Digiqole ad

Menya aho umuhanzi ukunda uba mu mahanga aherereye

Nyuma y’igihe kitari gito Abanyarwanda ndetse n’abakunzi b’abahanzi bamwe na bamwe bibaza aho abahanzi baba mu mahanga baherereye,  aba ni bamwe mu bahanzi mwibuka cyangwa mukunda n’aho baherereye.

Uhereye ibumoso:Ben Rutabana, Miss Shanel na K8 Kavuyo
Uhereye ibumoso:Ben Rutabana, Nirere Shanel na K8 Kavuyo

-Abahanzi nyarwanda baba mu gihugu cy’u Bubiligi harimo : Ben Kipeti, Nyiranyamibwa Suzanne, Byumvuhore Jean Baptiste,Tuty, Coup Sec, No Stop, O G The General, Masabo Nyangezi, Code uzwi nka Faycal, Cécile Kayirebwa.

-Abahanzi nyarwanda baba mu gihugu cy’u Bufaransa ni : Afsna Rhamatali, Ben Rutabana, Jali, Mboneye Eurade, Ben Kayiranga nubwo akunda kuba ari mu Rwanda muri iyi minsi, Darius Kabalisa na Nirere Shanel.

-Abahanzi nyarwanda baba muri Amerika: Fashaho Focas,The Ben, Meddy, Iyadede, K8 Kavuyo, Ganza Sick City, Scooper Knight, Enric Sifa, Dada Cross, Mr D.

-Abahanzi nyarwanda baba mu Buhorandi ni aba:  Paulin na Lambert, Mc Mahoniboni.

-Ababa mu Buhinde ni : Young Junior, Twizzy Bo, Yves The Track, Gitego Cedric.

-Abahanzi b’Abanayarwanda baba  mu Bwongereza harimo : Roger Cogan na Christine.

-Afurika y’epfo habayo abahanzi bitwa: Roger na Nicolas.

-Muri Canada habayo :‘Casanova, Frank Joe, Jays Family, Corneille Nyungura, Shad Kabango, Nyabyenda Donate na Degaulle.

Habaye hari uwo uzi twibagiwe gushyira muri iki cyegeranyo wamwibutsa abandi n’aho ari.

Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com

35 Comments

  • Lambert ntago aba mu gihugu cy’ubuholandi nubwo yakoranaga indirimbo na Paulin yarakiba muri amerika ariko ubu abarizwa muri Malesia!!

    Ko mutatubwiye aho kitoko abarizwa?

  • Usibyeko harinabo mwibagiwe ariko harabo mwibeshye kubihugu babamo: Mububiligi hari H2H,Lambert,Seleman,…

  • Kitoko we abarizwa he? ko ntamakuru mwa mutanze ho

  • AimE de Ruta aba he?

    • Aime de Ruta aba Tornto muri canada

  • Ally sudi ko mutamuvuze aba he?

  • Prissilla ko mutamuvuze se?

  • Mwibagiwe ko Manzi womuri KGB aba muri USA,kandi na Gitoko aba UK

  • None se STROMAE ko atamo?

  • NAJYE KABARIRA NDI MURU FRANCE

  • Jean Paul SAMPUTU.

  • Muyango?

  • please Nkunda umuhanzi witwa NKurunziza Francois Ntawamenya aho aba ko mutamutubwiye kandi agira indirimbo nziza zumwimerere. Uko nagiye ibuganda, amahoro kugiti cyumuntu, Nanga igitebwe nubugwari, Nagiye urugamba rushyushye mama wambyaye mutera agahinda ETC

    • Nkurunziza abarizwa I Kampala

    • Nkurunziza yarapfuye ubanza yaraguye imbere ya gereza agifungurwa yari yarafungiwe Jenoside.

      • Nkurunziya François ariho yibera muri Belgique aho yagiye nyuma yo gufungurwa no gupfusha umudamu we Siteriya.

        • Bjr,
          Mbonye ufite amakuru afatika kuri Nkurunziza Francois. Nta adress ye ko mukeneye cyane? Urakoze

  • abahanzi ntiwabavuze bose usibye ko hariho nababa badashaka kujya mubinyamakuru
    none se Alpha Rwirangira uba USA ko uta muvuze, my Popo uba Ottawa ko utamuvuze, Uwera Natvia uba Toronto ko wamwibagiwe, Neza the song bird uba Toronto nawe wamwibagiwe, wamwana uba muri Uk uherutse i rwanda wamutaye,stromaer si umunyarwanda kuko atigeze yaka ubwo bwene-gihugu mu mwibagirwe hari nabandi baba mukomeze mushakishe

  • ibihanganjye kumuzika

  • -Alpha Rwirangira nawe ari muri USA nubwo ajya azamurwanda kenshi

    -Muyango bawe ari muri Belgique

  • -Alpha Rwirangira ari USA

    -Muyango ari Belgique

  • Twizzy bo yarangije kwiga,ari mu Rwanda ntakiri mu buhinde

  • Samputu jp.muyango bamwe mundahemuka bakwiriye isi yose.

  • BIG DOM waririmbye Ange orange, aba France kandi na Corneille niho aba ntabwo aba Canada

    • Nibyo Corneille aba muri Canada kuko niho atuye naho muri France ahari muri iyi minsi kandi akunze kuhaza. Naho Jali aba mu Bubiligi rwose ntaba mu Bufaransa. Hanyuma se ko ntabonye Kitoko kandi nawe ahari aba mu Bwongereza? Wa mwana w’umukobwa se numvise agiye gukorana na ba The Ben muri Amerika aho ntimwamwibagiwe nawe?

  • Elie Jet Wo Muri Elite Boyz Matimba We Ko Mutamuvuga Knd Ari Ibugande

  • Princess priscilla

  • Eddy kamoso ari i Burundi, Senderi wasanga akiri ku Nkombo,n’abandi….

  • nanjye rujindiri ntimwamvuze kdi mba i Goma muri drc!

  • Kitoko…..UK
    Seleman….Belgique
    Samputu…..France cg Belgium???
    Prisila….USA
    MWABIBAGIWE! Ariko na King James mbosa asa naho yibera i mahanga!!!

  • Icyakora koko muzatubarize inkuru y’impamo y’intore NKURUNZIZA Francois. Ni agahinda rwose uburyo genoside yashegeshe umuryango nyarwanda.

  • kigali’z illest music baba i paris france

    lil p birmingham

  • Mwibagiwe Kitoko

  • Muyango abahe? Mububiligi niba nibukaneza

  • HANYUMA SE KO MWIBAGIWE KUTUBWIRA AHO bikindi simon ARI NI UKUVUGA KO WE ATARI UMUHANZI?

Comments are closed.

en_USEnglish