Bamwe mu bamenyekanye n’ibihangange 2011 itwaye
Umwaka urashira undi ugataha, iminsi ikicuma. Abakora bagakora, abantu bakubaka bakaniyubaka, abavuka bakaza, abapfa nabo bakagenda. Buri mwaka ukagira abawuzamo, nabo ujyana.
Muwa 2011 usigaje iminsi 14, aba ni bamwe mu bamenyekanye mu Rwanda no ku Isi, n’ibihangange bajyanye na 2011.
I RWANDA
N’abandi …
MURI AFRICA
Wangari Maathai, 71 , yabonye igihembo cy’amahoro kitiriwe Nobel.
Col. Mouammar Kadhafi, 69, yarashwe n’abamurwanyaga nyuma yo kumugwa gitumo.
Uche Okafor, 43, Umukinnyi w’umupira wamaguru w’umunya Nigeria, yarishwe.
Olubayo Adefemi, 25, Umukinnyi w’umupira wamaguru w’umunya Nigeria, yishwe n’impanuka yimodoka mu Ubugereki.
David Kato, 46, umunya Uganda, yasabaga uburenganzira bw’abahuje ibitsina, yakubiswe inyundo arapfa.
Samuel Wanjiru, 24, UmunyaKenya watwaye umudali Olimpiki, yahubutse muri etage.
Harrison Chongo, 41, umukinnyi wa ruhago w’umunya Zambia. Yishwe na Malaria.
Frederick Chiluba, 68, yabaye President wa Zambia, yapfuye amarabira nyuma yo gutaka mugifu
Abdullah Senussi, 61, Muramu wa Mouammar Khadafi, yarashwe n’indege za OTAN.
Khalid Abdel Nasser, 62, umuhungu mukuru wa Gamal Abdel Nasser, yayoboye Misiri.
Maj. Gen. Samuel James Nanyumba, 71, Umusirikare w’umuganda.
n’abandi….
AHANDI KU ISI
Osama bin Laden, 54, umunya Arabia Soudite washinze Al Qaeda, yarashwe n’ingabo z’Amerika.
Steve Jobs, 56, Inzobere mu ikoranabuhanga, yashinze uruganda Apple, yishwe na Cancer.
Amy winehouse, 27, Umuririmbyikazi, urupfu rwe ntiruvugwaho rumwe.
Elizabeth Taylor, 79, (USA)umukinnyikazi wa Cinema, yashyizwe mu bitaro inshuro 70, abagwa inshuro 20, yishwe n’umutima.
Jackie Cooper, 88, (USA)yabaye umukinnyi wa cinema kuva ku myaka 9, yapfuye urutunguranye.
Patrice Lumumba Malcolm Oneal, 41, (USA) umukinnyi wa film za comedie, yishwe na Diabete.
Andy Whitfield, 39 (Wales) yamurikaga imyambaro (model) yishwe na Cancer yo mu maraso.
Joe Frazier, 67, umuteramakofe mu baremereye “Smokin’ Joe” yishwe na Cancer y’umwijima
Garry Speed, yatozaga ikipe ya Ecosse, yariyahuye.
Dr Socrates, umukinnyi w’umupira w’amaguru wize kugera kuri Doctorat mu buvuzi.
James Ford Seale, 76, umwicanyi kabuhariwe muri USA, nawe urupfu rwaramutwaye.
Dan Wheldon,33, yakoraga gusiganwa n’utumodoka tunyaruka, yapfye asiganwa ku ntego ya miliyoni 5$.
Heavy D, 44, yakoraga muzika akaba n’umu ‘Rapper’, yishwe n’Ibihaha.
Nate Dogg, 41, Umuririmbyi w’injyana ya RnB, yishwe n’indwara zatewe no gukoresha imiti myinshi.
Kim Jong II, 69, yari President wa Korea ya ruguru, yishwe n’indwara y’umutima
Betty Ford, 93, yahoze ari umugore wa Gerald Ford, wayoboye USA, yishwe n’izabukuru.
Dorothy Howell Rodham, 92, Nyina wa Hillary Clinton, nawe yazize izabukuru.
Urutonde rwabo bajyanye na 2011 tutazi neza aho bagiye ni rurerure!
Egide RWEMA
UM– USEKE.COM
33 Comments
Imana ibahe iruhuko ridashira kandi ibakire mu bayo>
IMANA IBAKIRE MU BAYO,BARUHUKIRE MU MAHORO!
bose ariko ntibazajya hamwe
Baratubanjirije, noho ubundi twese tuzahurira aheza mu ijuru!
yooooo R.I.P TO ALL twarabakundaga IMANA ibakire mubayo
R.I.P wowe se uyubona wasigaye abantu nkaba baritahiye wumva aruko wahaye iki IMANA YAWE
Abo bantu koko ni ibihangange Imana ibahe iruhuko ridashira.
Jean Christophe MATATA mwaramwibagiwe n’ukuntu yatanze ubutumwe bwinshi bwunga imiryango yaba igirana ibibazo, ubutumwa bwo kwidagadura ndetse n’ubw’ubumwe bw’abarundi ndetse n’ubw’abanyarwanda!!!Nawe muzamwogeremo, kandi murakoze kubw’akazi mukora nk’aka ko kutwibutsa aba bantu bagiye tukibakunda.
ese koko disi?RIP Matata
reba neza matata ariho man
Big up cyane kuko ntitwari tubanze God help them
ariko umwaka siwariwarangira imana ira kiyongeza
R.I.P. ALLAH AKBAR!
mushimire uwiteka kuko ari umunyembabazi nyinshi
MURAKOZE KUTUBWIRA ABO BA NYAKWIGENDERA , AHASIGAYE NITWE. UBUNDI HANO MU ISI SI IWACU TUHANYURA NK ABAGENZI, NIYOMPAMVU TUDAKWIYE GUTINDA CYANE KURIYO. DUKWIYE GUTEKEREZA KO NANYUMA Y UBUZIMA KO HARI UBUNDI.
ko mwibagiwe Troy Davis umunoir americain wishwe azira uruhu rwe bamubeshyera?na Matata?rip all of you.Jessica we,igendere malayika wImana
Biratangaje ukuntu mwavuze Steve Jobs mukibagirwa Dennis Ritchie, wakoze programu nka C , UNIX n’izindi.The master of programming.(yapfuye mucyumweru kimwe na Steve, nyamara ntibyamenyekanye)
Abavuga ngo Matata ntawurimo, murebe neza arimo ndetse ari mubabanza even his Picture, mujye mubanza mushishoze mes amis avant de commenter. Imana ibakire mu bayo.
bibabere isomo aba bantu ntibacumuye ubwo rero abahemu mwese nimushaka mujye mwihana hakiri kare abikomeza namwe mumenye ko mutazarama
Allah akbar
R.I.P. GITALI Paccy and others.
R.I.P. GITOLI PACCY
yooo! big bros niko iyi si iteye!!! so dead and gone R I P!! much lov and enough respect!!
umugore wa Mitterand w’ubufaransa?
president wa korea?
twifuza ko mwaduha amakuru cg amateka y’umuhanga mwikorana buhanga mu rwanda nange ndi umu IT
twifuza no kumenya abant bakoze udushya ku isi ndetse no mu Rwanda peace all journaliste of umuseke big up..
rip sadamu hussein
sha mwibagiwe wamusaza wari ukuriye umushinga wa Kalisimbi!! (Karyo)
tujye twibuka nabandi bavandimwe bapfira hirya no hino mubitaro no mungo batari ibihangange
kora neza wigendere
kandi umenyeko iy’isi ari icumbi
birababaje kuba uyu mwana mwiza gutya yapfa bitewe no kubura amafranga ubuse leta yabuze izo million zingahe koko?ahhhh imana iduhe ubwenge tumenye ko twese ariho tugana.
nibyiza kwiyoroshya kuri iyi se ukirinda kwanduranya kandi ugasenga nkuzapfa ejo.abo bose nyine nubwo bari bakomeye ariko ntawuhambanwa ibyo atunze.
twese twizere imana
Comments are closed.