Digiqole ad

 Bamwe barakemanga imyambaro yitwa ko ari “Made in Rwanda”

  Bamwe barakemanga imyambaro yitwa ko ari “Made in Rwanda”

Hakym Reagan umwe mu bakurikiranira hafi iby’imideli mu Rwanda

Nta gihe kinini gishije Leta y’u Rwanda ishyizeho ingamba nshya zo gufasha Abanyarwanda guhaha no kwambara ibyakorewe mu Rwanda ibizwi nka “Made in Rwanda”, iyi gahunda iteza imbere ibikorerwa imbere mu gihugu mu bice byose by’ubuzima, mu myambaro inengwa ko igitamboro kitwa ‘igitenge’ cyamize ibindi bitambaro ndtse abahanga imyenda bakakitirira iyi gahunda kandi kigurwa hanze y’u Rwanda.

Hakym Reagan umwe mu bakurikiranira hafi iby’imideli mu Rwanda

Nyuma yo kubona ko abahanga imideli bo mu Rwanda bakomeza gukoresha igitenge cyane, umwe mu basomyi b’Umuseke utuye mu mujyi wa Kigali utashatse gutangazwa amazina, yibaza impamvu igitambaro cy’igitenge ari cyo gisa n’icyagenewe gudodwamo imyambaro yo gucuruza mu Rwanda.

Agira ati “Mu myaka itanu ishije mu Rwanda hadutse abantu benshi bavuga ko ari aba-designer (abahanga imyambaro), benshi muri bo wabonaga bashishikajwe no kudoda imyambaro myinshi mu bitenge, gukoresha inkweto n’ibikapu ni ibitenge, hari n’abakoreshaga imisego y’intebe mu bitenge kugera nubwo wasangaga muri Hotel bakoresha udutambaro tw’ameza mu bitenge.”

Uyu waganiriye n’Umuseke akaba akurikiranira hafi iby’imideli mu Rwanda, avuga ko imyaka uko yakomeje gusimburanwa, isoko ricuruza imyambaro ikorerwa mu Rwanda rirushaho gukaza umurego mu gukora imyambaro myinshi mu bitenge.

Ati “Mpora nibaza nimba ‘Made in Rwanda’ Leta yashyizeho baravugaga guhanga imyenda ikozwe mu bitenge gusa.  Kuki aba-designer badakora imyambaro mu bindi bitambaro nka cotton, jeans n’ibindi?”

Nyuma yo kugezwaho iki kibazo, Umuseke wagerageje kuvugisha abantu batandukanye na bo bavuga uko babitekerezaho.

Josette Umurerwa wize ibyo guhanga imideli “fashion technology” mu Buhinde, asanga abahanga imideli bo mu Rwanda nta mwihariko bagira.

Ati “Aba-fashion designers bo mu Rwanda bakurikiza icyo abakiliya bashaka, abenshi ntabwo bafite ‘creativity’. Ku bwanjye ntabwo numva ko ari guhanga imyenda numva ko ari ugukorera umuntu umwenda gusa.”

Jeanne Umwiza, umunyeshuli muri Kaminuza y’u Rwanda usanzwe ukurikiranira hafi ibijyanye no guhanga imideli ndetse abikoramo, na we yemeza ko imyambaro ikorerwa mu Rwanda yitirirwa ‘Made in Rwanda’.

Yagize “None se ‘Made in Rwanda’ ni iki ? Ni ibi bitenge se nirirwa mbona bagura hanze mu Bushinwa, Ghana, Congo barangiza bakaza kubiteranyiriza mu Rwanda, bakabibyazamo imyenda?

Kuri njye sindiyumvisha neza aho abahanga imideli bashingira bavuga ko bari guteza imbere ‘Made in Rwanda’ kandi bakoresha ibitambaro byakorewe ahandi.”

Umwiza asaba Leta kubaka inganda zikora ibitambaro kuko ngo ibyo abakora imyambaro bakoresha biba byaranguriwe abanyamahanga.

Hakym Reagan, umusore ukora akazi ko guhanga imideli mu mujyi wa Kigali, avuga ko ikibatera guhora bakora imyenda mu bitenge ari uko ari byo bitambaro babona ku buryo bworoshye.

Ati “Buri uko nzanye imyambaro nsora nk’ibisanzwe kandi imisoro irahenze, nashyiraho n’amafaranga naranguye ibitambaro n’ay’urugendo byose urumva ko umwambaro ukozwe muri bya bitambaro n’ubundi ugomba guhenda kuko nanjye mba nkeneye inyungu. Impamvu dukoresha ibitenge cyane ni uko aribyo biri ku isoko imbere mu gihugu.”

Mu ngengo y’imari 2017-18 imisoro myinshi ku bicuruzwa biva hanze harimo n’ibikoresho mu budozi bw’imyambaro yakubiswe hasi.

Ubwo hamurikwaga Umushinga w’Itegeko rigena ingengo y’imari ya 2017-2018, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb. Claver Gatete yatangaje ko hari ingamba u Rwanda ruhuriyeho n’Ibihugu bihuriye mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba zizafasha guteza imbere ibikorerwa mu gihugu.

Minisitiri avuga ko imashini zo mu nganda zikora imyenda n’izitunganya impu zizajya zisoreshwa ku gipimo cya zero ku ijana (0%) aho kuba 25 ku ijana (25%), ibi nabyo biri mu bizafasha abahanga imideli kujya babona ibitambaro bitandukanye babikuye mu nganda zikorera imbere mu gihugu.

Robert KAYIHURA
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Aka kantu karimw’ubwenge rwose. None se iba Made in Rwanda ite kandi row material ziba zavuye hanze? Igitenge bakoramo amashati n’amapantaro ntibakirangura hanze? Haba hari uruganda rukor’ibitenge mu Rwanda ngo byibuze tubyite ko byakozwe locallement? Nyamara mu Burundi bararufite rwitwa COTEBU rukor’imyenda ikomeye cyane. Gusa nabwo ni ukwibeshya kuko umwenda w’igitenge ntabwo wagenewe abanyarwanda b’abakozi. Ni umwenda wo gusohokana ariko ntiwawuhingana cyangwa ngo uwukorane hanze ku izuba. Urachuyuka ukanasazir’amezi abiri. Ikindi imyenda ikorwa n’aba disigner ntabwo ari iyacu. Iyo ni y’abasirimu. Niba nzava mu Gakenke nkaza kugur’ipantaro idoze mu gitenge iKigali ntabwo ariryo terambere dushaka. Ikoboyi uyambar’imyaka myinshi kandi kugirango tuzagere aho kuzikorera mu Rwanda ntabwo ari none cyangw’ejo. Izi gahunda zigaragaz’ubwibone no kudatekereza kuri rubanda rugufi zizatubyarir’imbwa yiruka aho buzakera.

    • Ushatse kuvugako kwa Nkurunziza bataciye caguwa bo banafite uruganda tukora ibitenge? Twe tukaba twaraciye caguwa mbereyo kurwubaka? Nakumiro gusa.

  • Hahhh ngo uwo wize mu buhinde aravuga ko mu Rwanda batazi guhanga imideli ngo nta creativity?hahhhhh nongere ngo ndamusetse,none ku isi yose nihe ubona abantu bazi kwambara atari abanyarwanda/abanyafurika/abirabura?ntaho wakwibonera na hamwe.

    Noneho uvuze ibyo kwiga imideli mu buhinde ndarambarara,hahhh kereka ariko niba ibyo wize ari iriya myenda yo mu mico yabo(turakwisabye ntituri bene wabo,ntuduheho rwose ibyo)ku isi niba hari abaturage ba mbere babaho ni abahinde,rero wowe uwakunyereka mpise numva nawe disi waranduye ubuturesi bwaho.

    Creativity mu Rwanda iri mu maraso nta nubwo rwose ari ikintu cyo kwiga,ni impano Imana y i Rwanda yatwihereye,uzi ukuntu nambara ibyakorewe mu Rwanda abanyamahanga bakandwanira bambaza aho nabikoresheje ngo nabo bakoreshe?ewana mwebwe muhanga imideli mukomeze,ndetse mucukumbure na gakondo ya abakurambere muyigaruremo maze ngo urebe ibintu birarushaho kuryoha,naho abababwirako mudahanga nibo basazi batazi imideli.ngaho bazambwire imideli bo bazi,jya mubyo bambara nta gishya na kimwe wasangamo kitari ibisanzwe biri ku isi hose,ahubwo rwose ayo mafaranga bata ngo bariga imideli hahhhhhh,burya ibitakuri mu maraso ntiwabishobora,kandi ibikuri mu maraso ntubyiga,kuko nubundi qigishwa n ababyiyumvisemo mu maraso,ubwo se ko baguha ibibavuyemo ntaho babyize(kuko ubumenyi buva mu bantu si inyubako z ishuri buvamo)wowe kuki utishakamo ibikuri mu maraso ngo ubikore utagiye guta ayo mafara?unyibukije ahantu nabonye ngo barashaka ufite diplome yo koza amasahani(narasetseeeeehhh).iby ubu byabaye itekamutwe,byose babihimbira amashuri nyamara hari ubumenyi/impano ufite yo gukora ibintu utagombye kubibwirwa kandi bigaragarira ijisho.

    Rero mu Rwanda ibyo bakora bafite rwose creativity/guhanga,kandi igitenge si ikibazo ahubwo ni igisubizo;ikibazo gusa ni uko ntaho bagikora mu Rwanda ariko nabyo biraza,inganda zikora ibutambaro turazikeneye n impu kandi biri mu nzira.ikindi mu menye ko ku isi hose gukora umwenda bitavuze gukora igitambaro,ubu se ko ubushinwa bukora ibitambaro bukabyohereza bangladesh igakoramo amakoboyi akaza yanditseho ngo made in bangladesh?aho uwo mwenda wadodewe niho ufata izina ryaho,n uwawudoze,ariko byo dukwiye kugira inganda zikora ubudodo zikavanamo n ibitambaro ,tugakoresha n impu kandi nazo leta yabujije ko zijyanwa imahanga kuko tuzikeneye,nibyo rwose njye ndabona mu myaka hagati y ibiri n ine turaba dufite zimwe muri izi nganda zikora iby ibanze.

  • Nanjye rwose “made in Rwanda ” irancanga, numvaga ari imyenda izaba yakorewe mu Rwanda, ariko iyo witegereje usanga ibitambaro /ibitenge biva hanze, bikadoderwa mu Rwanda, tukabyita “made in Rwanda “.

Comments are closed.

en_USEnglish