Digiqole ad

BBC Hardtalk: President Kagame yashimangiye ko nta bufasha u Rwanda ruha M23

Mu kiganiro mpaka kuri Politiki n’ibindi gica kuri Television ya BBC, kuri uyu wa kane umutumirwa yari President w’u Rwanda Paul Kagame wabajijwe ibitandukanye cyane cyane ibishinjwa u Rwanda ko rufasha umutwe wigometse kuri Leta ya Kinshasa wa M23.

President Kagame mu kiganiro cya BBC Hardtalk
President Kagame mu kiganiro cya BBC Hardtalk

President Kagame uri i Londres, yongeye gushimangira ko nta mpamvu iyo ariyo yose yatuma u Rwanda ruteza umutekano mucye mu gihugu gituranyi.

Yabwiye umunyamakuru Zeinab Badawi wamubazaga, ko nta nyungu abaturage b’u Rwanda cyangwa aba Congo bafite mu ntambara, bityo ko u Rwanda rutashyigikira uruhande urwo arirwo rwose ruri mu ntambara ubu.

President Kagame ati: “ntabwo byaba byumvikana, twe imibanire yacu na Congo mbere y’iki kibazo yari myiza, ndetse twafatanyaga gushaka umuti w’ibibazo bindi, ariko kuba Congo itabasha kwirangiriza ibibazo byayo ubwayo niyo mpamvu ibizanamo u Rwanda

Zeinab Badawi amubajije ibya Raporo za UN na Leta ya Congo zavuze ko zifite ibimenyetso ko u Rwanda ruha ibikoresho n’abasirikare umutwe wa M23.

President Kagame yasubije ati: “ Izo bita Raporo njye mfata nka ‘Agenda’, zikorwa n’abiyita ‘Experts’ bafite ibyo bakora muri Congo, ikindi iyo urebye muri izo ‘agenda’ usanga abazikoze bameze nk’abatazi ibyo biyitamo ‘Experts’ kuko izo raporo bazishingiye ku byo babwiwe n’abasirikare bo mu ngabo za Congo, kubyo bumvanye abantu batandukanye, njye rero mbona izo raporo zishingiye ku mabwire zigamije gutanya ibihugu”.

 

Zainab na President Kagame muri ‘Hardtalk’

Kuri uyu wa gatanu abarwanyi ba M23 bakaba batangaje ko bari bwongere gusubukura imirwano niba ingabo za Leta ya Congo zitavuye mu mijyi ya Kiwanja na Rusthsuru zari zirukanywemo, igasigirwa ingabo z’umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bwiswe MONUSCO, none FARDC ikaba yongeye gusubira muri iyo mijyi.

Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • As H.E has earlier said in BBC hardtalk, Rwanda has no interests in eastern DRC battle, no financial support or military support given to M23 rebels, this problem can be solved by DRC Natives instead of suspecting Rwanda, DRC and UN repports are more amythitic raher than arealistic, its like agrapevine, gossips, Humours, Rumour mongers, coz DRC is not a Rwandan territory, conquered state, annexed state to Rwanda, therefore thou shalt not be the victim, thou shalt not be abystander, above all thou shalt not be the perpetrator.

  • THAT IS TRUE NI AGENDA NTABGO ARI RAPPORT. ababwira ukuri kumva bikabagora

  • Ufite ukuri mzee wacu .

  • This problem may not be solved unless M23 is included in everything . The way so called international community treating this issue is worring . There is alot of mirepresentantion of rhe issues . First, this is not problem between Rwanda – Congo as present , second , pretending m23 does not exist , does not solve a thing ! Rwanda , Uganda, or other nations, could.be there as observers but the issue is betwwen Congolese government and m23, contrary to the prifiteers’ notion in this crisis .

  • ubusanzwe turiya duce tuberamo imirwano hahoze ari murwanda ntampamvu rero urwanda rurahakeneye tuhageze iterambere cyaneko kongo yatereranya abahatuye ntamihanda ntamavuriro ariko tuhashyize kurwanda byabaybiza kurushaho niba kongo ishaka amahoro nihe urwanda noro kivu na side kivu ubundi babone umutekano bitabaye ibyo kongo yose tuyirase tuyifate cyaneko ntagisirikare ifite bahitemo gutanga noro kivu naside kivu nibanga tubarase tugere ikinsasa murakoze

  • yes nanjye siniyumvisha inyungu u rwanda rufite kuri iyo ntamabara.gusa abo bireba bumve ko iyo bavuze ko u rwanda rufite uruhare mu ntmbara ya congo baba ari uguhemukira abanyarwanda baba muri congo.sinshidikanya ko ubu rwose bamerewe nabi….
    nibakomeze kwihangana.

  • Imana niyo gusa izamenya amaherezo ya Congo naho amahanga yabuze inzira yanyuramo yo kunjya kwicukurira amabuye yagaciro none baratera urwanda amagambo ngo rwihishe inyuma yntambara ya congo?? njye sinumva ubburyo LONI itakorereza ingabo zayo kumipaka yombi hanyuma ikarinda abanyarwanda kunjye kurwanira muri congo ariko bakagabanya urunwa gusa rwo gutesha ighe urwanda rufite gahunda yo guterwa imbere

  • ibya politiki si byanyu baturage mujye mwicecekera mujyanwe aho bashaka ko mujya gusa “ngo baca umugani mukinyamurenge ngo iyo abagabo babiri baburana haba hari uwigiza nkana”.

  • Turabashima, ariko muzatubarize muri MINISANTE impamvu abaforomo n’abaforomokazi batemererwa gukomeza kwiga kuva kuri A1 kugera kuri A0, hamwe n’ihindagurwa ry’imishahara y’abaganga n’abaforomo.

  • ariko igihe amahanga yagendeye ku Rwanda ntararuha koko ntago ngewe nemeranya nabavuga ko u rwanda rufasha m23 kandi narwo ruzi aho intambara zari zirugeze arinayo mpamvu rutakwirwa ruziteza abaturanyi bo muri congo.

  • Ariko ubundi baretse tukabereka uko bayobora igihugu bakareka guteshumutwe umusaza wacu. icya mbere cyo congo nubwo ari nini ariko imeze nkumwobo urwanirwamo ninyamaswa zamoko yose ubwo izarusha izindi imbaraga niyo izayobora, naho kwirirwa bashakira umuti aho utari nibabireke rwose.

Comments are closed.

en_USEnglish