Digiqole ad

Bitunguranye IPRC Kigali itsinze Espior BBC iyitwara igikombe cy’UBUTWARI

 Bitunguranye IPRC Kigali itsinze Espior BBC iyitwara igikombe cy’UBUTWARI

Kuri iki cyumweru tariki 5 Mutarama 2017 Ikipe y’ikigo cy’amashuri makuru IPRC Kigali gitwaye igikombe cya mbere mu mateka yacyo. Ntiyahabwaga amahirwe ariko yasezereye ibigugu, ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’intwari itsinze Espoir BBC amanota 76-65.

Bugingo Emmanuel uyobora imikino muri MINISPOC atanga igikombe
Bugingo Emmanuel uyobora imikino muri MINISPOC atanga igikombe

Imikino y’irushanwa ry’Intwari ryateguwe n’urwego rw’igihugu rushinzwe intwari, impeta n’imidari by’ishimwe rufatanyije n’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda FERWABA.

Iyi mikino imaze icyumweru ibera ku bibuga bibiri; Petit stade Amahoro na Gymnase ya NPC, isojwe mu byishimo bikomeye by’abayobozi, abatoza, abakinnyi n’abanyeshuri b’ikigo kigisha imyuga n’ubumenyi ngiro IPRC-Kigali.

Ikipe ya Basketball y’iki kigo itozwa na Buhake Albert ufite inararibonye afashijwe n’abasore bayobowe na Hagumintwali Steven na Jean Philipe Kubana Tubane niyo yegukanye igikombe itsinze Espoir BBC ifite abafana benshi mu Rwanda.

Espoir BBC y’i Nyamirambo yinjiye mu mukino itinze, cyane ku basore isanzwe igenderaho nka; Olivier Shyaka, Iyakaremye Emanuel bita Zoulou na bagenzi babo. Byatumye IPRC irangiza agace ka mbere ibarusha cyane n’amanota 18-07.

Mwiseneza Maxime utoza Espoir BBC yagize icyo ahindura mu gace ka kabiri aha iminota myinshi Niyonshuti Samuel bita Kazungu uzwi mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 18, ayobora umukino (meneur de jeu) w’iyi kipe yambara icyatsi kibisi. Byatanze umusaruro kuko mu gace ka kabiri Espoir BBC yatsinze amanota 26 IPRC Kigali yinjije 14 gusa.

IPRC yari ifite abafana benshi muri stade yagarutse mu mukino mu duce tubiri twa nyuma kuko yatsinze amanota 23 kuri 17, naho mu gace ka nyuma itsinda 21-15. Igiteranyo cy’aya manota ni itsinzi ya IPRC Kigali ku manota 76 kuri 65 ya Espoir BBC mu mukino wose.

Iki nicyo gikombe cya mbere IPRC Kigali itwaye kuva yashingwa ikipe ya Basketball muri 2015. Uyu munsi ikipe yari ishyigikiwe n’umuyobozi w’ikigo eng. Diogène Mulindahabi.

Mu bagore igikombe cyegukanywe n’Ubumwe BBC itsinze The Hoops amanota 67-37.

Abayobozi mu nzego zitandukanye barebye uyu mukino
Abayobozi mu nzego zitandukanye barebye uyu mukino
Umukino wabereye kuri petit stade Amahoro
Umukino wabereye kuri petit stade Amahoro
Bishyuye ayabo birebera ibirori
Bishyuye ayabo birebera ibirori
Iyakaremye Emanuel bita Zoulou (ufite umupira) na bagenzi batinze kwinjira mu mukino
Iyakaremye Emanuel bita Zoulou (ufite umupira) na bagenzi batinze kwinjira mu mukino
Nubwo bakiri bato berekanye impano muri Basketball
Nubwo bakiri bato berekanye impano muri Basketball
Mbanze Bryan Espoirn BBC yakuye muri DR Congo yagowe n'abasore ba IPRC Kigali
Mbanze Bryan Espoir BBC yakuye muri DR Congo yagowe n’abasore ba IPRC Kigali
Kapiteni wa Espoir BBC Shyaka Olivier yatsinze amanota 20 muri uyu mukino ariko ntiyahesha ikipe ye intziniz
Kapiteni wa Espoir BBC Shyaka Olivier yatsinze amanota 20 muri uyu mukino ariko ntiyahesha ikipe ye intsinzi
Hagumintwali Steven wagoye cyane abugarira muri Espoir BBC, aha ararwanira umupira na Mbanze Bryan
Hagumintwali Steven wagoye cyane abugarira muri Espoir BBC, aha ararwanira umupira na Mbanze Bryan
Ni irushanwa ry'intwari muri Basketball
Ni irushanwa ry’intwari muri Basketball
Bishimiye cyane igikombe cya mbere mu mateka
Bishimiye cyane igikombe cya mbere mu mateka
Igikombe cya mbere kuri iki kigo cy'amashuri
Igikombe cya mbere kuri iki kigo cy’amashuri
Ni ibyishimo kuri buri umwe muri IPRC Kigali
Ni ibyishimo kuri buri umwe muri IPRC Kigali
Ubumwe BBC niyo yatwaye igikombe mu bagore
Ubumwe BBC niyo yatwaye igikombe mu bagore

Photo: Evode Mugunga/UM– USEKE

Roben NGABO

UM– USEKE

2 Comments

  • Espoir BBC kuva na cyera yatindaga kwinjira mu mukino! Biratangaje kubona itarkira iyo ndwara.

  • cameraman! Nubona camera nziza uzajya uduha amafoto ya bien! Ndabona wowe na action nzima uzifata kabisa! Byari byarananiranye!! IPRC Kigali, kudo!

Comments are closed.

en_USEnglish