Digiqole ad

Beyonce yaba yaraye abyaye umwana udashyitse

Inkuru irimo kuvugwa cyane mu byamamare i New York n’ahandi hose ku isi nuko ikirangirire muri muzika Knowless Beyonce yaba yabyaye umwana udashyitse.  Beyonce yaba ngo yabyaye mbere ho amezi abiri kuko yagombaga kuzabyarwa muri Gashyantare 2012.

Biyonce yaramaze igihe yiteguye kwibaruka umwana w'umukobwa
Beyonce yaramaze igihe yiteguye kwibaruka umwana w'umukobwa

Uyu muhanzikazi yagannye inzobere z´ ibitaro bya St. Luke’s Roosevelt biherereye mu mujyi wa New York mu ijoro ryo kuwa 30 Ukuboza 2011, akaba yumvaga amerewe nabi mu nda, nuko zifata icyemezo cyo kumukuramo uyu mwana w’umukobwa warumaze amazi arindwi nkuko bivugwa na dailymail.

Kugeza ubu ntagihamya ifatika igaragaza neza ko iyo nkuru ari impamo, kuko ku ruhande rwa Beyonce ntakiratangazwa kuri iyi nkuru niba ari ukuri.

Ibitaro bya bya St. Luke’s Roosevelt bivugwa ko yabyariyemo uwo mwana udashyitse nabyo ntacyo byigeze bitangaza kuri iyi nkuru.

Biyonce byagaragaraga ko akujije
Beyonce byagaragaraga ko akuriwe

Uyu muryango w’ibyamamare muri muzika ukaba wari waratangaje ko abaganga bababwiye ko batwite umwana w’umukobwa, nabo bahitamo kuzamwita Tiana May.

Ese koko uyu mwana aracyari mu nda?  cyangwa koko babyaye umwana udashyitse akaba agikurikiranwa n’abaganga! Cyangwa bahuye n’aka kaga babyara umwana utakiri muzima?

Imyiteguro y´uyu mwana yari irimbanyije kuko mu minsi ishize byavugwaga ko Jay-Z se w’umwana ari gushakisha imodoka y’umutamenwa (Blindee) yo kujya ikingira uwo mwana.

Ineza Douce 
UM– USEKE.COM 

1 Comment

  • Ukurikiye neza wasanga n’iriya nkweto ibifitemo uruhare. mamase uretse ko ari umunyamahanga umunyarwanda yakwambara inkweto nk’iriya atwite kuriya ntafatirwe ibyemezo? yewe abacu rero muramenye kandi mwirinde ibisankabiriya!!!!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published.

en_USEnglish
en_USEnglish