Mu gihugu cya Sudani y’Epfo mu Ntara ya Amadi mu gace kitwa Kediba, umugabo witwa Tubana Uyey yakubiswe n’abaturage kugeza ashizemo umwuka bamushinja guteza amapfa muri ako gace. Abaturage b’aho hiciwe uwo mugabo bavuga ko ari umuvubyi w’imvura, ngo yakoreshaga imbaraga ze zitangaje (bita iz’uburozi) agatuma ako gace katagwamo imvura, ku buryo ngo kari kamaze […]Irambuye
Donald Trump uzahagararira ishyaka rya Republican mu matora ya Perezida usanzwe ufite igitekerezo cyo kwangira Abayisilamu kwinjira muri Amekika, yavuze ko ubwicanyi bwabaye mu mpera z’icyumweru bugahitana abantu 50 mu rubyiniro mu mujyi wa Orlando muri Florida ari ingingo yerekana ko ibyo aba avuga ari byo. Yavuze ko ubu bwicanyi bushimangira igitekerezo cye cyo kutemerera […]Irambuye
I Kigali mu nama ihuje abashakashatsi mu buhinzi bavuye mu bihugu bitandukanye ku Isi, Perezida wa Banki Nyafurika itsura Amajyambere, Dr Akinwumi Adesina yavuze ko Africa ifite byose kugira ngo igaburire abaturage bayo, Banki ayobora ngo igiye gushora miliyari 24 z’amadolari ya America mu buhinzi mu myaka 10 iri imbere. Iyi nama ni ihuriro rya […]Irambuye
*Yarokotse ibitero bitagira ingano ndetse yimwe ubuhungiro na nyina wabo, *i Mudende, Jenoside yatangiriye ku kurasa umuhungu wa Nzamurambaho wabaye Minisitiri w’Intebe. Atangira ubuhamya bwe, ku wa gatandatu tariki 11 Mata 2016 ubwo muri Kaminuza ya AUCA-Mudende bibukaga abakozi n’abanyeshuri biciwe i Mudende ku Gisenyi, Nelly Mukangwije yagize ati “Ibyabereye i Mudende ntibivugwa, byari bifite […]Irambuye
APR FC ya mbere ku rutonde, itsinze Musanze 2-0 biyongerera amahirwe yo gutwara igikombe cya shampiyona kuko irusha Mukura VS iyikurikiye amanota umunani. Mu mpera z’iki cyumweru, shampiyona y’u Rwanda yakomezaga ku munsi wa 28 wa shampiyona. APR FC ibifashijwe mo na ba rutahizamu bayo Issa Bigirimana na Fiston Nkinzingabo, itsinze Musanze 2-0 mu mukino […]Irambuye
Abantu 50 ni bo bamaze kumenyekana ko biciwe mu gitero cy’ubwiyahuzi ku wa gatandatu, mu rubyiniro rw’ahitwa Orlando, muri Leta ya Florida, ubu hashyizweho ibihe bidasanzwe n’umuyobozi w’Umujyi, Buddy Dyer has. Iyi nzu y’imyidagaduro ngo yakundaga kujyamo abakundana bahuje ibitsina. Umugabo warashe abantu barimo babyina, amazina ye yamenyekanye, akaba yitwa Omar Mateen ni umunyamerika ukomoka […]Irambuye
Ishyirahamwe ry’ibigo by’Imari Iciriritse mu Rwanda (AMIR) riravuga ko ruswa ivugwa mu itangwa ry’inguzanyo nta wundi ushobora kuyica no kuyikumira uretse abakiliya b’ibigo by’imari bagomba kumenya uburenganzira bwabo, ruswa ngo ni kimwe mu bishobora gutuma ikigo cy’imari gihomba kigafunga imiryango. Mu kiganiro n’abanyamakuru kibanziriza icyumweru cyahariwe ibigo by’imari iciriritse no kugaragaza ibigo by’imari bine byahizi […]Irambuye
“SHANGILIYENI BWANA” umugoroba wo kuramya no guhimbaza Imana ugiye kuba ku nshuro ya kabiri nyuma y’imyaka igera kuri itatu, uzabera muri Mille Collines Hotel tariki 26 Kamena. Uyu ni umugoroba utegerejwe n’Abakristu bo mu matorero atandukanye, ukaba utegurwa n’umuririmbyi uyobora kuramya no guhimbaza mu itorero rya Evangelical Restoration Church (Masoro), Guy Badibanga. Badibanga uyu mugoroba […]Irambuye
*Umukirisitu urega ngo yitanze Frw 2 700 000 ngo agurire ubutaka urusengero, *Itorero Jerusalem Temple ritagiraga ubuzima gatozi icyo gihe ngo ryongeyeho Frw 300 000 ngo bagure ikibanza cyandikwa kuri uwo Mukiritu, *Urubanza rwarazurungutanye bamwebatsinda hamwe, ahandi bagatsindwa, Mayor Mugabo John afata icyemezo “Ariko ngo ntiyari yambaye impuzankano (Uniform) ya Mayor!” Urukiko rw’ibanze rwa Kabarondo […]Irambuye
Kuri uyu wa kane, mu kiganiro cya ba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’U Bubiligi, Didier Reynders n’uw’u Rwanda, Mme Louise Mushikiwabo bagiranye n’abanyamakuru, bavuze ko ibihugu byombi byiteguye gukorana mu kuzamura ishoboramari n’umutekano urambye mu karere, by’umwihariko Louise Mushikiwabo abajijwe icyo u Rwanda rwiteguye gukora ngo amatora muri Congo azagende neza, yavuze ko u Rwanda rwiteguye […]Irambuye