Digiqole ad

Badutabyeho itaka barigendera, ariko Abanyarwanda babaye imbuto barashibuka, baramera, barakura – Kagame

 Badutabyeho itaka barigendera, ariko Abanyarwanda babaye imbuto barashibuka, baramera, barakura – Kagame

Perezida Kagame Paul umukandida wa RPF Inkotanyi yiyamamariza muri Kamonyi

Ubwo yasozaga ibikorwa byo kwiyamamaza ku munsi wa gatatu, yakoreraga mu Karere ka Kamonyi nyuma yo kuva Nyamagabe na Huye, Kagame yongeye kunenga abanyamahanga basize u Rwanda ahabi bibwira ko igihugu kirangiye, ariko ubu ngo barashibutse, baramera barakura, ni ubukombe.

Perezida Kagame Paul umukandida wa RPF Inkotanyi yiyamamariza muri Kamonyi

Akigera i Rukoma aho bita mu Kiryamo cy’Inzovu, Kagame Paul yakiriwe n’imbaga nnini y’abatuarge bamwishimiye, abashimira kwihangana bagize bamutegereza umusni wose.

Ati “Reka mbanze mbashimire mwakoze cyane kuza mungana uko mungana uko, mwakoze cyane kwihanganira igihe mumaze aha, kwihanganira inzara, izuba mwakoze cyane….n’abo twagendanye.”

Kagame yavuz eko tariki enye z’Ukwaminani (mu gihe cyo gutora Perezida), …“Abaturage bati “100 ku ijana….) Kagame, ati “Aya matora arimo byinshi ariko bishingira ku mateka yacu, amateka y’u Rwnadas hari aho yagejeje igihugu cyacu ariko duhereye aho haje kuvamo n’ibyahinduye igihugu cyacu.

Amateka mabi yabaye twagize, haje kuvamo imyumvire, ubushake, imbaraga, aho tugeze ubu, amahanga arashakisha kutwumva ntabwo aratwumva neza. [abaturage “azatwumva, azatwumva],….. Kagame [arakomeza] “nta kundi bizajyenda azagomba kutwumva, kubera ko uko muri hano uko abandi bari aho twahoze, ukuntu Abanyarwanda bari hamwe, ukuntu biyumva, ukuntu bashaka kuba igihugu, ukuntu bashaka kwiyubaka ntabwo basanzwe. Abaturage “Ni Paul KAGAME”. Kagame ati “Niyo mpamvu bamwe mu bagize uruhare mu mateka mabi y’Abanyarwanda atari Abanyarwanda batabyumva.

Baducukuriye urwobo badushyiramo, baradutaba ntabwo bari bazi uko tuzamera. Abaturage “Urudukuramo…” Kagame ati “Numvise umugani, mu bihugu hirya kure bavuga ngo “baraduhambye, baradutabye ntabwo bari bazi ko turi imbuto zishibuka Abaturage “Twarashibutse…”.  Kgame ati “Bashyizeho itaka rwose barakandagira barangije baradupeperera barigendera bati “murabeho. Abaturage bati “baribeshya”.

Kagame ati “Abanyarwanda ababaye imbuto barashibuka, baramera, barakura none Abanyarwanda bari hano turi ubukombe, turi amajigija.”

Kagame yavuze ko inzira igikomeza yo gukura yo gukuza ibyashibutse,  “duhitamo, dukomeza inzira ya politiki twatangiye mu myaka 23 aho tumariye gushibuka dukomereza ku byiza tumaze kugeraho ariko ibyiza biri imbere niho tujya. Abaturage bati “ibyiza biri imbere tubisigasire.”

Kagame yavuze ko amashanyarazi yageze ku Banyarwanda benshi ariko ngo “ntituragera aho tujya ariko turashaka kwihuta turi mu nzira, Abaturage bati “turagufite”.

Kagame ati “Muramfite nanjye nkabagira, ubwose icyatunanira cyaba ari iki? Nta nabusa. Turacyari kumwe turacyajyenda, turakihuta kandi turashaka kwihuta, turashaka kujyana twese tukagera kure kandi tukihuta. AbanyaKamonyi ibyo biragaragara ko mubyifitemo.”

Umukandida wa RPF- Inkotanyi yavuz eko amateka mabi yabaye mu Rwanda atazongera kubaho, yizeza impinduka mu kubaka amashuri, kongera ibikorwa remezo, umutekano n’amashuri n’amavuriro.

Kagame ati “Na bariya bashinyaguzi mujya mwumva ntabwo bazadukandiraho, baravuga gusa ariko ibyo dushaka ni ugutera imbere kujyana hamwe, umutekano …Mwese murashoboye, buri wese arashoboye dushoborere hamwe ni cyo cya ngombwa, dukorere hamwe, twubake u Rwanda hamwe, hanyuma abataraduhaga amahirwe, abarushyize aho barushyize bazabona ko badutabye ariko twari imbuto zishibuka, zigakura zikagira ubuzima bwiza.”

Banyakamonyi muri bamwe muri izo mbuto z’u Rwanda rwose,  ba nyakomyi ndashaka ko muzatora neza nyuma yaho tugakora tugateza imbere Kamonyi n’utundi turere tw’igihugu cyacu. Tugakomeza kwiyubaka tugakomeza n’abo duturanye ariko dukomeza iby’ibyiwacu biramba.

Ndabizeye, ndabizeye cyane muri intore nziza za RPF Inkotanyi, ubwo iyo mwese muri FPR Inkotanyi tugafatanya n’abandi batari FPR, abandi Banyarwanda bashyira mu gaciro, badushyigikiye urumva nta cyatunanira. Ku itariki 4 ni ukuzinduka byajya kugera saa sita umurimo ukaba wa noze.”

Amafoto@MUGUNGA Evode/UM– USEKE

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

16 Comments

  • Nyamara jye nzi benshi barengejweho igitaka batigeze bashibuka. Babaye ibitambo tukiririra n’uyu munsi. Ntabwo abantu batemwa ngo bongere bamere nk’ibiti. Kandi koko hari abicanyi bajyaga babiteramo urwenya, ngo wagira ngo abo bica barongera bagashibuka bakamera. Imitima nyamara iracyuzuye agahinda.

    • Jyewe nk’umuntu utagize aho mbogamiye iyo nitegereje FPR, nkareba Puissance na Organisation ifite bintera ubwoba bigatuma mbona n’ikirenze u Rwanda yakiyobora! Nubwo kugeza ubu ntarayijyamo ngo ndahire, mu matora niyo ntora…
      Impamvu ituma nyitora ni STABILITY mbona mu Rwanda (abenshi bibagirwa kuyivuga bakavuga kuri Security gusa)
      Reka twibaze; byatumarira iki kugira demokarasi nk’iyo muri kiriya gihugu ntavuze abasirikare birirwa barasa hejuru basaba uduhimbaza-musyi??????????

      • Icyo gihugu se wakivuze uragitsindira iki?? Ni COTE D’IVOIRE.

  • Ngo Abanyarwanda baratabwa bagashibuka!

  • Reka tuzabaze Kizito Mihigo icyo abitekerezaho

  • ariko baravuga nawe ukazana ibya Kizito ninde wamutumye ninde si umutima nama we ntimugatere iseseme urwishigigishiye ararusoma nawuneremo hahaha nga yashakaga kuba iki harya??? muge mwitonda abarimo guca imigani idafite icyo ivuze ijambo yarivuze ababishaka mubisesengure mu maranga mutima yanyu gusa nihahandi twarashibutse kandi turabashibukana

    • Hashibuka igiti. Ntabwo umuntu wiyubaha wagombye kwigereranya n’igiti gitemwa igihe icyo aricyo yise hakenwe gucana cg kubazamo urubaho cg ikindi. Itegeko-nshinga tugenderaho rivuga ko umuntu ari umunyagitinyiro; ku bwanjye rero numva, usibye n’ibiti, nta kintu na kimwe wari ukwiye kwigereranya nacyo.

      • ariko nkawe ujya kugitangazamakuru ukandika ubusa abanyarwanda barashibutse kuko abanzi bari bazi ko babamaze, ubu tugeze aho twishimiye naho ibyo uzana byibiti ntacyo bitumariye, ahubwo nidushyigikire umukandida wacu paul kagame dukomeze kwiyubaka.

  • Ariko kuki akabaye n’akavuzwe kose mwihutira kuzamura imijinya n’urwango? U Rwanda rwarashibutse kandi nta gusubira ibuzimu rwose, kuki twibagirwa vuba? Guca imigani no gutega abantu iminsi ntacyo bitwungura, ibyiza buri wese yaharanira kujya mbere kandi dufatanyije twese birashoboka.

    • Warasaze! Abapfuye baruhukire mu mahoro! N’ababishe baruhukire mu mahooro twirirwa dutanga! Umucamanza aztubaza ibyo twakoze ku munsi w’urubanza!

  • hahhahahahaa ribamene umutwe

  • Tujye twumva neza ibiba byavunzwe kandi tubyiteho,umuntu ntabwo ashibuka nibyo ariko mu byabaye mu gihugu cyacu bigaragaza ko byari ibintu biteye ubwoba,ntawe wakekaga ko u Rwanda rwaba rugeze ku ntera y’iterambere rugezeho ubu.Twarashibutse kuko turiho,turi mu gihugu kiza,turi abanyarwanda babereye igihugu turimo kandi twahawe n’umuyobozi wadushubije ikizere.harakabaho u rwanda n’abanyarwanda

  • Birababaje kubona hari abatanejejwe nuko,u Rwanda rwongeye kwiyubaka jye ndi hanze ariko iyo ndebye imigambi na Gahunda ya FPR Ifite icyerekezo pe! Nakangurira bagenzi bange turi hanze kwitegura byaba byiza tukitahira. tukareka Gusebya urwatubyaye ndetse n’uwarukuye mu icuraburindi.Bidatinze nzitahire ntange umusanzu wange U Rwanda rufite icyerekezo cyiza.

  • Jye iyo ndebye aho igihugu cyacu cyavuye n’aho kigeze ndabona hari intera ishimishije muri byose: ubutabera, ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage. twishimiye imiyoborere myiza pe, kandi muri iyi myaka 7 itaha tuzakomezanye na FPR irangajwe imbere na Nyakubahwa Paul Kagame. Oyeeee.

  • uyu Wiyise Kamenyero we ndamugaye Ntakigenda cye, umuntu utemera ko abanyarwanda twashibutse tugakura kereka niba ataba mu Rwanda, uyu si umunyarwanada tu, waba utagira amaso utareba ibyo twagezeho, Nyuma y’aho amahanga adusize mu icuraburindi, Twatabawe na Perezida wacu dukunda Paul Kagame we wadutabaye akadukura mu menyo ya rubamba, Igihugu cyacu tugeze ahantu hashimishije n’amahanga arabibona, wowe rero Kamenyero sinzi aho ushingira uvuga aya magambo. Twe abanyarwanda dushishikajwe no gutera imbere kandi tuzi neza Uwatumye Dushibuka tukamera, tugakura none Abanyarwanda turiho KANDI turi ubukombe,kandi tuzi uwatumye tugera aha!!!!!!Paul KAGAME!!!

  • Nyuma y’amateka mabi twanyuzemo, igihugu kikajya mu icuraburindi ritavugwa, none nyuma y’imyaka micye 23 tukaba tugeze ku iterambere buri wese abona, nibyo rwose u Rwanda n’abanyarwanda twarashibutse twabaye ubukombe n’amajigija kandi dukomeje iterambere twiyemeje turangajwe imbere n’intore izirusha intambwe Paul Kagame.

Comments are closed.

en_USEnglish