Digiqole ad

Bimwe mu bintu bizahaje ireme ry’uburezi mu Rwanda

Muri ibi bihe Leta y’u Rwanda yahagurukiye kuzamura ireme ry’Uburezi mu mashuri. Ariko hari ibintu bimwe yakagombye kwibandaho cyane bizahaje iryo reme, kugira ngo nimara kubirwanya yivuye inyuma, iryo reme twifuza mu burezi bwo mu Rwanda rizagerweho nta gisibya.

Umunyeshuri wiga muri rimwe mu mashuri abanza mu karere ka Ngororero (HATANGIMANA/ Foto)
Umunyeshuri wiga muri rimwe mu mashuri abanza mu karere ka Ngororero (HATANGIMANA/ Foto)

Bimwe mu byo Leta igomba kwibandaho bizahaje ireme ry’uburezi mu Rwanda ni ibi bikurikira.

Ubucucike mu mashuri

Muri amwe mu mashuri yo muri iki gihugu, haracyagaragaramo abanyeshuri barenga mirongo itanu mu ishuri rimwe. Ibi bikaba biterwa akenshi n’abayobozi b’amashuri baba bongera umubare w’abanyeshuri kugira ngo n’amafaranga bishyura abe menshi.

Ariko n’ubwo bikorwa gutyo, bamwe mu banyeshuri biga mu mashuri nkayo, bahamya neza ko na mwarimu ubwe atabasha kuvuga ngo ijwi rigere kuri bose, kandi ntabasha no gukurikirana buri wese ngo amenye niba akurikira isomo, agira amakaye yandikamo n’ibindi.

Abo banyeshuri kandi banatangaza ko abarimu batabaha imyitozo cyangwa se imikoro yo murugo, n’amasuzuma bumenyi bihagije, kuko kubakosora biba biri bubagore, bigatuma abanyeshuri batabasha no gusubiramo ibyo baba bize ndetse batanabyitaho kuko bamwe baba batanabyumvise, bigatuma rero ireme ridindira cyane kubera ubu bucukike mu ishuri.

Icyongereza gicye cy’abarimu

Abenshi mu barimu bigisha mu mashuri yo muri uru Rwanda bize mu Gifaransa, kandi ninacyo bari bamenyereye kwigishamo.

Ariko aho leta yahinduriye ururimi rw’imyigishirize mu burezi, bose bahise batangira kurwigishamo nyuma y’amahugurwa mu Cyongereza bagiye bahabwa adahagije kuburyo wahita uhindura ururimi wigishagamo ngo ujye mu rundi, ibyo wigishaga bigire ireme.

Abenshi mu barimu bakaba batangaza ko kwigisha mu Cyongereza kuri bo byabaye amaburakindi, na ho ubundi ireme ryo rikomoka mu byo bigisha riri hasi kuko kubera Icyongereza cyabo kikiri hasi cyane, batabasha gusobanurira abanyeshuri ku buryo bwimbitse amasomo.

Abanyeshuri na bo ubwabo batangaza ko batabasha kumva neza amasomo  cyangwa se ngo bikorere ubushakashatsi ku giti cyabo kubera Icyongereza kikiri gike cyaba icya mwarimu utanga isomo, ndetse n’icyabanyeshuri ku giti cyaba ugereranyije n’icyongereza kiba kiri mu bitabo bifashisha mu masomo. Iki nacyo kikaba ari ikibazo kindi kidindiza ireme ry’uburezi mu Rwanda.

Kwimura abanyeshuri batsinzwe amasomo

Muri iyi minsi nabwo mu burezi hashyizwemo gahunda bise uburezi kuri bose, ariko ahenshi igashyirwa mu bikorwa nabi aho bumva ko uburezi kuri bose ari ukunyuza abantu mu ishuri n’ubwo ntacyo bakuramo ariko bikitwa ko banyuzemo.

Ibi bikagaragazwa n’uko mu mategeko yo kwimura abanyeshuri babajyana mu yandi mashuri,  n’abafite amanota 40% basigaye bimuka nta nkomyi.

Ibi kandi  binagaragazwa n’amadiporome leta itanga y’amanota yo hasi cyane atanafite icyo azamarira abanyeshuri kuko atabemerera no gukomeza muri kaminuza zaba iza leta n’izigenga, ugasanga rero ari ikibazo ku ireme ry’uburezi ndetse no ku bakozi ndetse n’abayobozi u Rwanda ruzaba rufite mu bihe biri imbere.

Ingendo ndende abanyeshuri bakora bajya kwiga

Iki na cyo ni kimwe mu bidindiza ireme ry’uburezi cyane cyane mu banyeshuri bakora urugendo rurerure baza ku mashuri cyane cyane mu byaro, kuko bagera  ku mashuri bananiwe cyane ntibabashe gukurikira amasomo nk’uko bigomba.

Abandi batuye kure y’amashuri bakaba batangaza ko babwirirwa kuko batabasha gutaha ngo bafungure bagaruke ku ishuri kandi n’imiryango baturukamo iba ikennye itabona icyo yabapfunyikira ngo baze gufungurira ku mashuri, ibi bigatuma batabasha gukurikira amasomo neza, bakubitiraho kubona ya manota make, bakimurwa, ugasanga ireme ry’uburezi ku bantu bize gutyo ntaho riba rigana.

Umushahara wa mwarimu ukiri intica ntikize

Uyu mushahara wa mwarimu na wo ukiri intica ntikize ni imbogamizi ikomeye mu ireme ry’uburezi, kuko mwarimu na we asigaye ashaka ibigo birenze kimwe byo kwigishaho kugira ngo abashe kubona agashahara kisumbuyeho kamufasha gukemura utubazo aba afite.

Ibi byo kugira ibigo byinshi wigishaho bikaba bituma umwarimu atabona umwanya uhagije wo kwita ku banyeshuri be rimwe na rimwe uba usanga ari na benshi cyane mu ishuri bigatuma ireme ry’uburezi ritangwa n’uwo mwarimu udahama hamwe na ryo riba ari rike cyane.

Ibi bikaba ari bimwe mu byo Leta yagombye gushyiramo ingufu, ikabikemura kandi ikabikemura ku buryo bwimbitse kugira ngo ireme ry’uburezi ribashe kuzamuka rigere ku rwego twifuza.

Bitabaye ibyo u Rwanda ruzahora rufite umubare w’abantu bitwa ko bize, kandi badashobora no guhatana ku isoko ry’umurimo n’abaturuka hanze kuko nta reme riba mu gihugu, bimwe  bikunze kugaragarira buri wese ko na Leta ubwayo nta Banyarwanda ikunze gukoresha mu mirimo cyane cyane y’ibikorwa remezo.

Imwe mu mpamvu ni uko iba itizeye ireme ababyize bakuye mu ishuri kandi amashuri yuzuriranye mu gihugu, asohora abanyeshuri barenga ijana barangiza ibijyanye n’ibyo buri mwaka!

Roger Mark RUTINDUKANAMUREGO
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • EREGA NIBA UBESHYA MWALIMU KO UMUHEMBA,NAWE AGOMBA KUKUBESHYA KO AKURERERA.

  • Ntagitangaje kuba ireme ryuburezi murwanda ririhasi kuko ntagihe nacyimwe mwarimu yigeze afatwa nabi nkuko ubu bimeze. ukoze icyegeranyo ukareba amafaranga mwarimu ahembwa akayahuza nisoko  usanga bikabije.ibyakorwa byose ntanacyimwe cyagerwaho mugihe mwarimu atarazamurirwa umushahara ibizakorwa byose ntacyo bizatanga .Leta nishake uko yongera umushahara wabarimu ibindibyo nukwikirigita tukiseka. 

    • umushahara si ikibazo,icyongereza si ikibazo.Ikibazo ni ukutita ku burezi kw’ababyeyi,kutanoza akazi bya mwarimu wigize umunebwe ngo ni ukubera umushahara.ubu se niwe uhembwa make muriki gihugu no muri aka karere?Ahubwo mwarimu asigaye asiba akabyitwaza.Umwarimu uhimana azabireke abashomeri tunafite ni benshi.Ahari ubushake byose birashoboka.Ubu se Leta yabimye amafaranga iyafite.Ntitukabe nk’abana babona nta kintu kiri mu nzu(ibyo kurya) bagasaba barira ngo nibabahe.Nimurebe ubushake bwa leta kandi nayo ibifite ku mutima.Naho turize twese igihugu cyose cyaba abanyamiborogo.murakoze

      • Umushahara wa mwarimu ni ikibazo. Kubyirengagiza byaba ari uguhunga ikibazo. Umwarimu ahembwa macye ugereranyije n’abandi bakozi ba leta harimo nabahembwa umurengera (kuyoza igitiyo) ndetse ukanaba mucye ugereranyije na ncyenerwa kugira ngo mwarimu abe yakwitunga. 

  • umushahara si ikibazo,icyongereza si ikibazo.Ikibazo ni ukutita ku burezi kw’ababyeyi,kutanoza akazi bya mwarimu wigize umunebwe ngo ni ukubera umushahara.ubu se niwe uhembwa make muriki gihugu no muri aka karere?Ahubwo mwarimu asigaye asiba akabyitwaza.Umwarimu uhimana azabireke abashomeri tunafite ni benshi.Ahari ubushake byose birashoboka.Ubu se Leta yabimye amafaranga iyafite.Ntitukabe nk’abana babona nta kintu kiri mu nzu(ibyo kurya) bagasaba barira ngo nibabahe.Nimurebe ubushake bwa leta kandi nayo ibifite ku mutima.Naho turize twese igihugu cyose cyaba abanyamiborogo.murakoze

    • Ikibazo mbere yabyose ni ihuzagurika ryagaragaye ndetse rikigaragara muri politike y’Uburezi.

Comments are closed.

en_USEnglish