Digiqole ad

Ben Kayiranga yashyize akorana indirimbo na The Ben

 Ben Kayiranga yashyize akorana indirimbo na The Ben

The Ben na Ben Kayiranga bakoranye indirimbo

Umuhanzi Kayiranga Benjamin wamamaye cyane muri muzika ku izina rya Ben Kayiranga kubera indirimbo ye yakunzwe cyane yise ‘Freedom’, yashyize yakoranye na The Ben indirimbo bise ‘Only You’ bagiye gushyira hanze nyuma y’igihe kinini abyifuza.

The Ben na Ben Kayiranga bakoranye indirimbo
The Ben na Ben Kayiranga bakoranye indirimbo

Mu minsi ishize nibwo Ben Kayiranga yari yatangaje ko yasezeye muzika ndetse n’ibifite aho bihuriye muziki byose. Kubera iyo mpamvu hakaba harasibwe amajwi ye mu ndirimbo yari yakoranye na Danny Vumbi.

Ku wa 11 Gashyantare 2016 akaba yaravuze ko yifuza kuzakorana na The Ben indirimbo mu gihe cyose agikora umuziki. Ko ari umwe mu bahanzi akunda imiririmbire yabo.

Ku mbuga nkoranya mbaga z’aba bahanzi, Ben Kayiranga yari yagize ati “Mu buzima hari abahanzi wiyumvamo!! Uyu musore The Ben ndamukunda mfite icyizere ko tuzakorana”.

Ibi byatumye na The Ben amubwira ko amufata nk’umuhanzi w’icyamamare kuko yakuze nawe akunda ibihangano bye. Kandi ko nawe ahorana inzozi z’uko umunsi umwe bazakorana.

Yagize ati “Ndanezerewe cyane!!Uri icyamamare. Mu bwana bwanjye nakuze nkureba. Nizera ntashidikanya ko inzozi zacu vuba cyane ziza kuba impamo”.

Bamwe mu bahanzi nyarwanda babonye ubwo butumwa, bavuze ko ubwo urukundo rutangiye kugaragara hagati y’abahanzi ariyo ntwaro yo kumenyekanisha umuziki w’u Rwanda ku isi.

Uku kwerekana ku mpande zombie ko baramutse bakoranye indirimbo byaba ari igisubizo kuri umwe, byaje gutuma bakorana indirimbo ubu irimo gufatirwa amashusho.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish