Abafatanyabikorwa mu iterambere ry’uterere bahuriye hamwe banoza imikorere yabo

Ihuriro ngishwanama  ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’uturere (JADF) rimaze imyaka icyenda rikorera mu Rwanda, bahuriye i Kigali  basuzumira hamwe imikorere ya JADF mu turere twose banareba uko bafatanya ngo bazamure iterambere. Abafatanyabikorwa mu iterambere mu turerere dutandukanye n’abayobozi b’uturere n’abikorera bakoranye inama n’Ikigo k’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB) bigira hamwe imikorere ya JADF (Joint Action Development Forum) mu […]Irambuye

2017 Abanyarwanda 90% bazaba bafite amazi meza, 38,6% bafite amashanyarazi

Abayobozi ba Minisiteri y’Ibikorwa Remezo bafite icyizere ko Abanyarwanda 100% bizagera muri 2019 bafite amazi meza, kandi ngo ni intego yo kugira amashanyarazi MW 560 mu mwaka w’ingengo y’imari 2017/18 izagerwaho, ingo 90 000 zikazashyirwamo amashanyarazi muri 2017. Gusa, imiyoboro itajyanye n’igihe haba ku mazi n’amashanyarazi iracyari ikibazo cyo kwihutishwa gukemura. Mu kwezi gushize kwa […]Irambuye

Karongi: Abamenye insina za Fiya bazivuga ibigwi, hari abagikomeye kuri

Mu imurikabikorwa ryabaye mu murenge wa Mutuntu kuri uyu wa kabiri tariki 7 Kamena 2016,  abaturage  bavuga ko nyuma yo kugirwa inama n’ubuyobozi  bahinduye imyumvire, bahinga bya kijyambere urutoki rwa Fiya, bakoresha inyongeramusaruro zitandukanye n’ishwagara barushaho kubona umusaruro ufatika, ariko hari ngo n’abandi baturage bagitsimbaraye ku rutoki rwa kera bita Kayinja. Abaturage bitabiriye imurikabikorwa baturutse […]Irambuye

Kenya: Inkende yashyize igihugu cyose mu icuraburindi igihe cy’amasaha ane

Kuwa kabiri inkende yatumye mu gihugu hose muri Kenya hashira amasaha agera kuri ane mu icuraburindi nta mashanyarazi. Sosiyete  ishinzwe ingufu z’amashanyarazi muri Kenya yavuze ko ibura ry’amashanyarazi ryabaye ejo mu masaha y’igicamunsi mu gihe cy’amasaha ane ryatewe n’inkende yari yinjiye muri sitasiyo itanga umuriro iri ahitwa Gitaru. Mu itangazo ryasohowe na KenGen, Sosiyete ishinzwe […]Irambuye

Komisiyo zikorera mu Nteko Nshingamategeko zatoye abayobozi

Kuri uyu wa 7/6/2016 Inteko Nshingamategeko umutwe w’abadepite watoye abayobozi ba Komisiyo  icyenda zifite inshingano zitandukanye na komisiyo ishinzwe imyifatire y’Abadepite  n’ubudahangarwa bwabo  n’ababungirije. Hon Musabyimana Samuel yatorewe kuba umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe imikorere y’Umutwe w’abadepite imyifatire ndetse n’ubudahangarwa bw’Abadepite. Iyi komisiyo ikaba ariyo ishizwe kumenya imyitwarire y’abadepite harimo no kuba bakebura uri kwitwara nabi […]Irambuye

Amande acibwa abatatanze inyemezabuguzi ngo ni menshi ugereranyije n’icyaha, RRA

*Ngo nubwo ari inshingano y’umucuruzi gutanga inyemezabuguzi ni n’inshingano y’umuguzi kuyaka, *Amande acibwa utatanze inyemezabuguzi ngo arenze ku ikosa riba ryakozwe. Mu bukangurambaga bwo gukangurira abacuruzi kwitabira gusora no gutanga inyemezabwishyu bwatangijwe n’Ikigo gishinzwe Imisoro n’Amahoro kuri uyu wa kabiri, ngo hari abo basanze badakoresha uko biteganyijwe IBM nubwo ngo abitabiriye kuzikoresha ari benshi. Abacuruzi […]Irambuye

Abaturage muri Sake bishatsemo amafaranga ngo babone amashanyarazi REG irayabasubiza

Hari abaturage batuye mu murenge wa Sake akarere ka Ngoma mu Ntara y’Uburasirazuba binubira kuba barirengagijwe mu gihe bari bikusanyirije amafaranga yo gukurura umuriro kugira ngo biteze imbere ariko ngo baza gutungurwa n’uko amafaranga milioni eshatu bari bakusanyije bayasubijwe aho kugira ngo Leta ibunganire. Ubuyobozi  bw’akarere ka Ngoma kuri iki kibazo burasaba ikigo cy’igihugu gikwirakwiza […]Irambuye

I Kigali: COMESA iriga ku bibazo by’ingutu biri mu ngendo

*Urugendo rwa Kigali-Kinshasa rwagakwiye gukoreshwaho amasaha abiri, rufata amasaha 15 cyangwa umunsi, *Sosiyeti z’indege muri Africa, zimwe zikora uko zishakiye, i Kigali harigwa uko amategeko yanozwa, *Abafite indege muri Africa batanga amafaranga menshi mu kuziyobora, kandi byakorerwa hamwe, *U Rwanda ni rwo ruyoboye itsinda ryiga kuri iyi mbanzirizamushinga yo gushyiraho amategeko no guhuza imikorere. Abagize […]Irambuye

Umuntu wese ufite ingengabitekerezo ayimire – Lt Col Ibambasi

Ku wa gatandatu tariki 4 Kamena 2016, ubwo hibukwaga abakozi n’abarimu ba Kaminuza ya Mudende bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Lt Col Ibambasi Alex yatanze ikiganiro ku nzira esheshatu zaranze amateka yo kubohora igihugu, avuga ko kitazongera gufatwa n’abafite ingengabitekerezo ngo bagitobe, asaba abayifite kuyimira. Uyu muhango wabimburiwe n’urugendo rwo Kwibuka rwahereye kuri 12 rugana […]Irambuye

Uganda: Museveni yagize umugore we Minisitiri w’Uburezi na Siporo

Kuri uyu wa mbere Perezida Yoweri Museveni yagize umugore we Janet Museveni Kataaha Minisitiri w’Uburezi na Siporo, mu ivugurura rya Guverinoma yakoze nk’uko abyemererwa n’itegeko nshinga. Muri Guverinoma nshya hari bamwe mu Baminisitiri bagarutsemo n’abavuyemo. Janet Museveni Kataaha yahawe kuyobora Minisiteri y’Uburezi na Siporo, mu gihe yari asanzwe ari Minisitiri ushinzwe Intara ya Kalamoja. Museveni […]Irambuye

en_USEnglish