Digiqole ad

Berlin: Ubukerarugendo bw’u Rwanda bwabaye ubwa mbere muri Afurika

Mu ihuriro mpuzamahanga ry’ubukerarugendo ryaberaga i Berlin mu Budage rizwi nka “ITB (Internationale Tourismus Börse)” u Rwanda rwegukanye umwanya wa mbere mu kumurika ibikorwa by’ubukerarugendo ku mugabane wa Afurika, umwanya rwaherukaga mu mwaka wa 2010.

Ingagi zo mu birunga by'u Rwanda  ni kimwe mu bikurura abakerarugendo benshi.
Ingagi zo mu birunga by’u Rwanda ni kimwe mu bikurura abakerarugendo benshi.

Iri huriro ryitabiriwe n’ibigo by’ubukerarugendo bigera kuri 200 byamurikaga ibikorwa bitandukanye, by’umwihariko u Rwanda rwari kumwe n’ikigo cy’ubukerarugendo cya Uganda n’icya Kenya, byose uko ari bitatu byamurikiraga ibikorwa ahantu hamwe gusa buri gihugu kigagira umwihariko wacyo, byose bikaba byaraje mu bihugu bitanu bya mbere muri Afurika.

By’umwihariko aho  u Rwanda rwamurikiraga ibikorwa by’ubukerarugendo hari n’itorero ry’igihugu ryasusurutsaga abahasura mu mudiho w’injyana gakondo ndetse benshi banishimiye.

Mu gutanga amanota hakurikijwe umwihariko, udushya, uburyo abamurika ibikorwa basobanura ibintu, imitangire ya serivisi, uburyo ahamurikirwa ibikorwa hateguwe n’ibindi.

Ibyo byose bimaze gusuzumwa, u Rwanda rwaje ku mwanya wa mbere muri Afurika, rukurikirwa n’u Burundi, Kenya ku mwanya wa gatatu na Uganda yaje ku mwanya wa gatanu.

Ku ruhande rw’ikigo cy’igihugu gishinzwe kwihutisha iterambere “RDB” gifite mu nshingano ubukerarugendo ari nacyo cyari gihagarariye u Rwanda, ngo iri shimwe ubukerarugendo bw’u Rwanda bwabonye ni umusaruro w’umuhate n’ubushake u Rwanda rwakomeje gushyira mu kunoza ubukerarugendo n’amategeko abugenga.

Ambasaderi Valentine Rugwabiza, umuyobozi wa RDB yagize ati “Duhimishijwe n’iri shimwe kandi twizeye ko rizarushaho gukurura abakerarugendo benshi mu karere atari mu Rwanda gusa, dore ko by’umwihariko ubu hariho urupapuro rw’inzira rumwe.”

Si ku ncuro ya mbere u Rwanda rwegukana uyu mwanya kuko mu mwaka wa 2007, 2008, 2009 na 2010 nabwo rwari rwegukanye ibi bihembo.

Mu mwaka ushize wa 2013, ubukerarugendo bw’u Rwanda bwagize abakerarugendo 1,137,000 bwinjiriza igihugu amadevize Miliyoni 293.6 z’amadolari ya Amerika, yiyongereyeho 4% ugereranyije n’umwaka wa 2012 wabanje.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Mukomereze aho turabashyigikiye!

  • ibi bikorwa bituma tubona amashimwe imbere y’amahanga turabyishimiye kandi mukomereze hao ababitegura

  • amafoto yuko byari bimeze nuko hari hateguye ndetse n avideo ni ngombwa!!

Comments are closed.

en_USEnglish