Digiqole ad

BABONGERE i Musanze: Umugabo yatomboye igare na matelas ahita abitahana

 BABONGERE i Musanze: Umugabo yatomboye igare na matelas ahita abitahana

Hategekimana Leonard yatomboye igare n’umufariso ngo byari ibyishimo birenze kuri we

Abakunzi Primus n’abanyamahirwe by’umwihariko uyu wa gatanu wari uwabo i MusanzePromotion ya  BABONGERE yaje kubasusurutsa no kubaha amahirwe. Hari umugabo w’amahirwe watomboye igare n’umufariso abivanye mu macupa abiri ya Primus ahita abitahana. abandi benshi nabo batomboye amagare, imifariso n’ibindi…ibihembo bikuru birimo hano ni inzu n’imodoka, abanywa Primus bafite amahirwe yo kubyegukana.

Hategekimana Leonard yatomboye igare n'umufariso ngo byari ibyishimo birenze kuri we
Hategekimana Leonard yatomboye igare n’umufariso ngo byari ibyishimo birenze kuri we

Muri guhunda yo kurushaho kwegera abakunzi ba Primus ubushize bari i Kayonza, uyu munsi bari i Musanze ngo babagezeho ubutumwa bwo muri iyi Promotion banahe amahirwe abanywa Primus barusheho gutombora.

Aha mu mujyi wa Musanze, abantu bidagaduye muri Muzika n’abahanzi bakomeye nka Urban Boys, Amag The black n’abandi, banywa Primus abanyamahirwe batombora ibintu binyuranye nka; amagare, imifariso, Radio, imipira yo kwambara , ingofero, ecouteurs.

Leonard  Hategekimana yatomboye inshuro ebyiri atombola umufariso ku nshuro ya mbere yongeye atombora igare.

Hategekimana ati “Nari ngiye kwica akanyota banzaniye ka Knowless bapfunduye ndebye mu mufuniko mbonamo umufariso. Bukeye ndimo kwisuganya ngo nze gufata uwo mufariso nabwo ngiye kwica inyota bampaye Knowless nanone mbonamo igare. None dore ndabitahanye, ni igitangaza neza neza ”

Hategekimana ngo asanzwe n’ubundi yikundira inzoga ya Primus ariko noneho aho haziyemo aya mahirwe yo gutombora ngo byarushijeho.

Iyi promotion yiswe BABONGERE iri kuzenguruka mu gihugu ahanyuranye mu gihe cy’ukwezi ngo abanyarwanda barusheho kuyimenya no kuyitabira batsindira ibihembo birimo biriya bikuru; inzu n’imodoka.

BRALIRWA ikora ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye kuva mu myaka hafi 60 ishize, ikinyobwa cyarwo PRIMUS ni kimwe mu nzoga zikunzwe cyane mu Rwanda.

Urban boys yasusurukije abari baje muri iyi Promotion
Urban boys yasusurukije abari baje muri iyi Promotion
Bamwe ntibabyumvaga ukuntu yatombola matela bwacya agatombola n'igare abihawe baca kureba ko ari ibyanyabyo
Bamwe ntibabyumvaga ukuntu yatombola matela bwacya agatombola n’igare abihawe baca kureba ko ari ibyanyabyo
Hategekimana Leonard yahawe igare n'umufariso yatomboye iminsi ibiri ikurikiranye
Hategekimana Leonard yahawe igare n’umufariso yatomboye iminsi ibiri ikurikiranye
Itsinda rya Urban Boys naryo rifasha mu gususurutsa abaturage baba bitabiriye
Itsinda rya Urban Boys naryo rifasha mu gususurutsa abaturage baba bitabiriye
Niyo utatombola ngo uburyohe bwayo ni ntagereranywa
Niyo utatombola ngo uburyohe bwayo ni ntagereranywa
Uretse abanzi n'abaturage bo muri ako gace nabo bariyereka bagasusurutsa abaturage urushije abandi agahebwa
Uretse abanzi n’abaturage bo muri ako gace nabo bariyereka bagasusurutsa abaturage urushije abandi agahebwa
Uyu yatomboye matelas ebyiri arazitahana
Uyu yatomboye matelas ebyiri arazitahana
Yerekanaga ko yatomboye igare
Yerekanaga ko yatomboye igare
Amahirwe ari mu mufuniko wa PRIMUS
Amahirwe ari mu mufuniko wa PRIMUS
Igare yaritahanye
Igare yaritahanye

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish