
Berlusconi: Urubanza ku ubusambanyi
Umucamanza wo mu mujyi wa Milan, mu Butaliyani, yategetse ko ministiri w’intebe w’icyo gihugu, Silvio Berlusconi, aburanishwa ku byaha byo gusambanya umukobwa wari ukiri umwana. Amakuru aravuga ko Berlusconi yahaye amafaranga umukobwa warufite imyaka 17 kugira ngo baryamane, iyi myaka ikaba itemewe gukora uriya mwuga wo kwigurisha mubutariyani.
urubanza rwa Berlusconi ruzaburanishwa mumezi 3 ari imbere nabacamanza 3 b’i Milan Umuburanira, Nicolo Ghadini, yavuze Berlusconi azajurira kugira ngo ataburanishwa. Uyu mukobwa ubu ufite imyaka 19 ahakana ibyo ashinjwa, ko amafaranga yahawe na Berlusconi atarayuko baryamanye.
Umuseke.com