Digiqole ad

Birababaje kubona abana b'Imana bakora ubwicanyi bwindengakamere – Apotre Irungu

Iminsi ine yabaye iy’umugisha mw’Itorero Shiloh Prayer Mountain riyobowe n’umushumba waryo Pastor Olive Murekatete mu giterane gifite insanganyamatsiko igira iti “Umwaka musha, ibihe bishya.

Ibumoso, Apotre Irungu abwiriza
Ibumoso, Apotre Irungu abwiriza

Nkuko twabitangarijwe na Alain Numa umwe mu bateguye icyo giterane, ngo bagize ibihe byiza, babonye ukuboko kw’Imana, abarwayi barakijijwe, ibiragi biravuga, impumyi zirareba.

Numa yakomeje atubwira ko bashimy’Imana ku byiza yakokoreye u Rwanda ndetse no kubana nabanyarwanda muribi bihe.

Muri ibi bihe u Rwanda rurimo byo kwibukaku nshuro ya 20 Genecide yakorewe abatusti mu mwaka wa 1994, ubuyobozi bw’itorero bwaherekeje umushitsi Apotre Francis Irungu waturutse muri Kenya waje kwifatanya nabo, bajya gusura urwibutso rwa Genocide rwa Gisozi kumwereka amwe mu mateka.

N’agahinda kenshi, Apotre Francis Irungu yavuze ati “Birababaje kubona abana b’Imana bakora ibintu by’ubwicanyi bwindengakamere, iyi ni satani, yagize umugambi ishaka gukora ibibi birenze ibyabaye, ariko Imana yatabaye hageze none ubu Imana igomba gukora byiza ikaduhanagura amarira”.

Duhagarare kigabo, duhagarare mu mana maze Imana izaturinde iturindane n’imiryango yacu. Yavuze ko iwabo muri Kenya, bafite ibibazo by’umutekano muke kuko hari imitwe yabagizi ba nabi, ko barimo gusengera cyane igihugu cyabo kugira ngo Imana ibatabare.

Umushumba Pastor Olive yatubwiye ko hateganywa ibiterane byinshi kugirango abakristu n’abanyarwanda bakomeze kwegera Imana nayo ibarinde ndetse n’isi yose.

Pst Olive na Ev. Alain Numa bayoboye iki giterane
Pst Olive na Ev. Alain Numa bayoboye iki giterane
Benshi harimo naba pastori bitebiriye iki giterane
Benshi harimo naba pastori bitebiriye iki giterane

 

Patrick KANYAMIBWA
ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish