Boko Haram yatanagaje ko yiyunze kuri Islamic State
Umutwe w’iterabwoba wa Islamic State ubu wavuga ko ugenzura n’amajyaruguru ya Nigeria nyuma y’uko hasohotse amajwi y’umuyobozi wa Boko Haram avuga ko umutwe we kuba ubu uzumvira amabwiriza y’umuyobozi wa Islamic State mu bihe byiza n’ibibi.
Iyi mitwe yombi y’iterabwoba ubu iri mu bibi bihangayikishije benshi mu batuye isi kubera ibikorwa by’ubunyamaswa ikorera abatemera imyemerere y’ubuhezanguni begeka ku idini ya Islam.
Kuri iki cyumweru igisasu cyaturikiye mu mujyi wa Maiduguri mu majyaruguru ya Nigeria gihitana abarenga 50, Boko Haram niyo yigambye iki gitero amasaha macye nyuma y’uko umuyobozi wayo Abubakar Shekau yumvikanye avuga ko biyunze ku mutwe wa Islamic State.
Mu majwi y’icyarabu Abubakar Shekau yumvikanye avuga ati “Dutangaje kwishyirahamwe kwacu kuri Caliph…tuzamwumva tunamwumvire mu bihe byiza n’ibibi.”
Caliph ni uwitwa Abu Bakr al-Baghdadi umuyobozi w’umutwe wa Islamic State wavuze ko ari we Caliph w’isi ya Kislam.
Umutwe wa IS ugenzura ibice bitandukanye mu bihugu bya Syria, Iraq, Libya ndetse hari indi mitwe mito mito y’iterabwoba yo mu bihugu bya Afghanistan, Pakistan na Africa y’amajyarugu yagiye itangaza ko yifuza kujya munsi y’amabwiriza ya Islamic State.
Muri uku kwezi umutwe wa Boko Haram wagaragaje amashusho y’ubwicanyi bwo guca umutwe, nk’uko Islamic State ijya ibikora, ari nayo yatangaje aya mashusho ya Boko haram ku mbuga nkoranyambaga.
Uwitwa Rita Katz wo muri uyu mutwe yatangaje ku rubuga rwabo ati “Boko Haram ubu yazamuwe iva ku rwego rw’umutwe wa Jihadi w’iwabo gusa ijya ku rwego rw’ingabo ikomeye ya Islamic State”.
Igisasu cya Boko Haram cyahitanye abantu 50 i Maiduguri kuri iki cyumweru cyaturikijwe n’umuntu wari utwaye igare ubwo yari abujijwe kwinjira mu isoko.
Agace ka Maiduguri niho umutwe wa Boko Haram watangiriye aho uyu mutwe uvuga ko ariho ushaka kugira umurwa mukuru wa Leta ya kisilamu ushaka gushing muri Nigeria.
Ingabo za Leta ya Abuja kuva muri Mutarama na Gashyantare uyu mwaka wagabye ibitero byo kugerageza kongera kwisubiza umujya wa Maiduguri ariko ntibirarangira neza.
Kuva mu mwaka ushize Boko Haram ubu igenzura ahantu hangana n’igihugu cy’Ububiligi, Leta ikaba ihora igerageza kuhisubiza. Ariko uyu mutwe ukaba umaze kugira n’ikindi gice kinini ufitemo ijambo (influence) muri Nigeria.
Boko Haram umwaka ushize mu kwezi kwa gatatu nibwo yavuzwe cyane ubwo yashimitaga abakobwa barenga 200 n’ubu abenshi bakaba bakibafite.
UM– USEKE.RW
1 Comment
Iba atari bimwe bita amayobera ..,ubu habura iki ngo Nigerie irase izi mbwa koko ??? Ubu uyu nu muntu uyobora igitero gihangara gouvernement inakize nkiya Nigerie koko !!!!
Iba binaniye se Nigerie kuki idakoresha cash ifite ngo ishake ingabo zizi gucuranga urufaya rwa masasu ngo ziyogoze izi mayibobo zihe amahoro abaturage koko…
Birababaje hakenewe ibyemezo bihamye.
Comments are closed.