Digiqole ad

Breaking: Perezida Kagame yemereye Abanyarwanda ko azakomeza kubayobora

 Breaking: Perezida Kagame yemereye Abanyarwanda ko azakomeza kubayobora

Perezida Kagame mu nama y’Umushyikirano

Mu ijambo risoza umwaka wa 2015, ndetse ritangiza undi wa 2016, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yemeye icyifuzo yasabwe n’Abanyarwanda benshi cyo gukomeza kuyobora u Rwanda na nyuma ya 2017.

Perezida Kagame mu nama y'Umushyikirano
Perezida Kagame mu nama y’Umushyikirano

Mu ijambo ryatambutse kuri Televiziyo na Radiyo by’igihugu, Paul Kagame yavuze ko mu mwaka wa 2015, Abanyarwanda bagaragaje ku buryo bwumvikana amahitamo y’ibyo bifuriza ejo hazaza h’igihugu cyabo.

Ati “Inzira twanyuzemo yo kuvugurura itegeko nshinga yaduhaye umwanya wo kureba koko niba ibyo twashakaga hundura bishyira mu gaciro.

Mwansabye kuzakomeza kuyobora igihugu nyuma ya 2017, nkurikije uburemere bwabyo n’imyumvikanire mwabihaye nta kuntu ntabyemera. Ubwo hasigaye inzira zisanzwe bigomba kunyuramo igihe nikigera. Ariko ndibwira ko icyo tugamije, atari ugushaka umuyobozi w’igihugu uzameza ubuziraherezo, kandi nanjye siko mbyifuza.

Bitari cyera cyane, inshingano z’umwanya wa Perezida zizagera ubwo zahererekanywa ku buryo bizagira akamaro n’impamvu birenze kuba urugero gusa, byaba ari kuri twebwe twese, cyangwa no ku bandi.

Niyo mpamvu nifuza ko twakomeza mu nzira twatangiye yo guhindura igihugu cyacu, n’ubundi ibisabwa kugira ngo dushimangire ubuyobozi butekanye, ni nabyo bisabwa kubaka ubukungu bw’igihugu dutangiye kubona.

Abanyarwanda dufite icyizere cy’ejo hazaza kandi twishimiye n’inzira twahisemo, ibi bikwiye guha inshuti z’u Rwanda n’abafatanyabikorwa nabo icyizere.

N’abatunenga biturutse mu kutatwumva neza, ndetse n’iyo byaturuka ku kudashaka kumva, nabyo bishobora kuba intangiriro y’ibiganiro, bituma amaherezo twumvikana, icyangombwa ni uko abantu bose tugomba kubahana.

Nidukomeza gufatanya, tugakomeza inzira turimo ntacyatubuza kugera ku ntego yacu.

Njyewe n’umuryango wanjye tubifurije umwaka mushya muhire.”

 

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

 

 

54 Comments

  • Nyakubahwa turagushyigikiye kandi tuzakomeza kukuba inyuma

  • Nyakubahwa Perezida wacu avuze ijambo ryiza riturema imitima nkabanyarwanda. Tumwifurije ibihe byiza munzira twahisemo yoguteza igihugu cyacu imbere. Imana ibane natwe twese

    • Uzamuherekeza kuko ariwe na Nkurunziza ntugihanura undi.Muzabitondagure munshinga mushaka ariko byose muzasanga ari kimwe.

      • Ntabwo ari kimwe kuko ntibyakozwe kumwe ni nayo mpmvu bidatanga umusaruro umwe!

        • Bamwe baracyari inyuma mumateka kuva nakera na kareariko ubu bakumvako kubera amatage menshi barenze u Burundi niyo mpamvu bo bajya mu muhanda bakanga igitugu abandi bo bakavugako perezida wabo agomba gutorwa bikanyura mu nzego zose ndetse nomunsengero.Ngaho aho abnyarwanda batandukaniye n’abandi.Ariko muziko muri kano karere arabanyarwanda bonyine badashobora no kujya mu muhanda usibye kwamagana ibyo leta idashaka? Murebe hafi mu karere mubwire namwe.

  • MUZEHE WACU TURAGUSHIMIYE KO WUBAHA ABANYARWANDA,NIBITEKEREZO BYABO,BIRATINZE NGO TUGUHUNDAGAZAHO AMAJWI YACU 100%

  • NI BYIZA CYANE.MBEGA NGO ARABIKA IBANGA,ADUKOREYE SURPRISE PE! TUMUFATIYE IRY’IBURYO.

  • Kabsa mzee kijaana tunakubaali na tena tunafulahi kuyishi nawe we njoo layisi wa kimataifa na wanainchi tunakuweshimia saana Mungu akubaliiki

  • Maze kumva ijambo ry aNyakubahwa Kagame, nonese tugiye kujya Arusha? ko mbona hazabamo traffic jam se hamwe n’abarundi?

    • Muzehe wacu oyee!!!, Ariko Dusenge cyane tutazageza ah’i Burundi! none se ko i Burundi ngo badusengera! Imana iturinde RNC, FDU, FDLR n’abandi kuko bari bavuze ko aricyo bategereje!

  • Perezida Kagame aremeye abaye kimwe nabandi bose tumenyereye.Muvaneyo amaso rero.

    • Inzira isigaye n’imwe gusa.

  • Muzehe wacu oyee!!!, Ariko Dusenge cyane tutazageza ah’i Burundi! none se ko i Burundi ngo badusengera! Imana iturinde RNC, FDU, FDLR n’abandi kuko bari bavuze ko aricyo bategereje!

    • Bavuye muri Operation Umoja Wetu, Kabarebe yavuze ko nta ngabo na zimwe zibaho kw’isi zanesha RDF, none wowe no tuzahingira he sha!!!!! duhunga se twebwe turi abaneshwa.

  • CONGS MR PRESIDENT,AHASIGAYE NI UKWITA KW IHEREZO RYIZA,COURAGE

  • @Byumviro: Vanayo amaso kimwe n’abandi bose bakekaga ko bagiye gutoba u Rwanda kuko Kagame wabananiye agiye kubabisa! Naho Makenga, ubanza wanditse ibi wanyweye akayoga kenshi cyangwa agatabi gakaze cyangwa byombi! Abo uvuga se basanzwe batazi aho u Rwanda ruri n’uruyobora uwo ari we ? Ntibazi abarurinda abo aribo n’amateka yabo se ? None ngo murasenga….. Imana nayo yaragowe!

    • @Kamanzi, demokarasi ntabwo ari ugutoba u Rwanda ahubwo igitugu ni ugutoba u rwanda.

  • Muzehe yadukoreye igitangaza arabyemera kabisa. Hahahaha. Muve hasi rero dukore tugere ku iterambere nk’ irya Zimbabwe ya mugabe, ikigero cya Ruswa kiri hasi nka Uganda ya Museveni, akavuyo nk’ aka Gambiya ya Yaya Jameh,…..umwaka mwiza.

  • Ayiiiiiiii, ça c’est le meilleur cadeau que vous nous donnez pour 2016 Umusaza. Dutanzimpundu rwose muzehe wacu, ababyeyi tugufatiyiryiburyo. Nukuri jyenalinziko niwanga icyifuzocyacu nzisubirira mumahanga noneho uraduhumulije pe. Mbuire uwiyise makenga areke kugira amakenga nahumure rwose ntacyo uRwanda ruzaba naboba rnc, fdlr naza fdu ntacyozizadutwara nagato ndetse nabazungu bazasakuza bishire kuko ibikorwabyonyine bizivugira, kandi n’Imana Ntiyabyemera. Ahubwo abayobozi nibadufashe dutegure urugendo rwokuishimira iyontsinzi yuko icyifuzo cyacu nkabanyarwanda cyasubijwe, nimuduhe petit stade cyangwa grand stade turare tubyishimira rwose hamwe nubunani no guhimbaza IMANA yacu IYOMANA D– USENGA IRAKOMEYE N’IMANA ITABURA G– USERUKA N’IMANA YUMVA AMASENGESHO IYOMANA D– USENGA IRAKOMEYE

  • Nakomeze atuyobore dufite umutekano.

    • Ese mbere ya 1990 nta mutekano twari dufite? cyane ahubwo kuko warindwaga n’inzego z’umutekano ibihumbi 10 gusa.

      • Bucyanayandi,umutekano wuhe mwari mwaraheje abandi Banyarwanda mugihugu mukima n’abakirono uburenga nzira bwabo mukabagira “Second Class Citizens?!,

        • Ese ubu muri 2015 iyubaze impunzi u Rwanda rufite n’zari zihari mbere ya 1990 usanga umubare mwinshi urihe? Ibya second class citizens rero mpora nsenga ngo nanjye mbe second class citizen nka Rwigara,Majyambere,Kajeguhakwa n’abandi.

  • Njyewe sinzi indwara abayobozi ba Frica barwara iyo bageze kubutegetsi.

  • Yes but what is not yet done from 1994 to 2017 which will be finished by 2017 to 2024 tell me Rwandans and dear readers. Ears are to hear eyes are there to see and the mind is to make memories ,people will be the ones testify

  • @Ntenyo: Uzabaze abagutanze kwifuriza ibibi bitabarika u Rwanda rwa nyuma ya 1994 icyo bagezeho! Inda irimo urwango uyiha amata ikaruka amaraso koko. Ubu ibibi wifuza wowe ntibyakugiraho ingaruka cyangwa bikazigira ku bawe? Ubwo ngo urarwanya Kagame! Ubwenge buragwira! Gusa wowe uririra Uganda iririre n’abawe.

    • Pat: Abantu nkamwe nimwe mushuka abategetsi b’ Afurika ngo bazapfire ku butegetsi. Ese wowe iyo ubona nka ba Mugabe uba wumva bakagombye kuba aribo batubera ikitegererezo? Sinzi imyaka ufite ariko abategetsi benshi nka ba Mobutu, Kadafi, Mubarak, Ben Ali n’ abandi.. Mu myaka 10 kugera kuri 15 bafashe ubutegetsi usanga ibihugu byabo byarabanje bikazamuka bigaragarira abantu bose ariko nyuma yaho ugasanga bazambije byose. Tujye twigira ku mateka kandi kubyinirira abategetsi bacu nibo bibaroha. Utazi ubwenge ashima ubwe.

  • Nyamara Ibi bintu mwitege ikibiri inyuma. Harya ngo abanyarwanda batoye ye go 98%? Uongo. N,utumva arareba

  • Umuseke kuki izi boutons za “like” na “dislike” akenshi zihagarara gukora?mubifixer kuko hano hari comments nyinshi nshaka ku dislikinga

    • Ariko aba barimo kuzana iterabwoba batugereranya n’abarundi, bateye baturuka hehe? Twebwe nitwe twifuje ko HE Paul Kagame yakongera akatuyobora. Twabyemeye hejuru ya 98%! None ngo tuzamera nk’abarundi. Mwagiye mukurikira uko ibintu byagiye bikurikirana mukareka guhera ibintu hagati. Jye amahoro dufitentacyo nayasimbuza. Kandi dufite amahoro kuko ubuyobozi buhari bushyira mu gaciro. Ibyo kandi ntibabyishoboza uretse Imana. Vive Le Rwanda et vivent Le Peuple Rwandais et Notre Président.

    • @Iranzi banza usubire mu masomo yawe.

  • Ngo baje barwanya ikinani muri 1990

  • Papa wacu komeza utuyobore ubu umunezero niwose kukowatubwiye YEGO naho abavuga nibavuge ntawubuza inyombya kuyomba twedukomeze duterimbere muribyose tubikesha wowe PAPA urubyiruko turakuvuga imyato. PAPA mwakoze cyaneeeeee!!!! uy’umunsi ntuzibagira mubuzima.

  • Uzibeshya ngo azatoba igihugu nk’U burundi yitwaje ko abanyarwanda twikundira KAGAME niterambere tumukesha,azahura nigikuta kabsa,naho FDLR nizo nshuti zabo ntanarimwe twari tubatezeho gushima u Rwanda ariko mugiye gusaza nabi pe,mwatahutse abo babahenda ko bagiye kuzabirukana ,kuba iburayi ntibikuraho kuba injiji …KAGAME Oyeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee

  • @ Basebya jr, Sinzi ico wita démocratie,ariko ngira nkubwire ko ari ubutegetsi butangwa n’abaturage,Kagame ntabwo ariwe wishizeho, ahubwo yatowe n’imbaga y’abanyarwanda ninabo bashaka ko akomeza kubayobora.

    • @Muco, ubwo wemeye nrero n’abatoraga Habyarimana 97% mu myaka yashize se? Ibyabandi baje barwanya muri 1990 natwe tuzaza tubirwanya kuburako aruburenganizira bwacu.

  • Ariko ko numva bitumvikana. Referendum se yari igamije gutora Presida cyangwa yarigamije kumwemerera kongera kwiyamamaza as RPF candidate?
    Munyungure mougukirwe.

    • Référendum yari igamije guhindura itegeko nshinga ngo président yongere yiyamaze. Gusa igisekeje nuko rizongera rigahinduka no muri 2024. Sinanga urwanda gusa nanga abaryanisha abanyarwanda.

  • Nta gitangaza mbonye mû kubyemera gusa nakunze iri jambo…………..
    ‘…hasigaye inzira zisanzwe bigomba kunyuramo igihe nikigera.
    Ariko, ndibwirako icyo tugamije atari ugushaka umuyobozi w’Igihugu uzakomeza ubuziraherezo
    Bitari kera cyane, inshingano z’umwanya wa Perezida zizagera ubwoza…
    .
    N’abatunenga biturutse mu kutatwumva neza, ndetse niyo byaturuka ku kudashaka kumva, nabyo bishobora kuba intangiriro y’ibiganiro bituma amaherezo twumvikana.
    Icya ngombwa ni uko abantu bubahana

  • Good news!

    Mwese muve mu magambo, tuzahanganire mu matora. Muri demokarasi rero, abazatsinda abandi bazemere intsinzi n’umuganzanyo! Abadashaka Kagame nimutsindwa, muzarindire muri za 2040, ni bwo wenda zaba atagifite agatege!

    Naho ubundi, ntabwo twamwitesha!

    Uvuga ngo mbere 1990, nibyo hari umutekano w’umubiri n’uw’inda kuko u Rwanda rwareraga cyane, ariko wibuke abatutsi bari baraciriwe ishyanga, badafite uburenganzira ku gihugu cyabo! N’ubwo ndi umuhutu (mumbabarire kurikoresha n’ubwo bitakiri official), ariko maze gusobanukirwa n’amateka, nababajwe n’ubuhunzi kandi nshima Leta y’u Rwanda yirirwa ishishikariza impunzi gutaha, mu gihe abandi bavugaga ko u Rwanda rwuzuye, rutaranaturwa na 5,000,000 nkanswe ubu turenze 11,000,000!

    N’ubwo Mzee hari abamutobera, ariko nta muryango utagira ikigoryi

    Murakoze

  • Yari yarabyemeye kera kuko, ntiyari Gushyigikira ko hatorwa itegeko nk’iri ari kubikorera undi. Ntabwo byashoboka Gusa igihe nikigera hazabaho ihererekanya bu bubasha mu Mahoro.

    • Nonese yarari kubyinisha abanyarwanda muzunganarara?

  • Nanjye ntyo lilian we, hagire udusobanurira !

  • Mfite isoni zo kuba umunyarwanda

  • Ko avuga kwemera kuyobora nkaho yavuze kwemera kuziyamamaza!! Ibi bishimangira ko ntamatora ajya aba mu rda. Jyenda rda warakubutitse, dusubiye mungoma ya cyami.

  • nyakubahwa perezida wacu turamushyigikiye, agaciro urwanda rwacu rufite imbere yamahanga
    ntikazigera gasibangana.
    Mureke duhe perezida wacu umwanya maze urwanda rube paradizo.

  • urwanda rwavuye habi, ariko kubera Imana yaduhaye umuyobozi udukwiye rugomba kuba intangarugero ku isi hose.

    • Ruhindura itegekonshinga kugirango umuntu umwe ayobore kuva 1994 kugeza 2034?

  • @Kalima njyewe iyo mbera mpera muri 1994.Nkageza ku myaka irenga 42.

  • Amerika yongeye gusohora itangazo yerekana ko kuriyo ari igisebo kumuntu bari bizeye kuva kera.

  • Icyampa kuramba nkazareba ibyo muri singapour ya Africa.ni akumiro gusa!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

  • Nyakubahwa Imana izakomeze imurinde kandi Imuyobore

  • Mu buzima bwanjye sinjya mpurura ahubwo ndatabara. Kuba Umukuru w’igihugu yaremereye abanyarwanda kuzitoza mu mwaka w’i 2017 akurikije uburemere bw’ibyifuzo byabo ndetse acyemera no kuzashyiraho umwanya n’inzira z’ibiganiro ku bantu bashobora kuba babibona ukundi; ibyo byombi ndabyemera kuko hazakurikizwa inzira n’ubundi ziteganywa n’inzego zibishinzwe.

    “Nta kuntu ntabyera nkurikije uburemere bwabyo n’imyumvikanire mwahaye ubusabe bwanyu”!

    Uru rugamba rwo kureba niba kwikiriza bitabuza uwanga kwanga ,uyu mugani wahindutse abanyarwanda bakaba bamaze kumenya koko kudahumiriza mu mutima bafunguye amaso, jye niteguye kurunyuramo kandi nemye nkurikije inzira zateganyijwe mu ikarita iteganya gutora inzego z’ibanze, umukuru w’igihugu ndetse n’intumwa za Rubanda

    Mboneyeho uyu mwanya wo kwisabira Umukuru w’igihugu Paul Kagame kuzasubiza amaso inyuma akareba inyandiko zamugezeho z’umwihariko zabimburiye izindi zagejejwe mu nteko zimusaba kuzabatabara akazabemerera kuzitoza akabashimira by’ubyihariko kuko zahuruje imbaga zigera kuri miliyoni zirenga 6 zigashyira igikumwe kuri referandumu

    Ibisigaye byo n’ibisanzwe kuri we ndetse no ku bandi bazafatanya

    Ntarugera François

    • @Ntarugera sinzi aho uvanako yameye kuzitoza muri 2017 yavuzeko azakomeza kubayobora.Nuance Bityo rero sinzi icyo ayo matora azaba amara muri 2017.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

en_USEnglish
en_USEnglish