Digiqole ad

Ben Ali yaba ari muri koma!

Nk’uko tubikesha umunyamakuru w’umufaransa, ukurikiranira hafi ibya tuniziya, Nicolas beau, avuga ko nyuma y’aho uwahoze ari perzida wa tuniziya, Ben Ali ahambirijwe igitaraganya mu gihugu cye agahungira muri Arabie Saoudite ubu yaba amerewe nabi mu bitaro bya Djedda.

Nyuma y’aho abaturage ba Tuniziya bigabije imihanda bashaka impinduka, ku itariki 14 Gashantare nibwo uwari Perezida Ben ali yazingishijwe utwangushye igitaraganya n’umuryango we bahungira muri Arabi Saoudite.ejo ahagana ku mugoroba nibwo ubwonko bwe bwafashwe  n’indwara, ahita ajyanwa mu bitaro bya Djedda, aho yinjijwe hakoreshejwe impapuro z’impimbano kubera impamvu z’umutekano we.
Twanabemenyesha ko ibyo bitaro ubundi bigenewe kuvura ibikomangoma n’imiryango yabyo gusa.
Nk’uko  nanone tubikesha ikinyamakuru Le monde  cyandikirwa mu bufaransa, Perezida Ben Ali yari asanzwe arwara indwara y’ubwonko ariko bidakabije, byatangiye gukumugiraho ingaruka zikomeye ubwo yakurwagaho n’abaturage be.
Ben Ali, mbere y’uko ava muri Tuniziya yari yamaze gukoranya abaganga kabuharihe bose kuko yari yatangiye kugaragaza ibimenyetso.

Umuseke.com

en_USEnglish