwanyuma

 

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Yarakoze ;amanywa ni joro,ashonje yarakoze,ahazeyarakoze,ndetse no mugihe cy’Invura no mugihe cy’izuba yarakoze kubwinyuguzigihugu cyacu naruhuke neza.Ijuru nirimwakire nimba naryo yararikoreye.

    • Nyakwigendera Imana imwakire mu baye abasigaye turamusabira. Abo asize mwihangane kandi Imana Ibakomeze asize abana bato cyane n’umufasha muto mwari mukimukeneye.
      Nagira ngo ariko ngire n’icyo mbwira abanyamakuru: umuhango nk’uyu si uw’ibyishimo ni umubabaro ukomeye ku muryango. Sinzi neza ko muba mwabasabye uruhushya rwo gutangaza amafoto y’umuhango ni information zireba umuntu wabo. Ku bwange ni umuhango w’akababaro wagombye kuba intime, ils n’ont pas besoin de publicité please. Par décence et compassion mubahe intimité baviver leur deuil en famille pas ku gasozi.
      Murakoze

      • NJYE NDASHIMA ABANYAMAKURU BAHATUBEREYE. GENERAL DAN N’IMFURA, N’INTWARI Y’ABANYARWANDA BOSE. NDEMERA KO KUBATUMVA ICYO INTWARI BIVUGA BAKEMEZAKO ABANYAMAKURU BINJIYE MU GUTANGAZA AMAKURU Y’UMUHANGO WO GUHEREKEZA GENERAL DAN BATABYEMEREWE, ALIKO UWUSOBANUKIWE NEZA INTWALI DAN, NTAGO YAGIRA ICYO AMUHISHAHO. TWE ABANYARWANDA TWESE TUBUZE INTWALI TUTAZIGERA TUBONA UKUNDI, NIYO MPAMVU TWESE TURI UMURYANGO WA DAN KANDI NATWE TUTABASHIJE KUBA DUHARI TWARI DUKENEYE KO ABAHAGEZE BAHATUBERA MAZE TUGACA NATWE MURI ETAPE ZA DEUIL MU BURYO BUTWOROHEYE. KANDI YAHAWE ICYUBAHIRO NK’INTWALI YAKOREYE ABANYARWANDA KOKO! TWESE TUZAGERA IKIRENGE MU CYE. AMEN!

  • igendere mubyeyi! Ibihe byiza bibaho n,ibibi nuko kandi ntaho ugiye kuko inkingi yawe niyo twishimikije. Kuko ubutwari bwawe hamwe nabukubanjirije nibyo bidutera imbaraga. Nibyo koko! Mukomeze gusabira RDF,Rwanda nziza hamwe nabenecyo.

  • Imana imwakire mu bayo yari intwari
    kandi nihannye ibitangarizamukwaha byo hanze ntihagire unyuka kuko jye ntabyo nzi
    tugire amahoro

  • imana imwakire mu bayo kandi twihanganishije umuryango we ukomeze kwihangana kwisi niko bigenda.

  • Niyiruhukire imiruho n’imihati by’iy’isi! Gusa biduhe isomo ko ntakurama ku isi. Twisuzume neza tuzaragwe ijuru!!

  • Ese burya iyo witabye imana uri umusirikare umurambo wawe utwarwa n’abo mwanganyaga amapeti? Ntabyo nari nzi pe ariko biteye kugira andi matsiko,
    ubwo se uramutse upfuye uri general wenda muri icyo gihugu mwarimo muri babiri, ni ukuvuga ko isanduku yawe yakwikorerwa n’umu general wari usigaye? Ewana yahapfira nawe 2. Ababizi mwansobanurira kuko binteye amatsiko.

    • WARETSE KUROFOKA!

    • Icyo kibazo si icyo kubaza ubungubu, nari ngiye kuvuga ngo ceceka, nibuka ko narezwe neza ndabireka.

    • ur fake man blagues mu gihe cyazo

  • Afande Dan igendere wari umuyobozi udasanzwe nzineza ko Urwanda rubuze intwali ariko ntakundi Imana iguhe iruhuko ridashira

  • uwiteka akwakire mu bayo

  • ntakundi byagenda gusa nki gihugu muri rusange duhombye umuntu wi ntwari imana imwakire mubayo.

  • imana imwakire mubayo kdi yarakoze mukwitanga ndetse no gukorera i gihugu cye!

  • Imana yakire uyu munyarwanda. Gusa ibikorwa bye by’ubutwari ntibizibagirane bizabere intangarugero n’abakiri bato.

  • YEMWE TUBUZE INTWARI IMANA IMWAKIRE MUBAYO ITEKA

  • may his soul R I P, God take in his people.

  • RIP, umuntu wese afite itangiriro niherezo ibindi Uwiteka niwe muamanza abo
    wagiriye neza barakwibuka abo wahemukiye nabo ni benshi anywhere bafite uko bakwibuka

  • IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA KANDI IMWAKIRE MUBAYO KUBWUBUTWARI YAKOZE YARI INTWARI YARI UMUGABO UTAJENJETSE YARI UMWE MUNKINGI Z’IGIHUGU NATWE NKURUBYIRUKO ADUSIGIYE UMURAGE MWIZA WO GUKORERA IGIHUGU NO KUKITANGIRA IGIHE BIBAYE NGOMBWA BURI WESE AMUBERE INTANGARUGERO KUGIRANGO ATAZIBAGIRANA MUMATEKA Y’IGIHUGU CYACU BITYO TURUSHEHO NO GUTEZA IGIHUGU CYACU IMBERE IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA.

  • Imana yakire uyu munyarwanda. Gusa ibikorwa bye by’ubutwari ntibizibagirane bizabere intangarugero n’abakiri bato.

  • Afande, igendere gusa wari intwari idatinya aho urugamba rukomeye nk’intaganzwa zakwibarutse! Mu kabagari burya hahoze intwari z’ibishyitsi ari zo ntaganzwa za Nturo ya Nyirimigabo ya Marara ya Munana wa Gihana cya Cyilima…RIP

  • IMANA IMUHE IRUHUKIRO RIDASHIRA GUSA TUZAGERA IKIRENGE MUCYE KUKO YADUHAYE URUGERO RWIZA

  • Gusa birababaje gusa hari uwatanze igitekereza abaza imvaye itwarwa nabo bafite amapeta amwe najye nashakaga kubimenya hari umwe afite amapeta nkaye yayitwara wenyine ababizi ntibansobanurire

  • IMANA NI INYAMBABAZI NAHO UBUNDI TUZABAZWA BYINSHI

  • HALLELUA AMEN NTIBYOROSHYE WARAHIIII UBWOSE BANGOFERO HAGENDA BANGAHEEEEEEEEEEEEEEEyewe ngo akaruta akandi karakamira

    • ntacyo uvuze, buri muntu aherekezwa n’ibyo yakoze amateka bwana, nonese ngofero nyine aba ataragira icyo akora nyine. Banza usome iriya profile.

  • rest in peace

  • kuki mubaza ubusa.ndavuga mwe mushaka kumenya ngo harumuntu umwe banganya amapeti niwe wakwikorera isanduku?ayikorera wenyinese kubera iki?kiriya nicyubahiro yahawe nabo barikurwego rumwe-binakwereka uburyo bamwiyumvagamo”ataruko abandi batabikora.gusa yakirwe muzindi ntore.kdi imana izamwibukire kubyiza yakoreye abanyarwanda.

  • igendere imana izaguhe iruhukoridashira sinakwibagirwa adusurara kwishuri akaduha ikimasa cyokurya twaramwirahiraga amariranime nshi iwacukwishuri mugahozo shaloom.

  • RIP .UBUTWARI WAGIZE TUZAHORA TUKWIBUKA KANDI TURAG– USEZERANYA TUZATERA IKIRENGE MU CYAWE

  • Twizeyeko kumunsi wanyuma azaba ashagawe n’Abamalayika kandi afite ubwiza buruta ubwo yari afite akiri muri iyisi y’ibibazo.Nyagasani mwakire murumuli ruguturukaho Amen.

  • HE WILL BE REMEMBERED AS ONE OF THE BRAVEST AND THE BEST SOLDIER THE RPF EVER HAD. I HOPE ONE DAY A BOOK CAN BE WRITTEN ABOUT THESE BRAVE SOLDIERS IN MODERN TIMES.
    RIP AFANDE DAN.

  • Imana mwakire!
    ariko se reka ngire icyo mbibariza,ko iyo mpanuka yaguyemo benshi barenze 3 nkaba numva umwe ariwe uvugwa bose ntibavaga amaraso amwe,ntibari abirabura kimwe,ntibazacirwa urubanza kimwe imbere y’Uwiteka?
    Ariko se ubwo butumwa bwo bwatanzwe ntibwavanguye?
    Yemwe bene da nimureke tuge twibuka abo yahitanye muri rusange kuko niba bararutanaga mw’isi ubu barareshya mwabyanga mwabyemera kuko bose bategereje kimwe.
    reka ntange ubutumwa ku basigaye mbahoza nti:ni mwihanga bo bagiye hakiri kare ndetse namwe mugerageze gushaka imirimo muzibukirwaho mu gihe mutashye’.Erega mwibuke ko ari iwabo wa bo nshuti kandi nyuma y’ubu buzima hari ubundi butagereranywa duteganyirijwe kubatazacogora kurinda izamu ryabo neza.

    Mube maso natwe turi abacadidents.

  • ntacyomvuze.

  • UGIYE UKILI MUTO. UWITEKA AKWAKIRE MURUREMBO RWE.USIZE ABANA BATO GUSA IMANA YAGUHAYE UBUTUMWA KWISI WARABUSAHOJE, NONE IGENDERE NTITUZAKWIBAGIRWA, IRUHUKO LIDASHIRA MWANA WURWANDA.

  • Abo bana babuze umubyeyi wabo, umugore ubuze umugabo we akiri muto. Nimwihangane. Twese turi abagenzi.Ntibyashoboka ko umuntu ajyana nabo atashakaga gusiga. Nimwihangane. Abanyamakuru turabashimiye gutuma twifatanya n’uyu muryango ndetse n’Igihugu cyose mu Kurangiza urugendo rwe kuri iyi si. Gusa NIBIHANGANE.

  • GEN DAN GAPFIZI yakoze byinshi tuzajya tumwibikiraho kwitanga kwe no gukunda igihugu cye nibyo byatumye afata icyemezo cyo guta amashuri ye ikinjira mugisirikare cya Uganda kugirango ahakure ubumenyi buzatuma abona uko azataha murwamubyaye.kandi koko niko byajyenze anabijyeraho none ituvuyemo hari byinshi twari tukimukeneyeho ariko imana iramuhamagaye.imana imuhe iruhuko ridashira.

  • uyu mugabo niyigendere yari twari, umuryango we ukomeze kwihangana mwisi niko bigenda.pole sana.

  • Our sincere condolence to the family

  • Nta byinshi navuga ariko ikiruta byose nuko twasabira umuryango we ku mana isumba byose ikaba komeza kdi,ntibaziganyire ikababera papa murugo iteka ryo,ubundi ubwo kristo azagaruka bakazamubona batazongera gutana ukundi muhumure imana ni umugabo waba pfakazi ni se, w’ipfubyi nimuyiringira izababbera byose.

Comments are closed.

en_USEnglish