Digiqole ad

Bana bacu, bakobwa mumenye neza ibibazo bibugarije, mwirinde ababashuka- J.Kagame

 Bana bacu, bakobwa mumenye neza ibibazo bibugarije, mwirinde ababashuka- J.Kagame

Iburengerazuba – Mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore Mme Jeannette Kagame wari umushyitsi mukuru aho uyu munsi wizihirijwe ku rwego rw’igihugu i Shyira mu karere ka Nyabihu yatanze ubutumwa bwo gukebura abana b’abakobwa kwirinda ababashuka, anasaba abagore kugaruka ku burere bw’abana babo mu miryango. Mme Jeannette Kagame akaba yagabiye inka 52 imiryango yari izikeneye.

Uyu muhango wari witabiriwe n'abantu benshi mu murenge wa Shyira mu mudugudu wa Vunga Akagari ka Mpinga
Uyu muhango wari witabiriwe n’abantu benshi mu murenge wa Shyira mu mudugudu wa Vunga Akagari ka Mpinga

Uyu munsi wari witabiriwe n’abantu benshi aha mu murenge wa Shyira, waranzwe n’imurikabikorwa ry’ibyagezweho n’abagore banyuranye n’amashyirahamwe abahuza, ndetse n’ubuhamya bunyuranye kubyo bagezeho.

Abashyitsi babanje gutembera bareba iri murikabikorwa ry’ibikorwa birimo ubuhinzi n’ubucuruzi bw’ibirayi, abahinga kawa bakayitunganya kugeza inyobwa, ishyirahamwe ry’abahinzi b’urutoki, ishyirahamwe ry’abatabona n’abandi bagore bafite ibikorwa bigaragara bagezeho.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihugu Theoneste Uwanzwenuwe niwe wahaye ikaze abashyitsi, Guverineri Alphonse Munyantwari yashimye intambwe abagore bamaze gutera mu Rwanda kubera ijambo n’agaciro basubijwe n’imiyoborere.

Yashimye cyane ibikorwa nk’irerero rya Rutsito (riheruka gufungurwa na Mme Jeannette Kagame) ritanga amahirwe menshi ku mwana wo mu cyaro ku bumenyi bukwiriye.

Mme Jeannette Kagame wari umushyitsi mukuru yatangiye asubira mu mateka y’umugore wabanje gusigazwa inyuma mu bikorwa by’iterambere.

Nyamara ariko ngo amateka y’u Rwanda yo yakomeje gufata umugore nk’umuntu wubashywe uhekeye u Rwanda kandi ugira uruhare runini mu mibereho y’abantu.

Avuga ko mu gihe abagore basubijwe agaciro ndetse ari nabo benshi mu gihugu (52%) bagomba kurushaho kugaragaza ubushobozi bwabo n’umusanzu wabo mu kubaka igihugu.

Ati “Ntitwavuga iterambere ry’igihugu, twirengagije abagize umubare munini.”

Avuga ko uyu munsi abakobwa badahezwa mu mashuri y’ubumenyingiro kandi abagore bakora mu nzego zose z’imirimo n’ubuyobozi bw’igihugu. Kandi ngo gukomeza kubaka ubushobozi bw’umugore ngo niko kubaka umuryango.

Mme Jeannette Kagame ati “{Ariko} Mu gukomeza gusigasira ibyo twagezeho dukomeze twibaze no ku bibazo by’ingutu biri mu miryango,  gutwita kw’abangavu, isuku nke,  imirire mibi…kuki hakiri amakimbirane mu miryango…

Bana bacu,  bakobwa mumenye neza ibibazo bibugarije, mwirinde ababashuka bagamije kubangiriza ejo hazaza kuko ni mwe babyeyi bazahekera  u Rwanda.

BanaBacu, dukeneye ko mumenya ibibazo bibugarije, mutinyuke kubiganira n’ababyeyi banyu.

Jeannette Kagame yashimye gahunda za Leta zashyizweho mu kurwanya ihohoterwa ryakorerwaga abagore n’abakobwa, asaba ba Mutimawurugo kongera kureba mu mihigo bahize bagamije kuyesa.

Abanyeshuri b'ingimbi n'abangavu baje kumva ubutumwa bw'uyu munsi
Abanyeshuri b’ingimbi n’abangavu baje kumva ubutumwa bw’uyu munsi
Ababyeyi basabwe kugaruka ku burere bw'abana
Ababyeyi basabwe kugaruka ku burere bw’abana
Iri shyirahamwe ry'abagore ritunganya kawa kuva ihingwa kugera inyobwa
Iri shyirahamwe ry’abagore ritunganya kawa kuva ihingwa kugera inyobwa
Yaje kumurika umusaruro wabo mu buhinzi
Yaje kumurika umusaruro wabo mu buhinzi
Amashyirahamwe y'ubuhinzi bunyuranye yamuritse ibikorwa byayo
Amashyirahamwe y’ubuhinzi bunyuranye yamuritse ibikorwa byayo
Koperative yabo ngo iri mu za mbere zihagaze neza iwabo
Koperative yabo ngo iri mu za mbere zihagaze neza iwabo
Aba ni abagore b'ishyirahamwe ry'abafite ubumuga bwo kutabona batunganya ubuki bakanakora ubudozi
Aba ni abagore b’ishyirahamwe ry’abafite ubumuga bwo kutabona batunganya ubuki bakanakora ubudozi
Aba bafite ibikorwa by'ubukorikori bunyuranye, bakora ikweto, ibikapu, imirimbo n'ibindi
Aba bafite ibikorwa by’ubukorikori bunyuranye, bakora ikweto, ibikapu, imirimbo n’ibindi
Bamurikaga ibyo bakora bishimye cyane bategereje ko abashyitsi baza kubireba barimo n'umushyitsi mukuru
Bamurikaga ibyo bakora bishimye cyane bategereje ko abashyitsi baza kubireba barimo n’umushyitsi mukuru
Abayobozi banyuranye bitabiriye uyu munsi, abari imbere ni Minisitiri Julienne Uwacu, Mr Lamin Manneh wa One UN mu Rwanda na Minisitiri Dr Musafiri Papias Malimba w'Uburezi
Abayobozi banyuranye bitabiriye uyu munsi, abari imbere ni Minisitiri Julienne Uwacu, Mr Lamin Manneh wa One UN mu Rwanda na Minisitiri Dr Musafiri Papias Malimba w’Uburezi
Itorero rya hano ryasusurukije uyu munsi
Itorero rya hano ryasusurukije uyu munsi
Umushyitsi mukuru aherekejwe na Mininisitiri Esperance Nyirasafari na Guverineri Munyantwari n'abandi bayobozi ubwo bahageze aha muri Vunga ya Shyira
Umushyitsi mukuru aherekejwe na Mininisitiri Esperance Nyirasafari na Guverineri Munyantwari n’abandi bayobozi ubwo bahageze aha muri Vunga ya Shyira
Mme Jeannette Kagame yasuye iri murikabikorwa. Aha yahawe impano na ba bagore barimo abatabona bakora ubuki
Mme Jeannette Kagame yasuye iri murikabikorwa. Aha yahawe impano na ba bagore barimo abatabona bakora ubuki
Uyu mubyeyi utabona aramusobanurira uko akora ubudozi
Uyu mubyeyi utabona aramusobanurira uko akora ubudozi
Yasuye kandi bamwe bakora ubukorikori bunyuranye
Yasuye kandi bamwe bakora ubukorikori bunyuranye
Mme Jeannette Kagame asura bimwe mu bikorwa byamurikwaga n'amashyirahamwe y'abagore biri mu byo bigejejeho
Mme Jeannette Kagame asura bimwe mu bikorwa byamurikwaga n’amashyirahamwe y’abagore biri mu byo bigejejeho
Abaje kumurika umusaruro baramusobanurira imirimo bakora ngo basarure byinshi
Abaje kumurika umusaruro baramusobanurira imirimo bakora ngo basarure byinshi
Uyu muhango witabiriwe kandi n'abana benshi bo muri aka gace ka Vunga
Uyu muhango witabiriwe kandi n’abana benshi bo muri aka gace ka Vunga
Amatorero yandi atandukanye yagaragaje umuco mu mbyino
Amatorero yandi atandukanye yagaragaje umuco mu mbyino
Ba Mutimawurugo bahagarariye abandi bahaye agaseke k'imihigo yabo Mme Jeannette Kagame
Ba Mutimawurugo bahagarariye abandi bahaye agaseke k’imihigo yabo Mme Jeannette Kagame
Muri aka gaseke hakubiyemo imihigo bafite muri uyu mwaka kugeza Werurwe itaha. Ibi yanabigarutseho mu ijambo yabagejejeho abasaba kuzayesa
Muri aka gaseke hakubiyemo imihigo bafite muri uyu mwaka kugeza Werurwe itaha. Ibi yanabigarutseho mu ijambo yabagejejeho abasaba kuzayesa
Mr Lamin Manneh wavuze mu izina ry'abafatanyabikorwa mu guteza imbere abagore mu Rwanda
Mr Lamin Manneh wavuze mu izina ry’abafatanyabikorwa mu guteza imbere abagore mu Rwanda
Minisitiri w'uburinganire n'iterambere ry'umuryango avuga ijambo yeteguye none anaha ikaze umushyitsi mukuru
Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango avuga ijambo yeteguye none anaha ikaze umushyitsi mukuru
Mme Jeannette Kagame uyu munsi kandi yagabiye inka imiryango 52 ngo nayo yorore izanoroze abandi
Mme Jeannette Kagame uyu munsi kandi yagabiye inka imiryango 52 ngo nayo yorore izanoroze abandi
Mu karere ka Nyabihu
Mu karere ka Nyabihu
Mu mudugudu wa Vunga akagari ka Mpinga mu murenge wa Shyira aho uyu munsi wizihirijwe ku rwego rw'igihugu
Mu mudugudu wa Vunga akagari ka Mpinga mu murenge wa Shyira aho uyu munsi wizihirijwe ku rwego rw’igihugu

 

Photos © Josiane UWANYIRIGIRA/Umuseke

 Emile D– USENGE
UM– USEKE.RW/Nyabihu

19 Comments

  • urakoze cyane mubyeyi mwiza ku nama mutugiriye

  • ubuyobozi bwiza ni ubwita kubo bushinzwe kuyobora, 1st Lady nkunda ukuntu atanga impanuro kandi ababyeyi bazikurikije ntakabuza zibafasha gutera imbere

  • abanyarwandakazi kuba tugeze aha tugeze ibyiza byose tumaze guteramo imbere ni wowe tubikesha Mubeyyi mwiza ufatanyije n’umufasha wawe , uri intwali yacu , umwana w’umukobwa w’i Rwanda azi neza uruhare ufite mu buzima bwe bwa buri munsi, kutwitangira wabigize imibereho yubuzima bwawe bwa buri munsi ., TURAGUSHIMA CYANE JEANNETTE KAGAME

  • buri mwana w’umunyarwandakazi , umukobwa umugore izi naba ziratureba cyane kuko nitwe tubwira kandi ni inama z’umukuru kandi wuje ubuhanga utureberera kandi utwitaho kurusha undi uwo ariwe wese, tunamushimira kuri byinshi byiza amaze kutugezaho

  • ufashe umugore neza aba arereye u Rwanda kandi aba afashije igihugu ku buryo bukomeye!! nshimira umuryango wa Nyakubahwa ko udahwema gukora ibyo ushoboye byose kugira ngo ufashe abari n’abategarugori gukomeza kwiteza imbere.

  • impanuro nziza tuba duhawe n’umubyeyi, urajwe ishinga no kurebera umwana , umukobwa umunyarwandakazi wese aho ari hose , amushakira ikiza aho kiri hose , njye nkwita Mama Rwanda kuko nukuri uri umubyeyi w’igihugu

  • Happy women to the First Lady of Rwanda I cherish your commitments towards women of Rwanda. I love you!

  • ndaguuuuuuuuukunda nkabura uko ngira njyewe nkubona nk’umubyeyi wanjye , Jeannette Kagame uri intwali uri umubyeyi kuri benshi muri twe abanyarwandakazi

  • Mme Jeannette Kagame ati “{Ariko} Mu gukomeza gusigasira ibyo twagezeho dukomeze twibaze no ku bibazo by’ingutu biri mu miryango, gutwita kw’abangavu, isuku nke, imirire mibi…kuki hakiri amakimbirane mu miryango…

    Bana bacu, bakobwa mumenye neza ibibazo bibugarije, mwirinde ababashuka bagamije kubangiriza ejo hazaza kuko ni mwe babyeyi bazahekera u Rwanda.

    BanaBacu, dukeneye ko mumenya ibibazo bibugarije, mutinyuke kubiganira n’ababyeyi banyu.”

    ubu koko nkababyeyi ndetse n’abangavu babonye zino nama hari ikindi bazitwaza nibadashyira mu ngiro ibyo bagiriweho inama? rwose muzabishyire mu bikorwa dore Jeannette Kagame yakabaye yagiye ahandi mugihugu ariko nimwe yahisemo!! u Rwanda dufite amahirwe menshi yo kugira abayobozi badukunda/

    • Ntukabe naif ngo nurangiza ubizane na hano ku rubuga: Kuba abakobwa baterwa inda si uko bayobewe ko bibafiteho ingaruka mbi, hanyuma se kwirinda ababashuka bizabarinda ibyo bindi ? bizabarinda ubukene, bibarinde isuku nke, bibarinde imirire mibi, bibarinde amakimbirane…?

      Ikibazo kiri ahandi, umuti wacyo urambye si uwo kubwira abagore/kobwa ngo birinde ababashuka, n’ubwo nabyo bikenewe, barabashuka iki se ? Ubu se abantu bandura HIV ari uko batazi ko ibaho kandi yandurira mu busambanyi, ko barengaho bagakomeza bakabukora ?

  • wakoze mubyeyi mwiza muryango mwiza turabakunda cyane mujye mukomeza muteze imbere urwanda nabanyarwanda tubari inyuma ijana ku ijana

  • the deep and sincere love you have for Rwandans is incomparable ,our First lady , and we love you too,you have been our mother since the day your Hero husband(our President) alongside other Heros saved our compred , u nurtured, morally saved us, and now we sing , we praise you for all you have done

  • Mama Rwanda turagukunda kubwo kuduhoza kumutima kandi ugahora uhangayikiye ko umunyarwandakazi aho ari hose yatera imbere akagira imibereho myiza, tuzahora tubigushimira

  • Happy Women Day to the 1st Lady.

  • muzadukorere ubusesenguzi tumenye niba koko olligarchy ariyo system iyoboye kuko hari benshi bakomeje kubivuga ku mbuga zitandukanye.thx

    • @wilbrow: Oligarchy iyoboye hehe sha ??? Bene wanyu bose nibo ba mayor , ba Gitif , abayobozi mu Ngabo na Police, Naba Ministers none urabaza amafuti wa shyano we. uza shireho ikinyamakuru cyawe uzaza ucishaho amahovo yawe . conard , idot

      NB: Kwanza uzabanze umenye uko bandika muri English or French – Urareba uko wanditse ngo “olligarchy” ni “Oligarchy” wa njiji we

  • @wilbrow- Oligarchy iyoboye he sha??? Benewanyu nibo ba Mayor, ba Gitif , ba Ministre mu ngabo na police nibo gusa none ngo – Oligarchy??? Idiot , Canard ,

    Uza shinge ikinyamakuru cyawe wa cyondi we , uzabone aho ucisha amahovu yawe. Not ku Museke.com

    NB: kwanza uzabanze usubire mwi shuri wige uko bandika – Oligarch wa njiji we

  • bwana Rwasa iyo ubona abayobozi bose bafite ibibagenerwa nimishahara yumurengera ubyita iki,ntushobora kubona umwanya wubuyobozi udafite ugushyigikiye ni uko umuryango uteye byo birazwi ubundi umenye yuko iyo system idasaba kuba igizwe nabantu bahuje ubwoko gusa kuko bose hariya bahujwe ninyungu…to be continued

  • Ni byiza. Baranasaba kuzunguza ikumbasi zabo .hehehe. Bihesha agaciro da….

Leave a Reply

Your email address will not be published.

en_USEnglish
en_USEnglish