Digiqole ad

BRD yatangiye imikoranire na FSA mu gushyigikira imishinga yabuze ingwate

Kuri uyu wa gatanu tariki 2 Kanama, Banki y’iterambere y’u Rwanda (BRD) yasinye amasezerano y’imikoranire n’ikigega nyafurika gishyigikira imishinga itandukanye y’iterambere “Fonds de Solidarité Africain”, bikazafasha Abanyarwanda bari bafite imishinga cyangwa abateganya kuyikora ariko bafite imbogamizi y’ingwate, inyungu nyinshi bakwa n’amabanki cyangwa babona bahabwa igihe gito cyo kwishyura.

Nyuma bakoranye mu biganza bishimira ubufatanye bagiye gutangira kugiranamu rugamba rwo guteza imbere Abanyarwanda

Nyuma bakoranye mu biganza bishimira ubufatanye bagiye gutangira kugiranamu rugamba rwo guteza imbere Abanyarwanda

Alex Kanyankole, umuyobozi mushya wa BRD yatangarije abanyamakuru bari bitabiriye uyu muhango ko aya ari andi mahirwe yiyongereye kuyo Abanyarwanda bari bafite, kuko iki kigega kije gufatanya n’ibindi bisanzwe bikorera mu Rwanda, by’umwihariko muri BRD nka “BDF” n’ibindi mu guteza imbere Abanyarwanda no kuzamura inganda nto n’iziciriritse.

Avuga ko iki kigega bazajya bakorana hashingiwe ku ntego zacyo eshatu, zirimo kwishingira abafite imishinga myiza ariko yabuze inguzanyo kubera ikibazo cy’ingwate.

Iki kigega kandi gifasha usaba inguzanyo kwishyura inyungu imworoheye mu gihe yabonaga umushingawe usabwa inguzanyo ziri hejuru, kishingira ijanisha (percentage) runaka mu mwanya w’uwaka cyangwa uwahawe inguzanyo.

Ndetse kikanafasha usaba inyuza guhabwa igihe gihagije cyo kwishyura, kimusabira ko yakongererwa imyaka cyangwa amezi yo kwishyura.

Alex Kanyankole asobanurira abanyamakuru imikoranire bagiye kugirana na FSA

Alex Kanyankole asobanurira abanyamakuru imikoranire bagiye kugirana na FSA

Ku rundi ruhande, Pirre Yaovi SEDJRO umuyobozi mukuru w’iki kigega ari nawe wari ugihagarariye mu isinywa ry’aya masezera yavuze ko n’ubwo FSA yari isanzwe ikorana n’imishinga itandukanye mu Rwanda nka Green Hills Academy na Manumex, ubu ari ubu noneho bagiye gushyigikira imishinga myinshi itandukanye mu buryo bwagutse.

Avuga ko ku ikubitiri basinye amasezerano na BRD ariko bizanakomeza n’andi mabanki azagaragaza ubushake bwo gukorana nabo kugira ngo bakomeze gufasha abanyarwanda kwikura mu bukene no kwiteza imbere.

Agira ati “Ni ugushimangira umikoranire kuko u Rwanda kimwe mu bihugu by’abanyamuryango. Intego yacu ni ukugira uruhare mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho by’abanyarwanda tubafasha kubona uburyo.”

Akomeza ashishikariza Abanyarwanda bafite imishinga y’ubuhinzi, ubworozi, ubukerarugendo n’ibindi kubagana bakabafasha kwiteza imbere.

Alex Kanyankole, umuyobozi wa BRD(ibumoso) na Pirre Yaovi SEDJRO umuyobozi mukuru wa FSA (iburyo) basinya amasezerano y'imikoranire

Alex Kanyankole, umuyobozi wa BRD(ibumoso) na Pirre Yaovi SEDJRO umuyobozi mukuru wa FSA (iburyo) basinya amasezerano y’imikoranire

Fonds de Solidarité Africain ni ikigega cyashinzwe n’Ubufaransa mu rwego rwo gushyigikira ibihugu by’Afurika cyane cyane ibikoresha ururimi rw’igifaransa, birimo n’u Rwanda rwasinye amasezerano agishyira mu 1976.

Nyuma y’imyaka itatu (1979) gishinzwe nibwo cyatangiye gukora (operations), kugeza ubu gifite imari shingiro ya miliyoni 60 z’amadorali ya Amaerika.

FSA ifite ibihugu by’abanyamuryango 13 birimo u Rwanda, u Burundi, Benin, Burkina Faso, Central Africa, Ivory Coast, Gabon, Mali, Senegal, Chad, Togo, Niger na Mauritius.

Icyumba cy'inama cya BRD, ari naho basinyiye amasezerano, imbere y'abanyamakuru

Icyumba cy’inama cya BRD, ari naho basinyiye amasezerano, imbere y’abanyamakuru

Ikiganiro abayobozi bombi babanje kugirana n'abanyamakuru mbere yo gusinya amasezerano y'imikoranire

Ikiganiro abayobozi bombi babanje kugirana n’abanyamakuru mbere yo gusinya amasezerano y’imikoranire

Abayobozi bombi bahererekanya amasezerano

Abayobozi bombi bahererekanya amasezerano

Vénuste Kamanzi
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Nanjye Ko Ngira Umushinga Usabirwa Inguzanyo Naca Muzihe Nzira Murakoze

  • UMUNTU UFITE UMUSHINGA ARIKO AKABA ATAGIRA INGWATE ATUYEMU CYARO WE YABYIFATAMO ATE KUGIRANGO NAWE YIKURE MU BUKENE? (YANYURA MU ZIHE NZIRA?)mURAKOZE

Comments are closed.

en_USEnglish