Digiqole ad

BAD yahaye MINECOFIN inkunga ya miliyoni 41.5 US$

Kuri uyu wa mbere tariki ya 05 Kanama 2013, Banki nyafurika itsura amajyambere (BAD) yashyikirije Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda (MINECOFIN) inkunga ya Miliyoni 41.5, yagenewe ibikorwa bitandukanye bigamije iterambere.

Minisitiri Claver Gatete ashimira intumwa za BAD

Minisitiri Claver Gatete ashimira intumwa za BAD

Intumwa zaje muri uyu muhango zihagarariye umuyobozi wa BAD, Donald Kaberuka zatangaje ko yazitumye ko ashimishwa n’imikoranire hagati myiza iri hagati ya BAD n’u Rwanda kuko ngo bimaze kugera ku ntera ishimije.

Ikigamijwe cyane cyane mu mikoreshereze y’iyi nkunga, n’uko haboneka ibikorwa by’iterambere cyane mu kwegereza abaturage amashanyarazi n’amazi, mu rwego rwo kubakura mu bukene hamwe na hamwe mu turere dutandukanye tw’u Rwanda.

Imwe mu mishinga ishobora kwitabwaho ndetse ikanashyirwamo igice kimwe cy’iyi nkunga ni umushinga w’ahitwa Gifurwe mu Karere ka Rulindo, hagaragara nka hamwe mu hataragera iterambere kuva Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye kuko yasize yangije inyubako nyinshi zari zigenewe ibikorwa by’amashanyarazi muri ako gace.

Iyi nkunga kandi izakoreshwa mu turere dutandukanye turimo Ngororero, Rusizi, Nyamasheke, Nyabihu na Karongi hakazagezwa amashanyarazi n’ibindi bikorwa remezo abaturage bakeneye kugira ngo bakomeze gutera imbere.

BAD yemeza ko yatanze inkunga mu rwego rwo kuzamura u Rwanda mu bikorwa remezo cyane cyane harimo no kugabanya ubukene bugaragara hamwe na hamwe, no gufasha guverinoma kugera ku ntego yihaye muri gahunda y’icyerekezo cya EDPERS2.

Mu ijambo Minisitiri w’imari n’igenamigambi Amb. Claver Gatete yavugiye muri uyu muhango yashimye inkunga bagejejweho, anemeza ko izazamura ibikorwa bitandukanye mu gihugu, cyane cyane ahataragera ibikorwa by’iterambere mu rwego rwo kuyigeza kubo igenewe.

Iyi banki nyafurika itsura amajyambere (BAD) ikaba yemeye kuzakomeza gufatanya n’u Rwanda mu bikorwa by’iterambere igihe cyose hazaba hakenewe ubufasha bw’ibanze, kandi ngo izakomeza gufasha u Rwanda kugera ku ntego z’icyerekezo 2020 rwihaye.

Mu muhango wo gusinya iyakirwa ry'iyi nkunga

Mu muhango wo gusinya iyakirwa ry’iyi nkunga

Evence Ngirabatware
UM– USEKE.RW

en_USEnglish