Digiqole ad

Bill Clinton ati "iyo aba ari twe ubu Trump aba ari kweguzwa"

 Bill Clinton ati "iyo aba ari twe ubu Trump aba ari kweguzwa"

Perezida Bill Clinton wahoze ayobora Leta zunze ubumwe za Amerika yatangaje ku cyumweru ko iki iyo kiba ari igihe cy’ubutegetsi bw’Abademokarate haba hari gukorwa inzira zo kweguza Perezida uriho, hashingiwe ku bimenyetso bimaze kugaragazwa ku iperereza ku kibazo cy’Uburusiya.

 Clinton asanga Trump ubu yakabaye ari mu nzira zo kweguzwa iyo aza kuba ari umudemukrate
Clinton asanga Trump ubu yakabaye ari mu nzira zo kweguzwa iyo aza kuba ari umudemukrate

“Uko mbyumva kandi nshingiye ku bunararibonye bwanjye, iyo haba hariho Perezida w’umudemukarati, hariho ibimenyetso bingana kuriya, ndabizi ko abantu benshi bazi, kimwe na njye ko, ubu inzira zo kweguza Perezida zari kuba zaratangiye,”  Bill Clinton abwira ikinyamakuru CBS.
Iperereza ryigenga riyobowe n’uwitwa Robert Mueller kuva 2016 riri gushaka amakuru yose ku bivugwa ko Uburusiya ngo bwaba bwaragize uruhare mu gutuma Perezida Donald Trump atsinda amatora ya 2016.
Iri perereza riri kuba kuva 2017 mu minsi ishize uriyoboye yatangaje ko bamaze kubonamo ibyaha 75, harimo bitanu bihama ababiregwa.
Bill Clinton kandi yavuze ko imvugo za Perezida Trump ngo atazikunda kandi ziteye isoni.
Ati “Maama yari kuba yarankubise kenshi nkiri agahungu iyo mba naramaze umwanya wanjye mvuga amagambo mabi ku bantu nka kuriya.”
Abajijwe niba na we yibuka ko yari agiye kweguzwa mu 1998 kubera ‘affair’ ye na Monica Lewinsky, yavuze ko ntacyo yicuza kuko Abasenateri babonye neza ko nta kintu kibirimo cyatuma Perezida yegura bityo akarangiza manda ye.
Uyu munsi Perezida Trump yujuje iminsi 500 ayoboye Amerika, we avuga ko yageze kuri byinshi cyane kurusha abandi bayoboye Amerika mu minsi ingana ityo ya mbere.
UM– USEKE.RW

en_USEnglish