Abagore mu bujura bwa moto, ubuhamya bw’abamotari babiri bibishije

*Abagore batega moto bwije cyane bakagusha umumotari mu gico cy’amabandi, *Andi mayeri ni ugusinziriza umumotari bakoresheje ibinini ubundi bakamwiba Ubujura bwo kwiba moto mu Rwanda hakoreshejwe amayeri bumaze igihe buvugwa, ariko ubu abamotari baravuga ko abagore cyangwa abakobwa binjiye muri ubu bujura, bakaba bakoresha imiti (ibinini) bagasinziriza abamotari nk’uko biri mu buhamya bw’abamotari babiri baganiriye […]Irambuye

Muhanga/Kamonyi: DUHAMIC ADRI yatanze miliyoni 200 zo gufasha urubyiruko

Urubyiruko  rugera ku bihumbi  1 200  rwarangije amashuri  yisumbuye rugahitamo kwiga imyuga n’ubumenyingiro  rutangaza ko rugiye guhangana n’ikibazo cy’ubushomeri binyuze mu guhanga imirimo mito yinjiza amafaranga menshi, nyuma yo kurangiza kwiga binyuze mu nkunga y’umushinga DUHAMIC ADRI watanze amafaranga miliyoni 200 yo gufasha muri icyo gikorwa. Mu muhango wo guha bamwe mu rubyiruko  barangije amashuri  […]Irambuye

Kirehe: Abanyarwanda bafatanya n’Abarundi kwiba inka bakazijyana i Burundi

Mu murenge wa Gahara akarere ka Kirehe mu Burasirazuba bw’u Rwanda haravugwa ubujura bw’amatungo arimo inka, zibwa zikajyanwa mu gihugu cy’u Burundi. Abaturage twaganiriye batubwiye ko hari izimaze gufatirwa muri iki gihugu, ngo zibwa n’Abanyarwanda bafatanyije n’Abarundi. Ubuyobozi bw’umurenge wa Gahara buvuga ko nta Murundi uza kwiba mu Rwanda, ahubwo ngo Abanyarwanda biba inka Abarundi […]Irambuye

Abantu 7000 bapimwe i Kigali, 32% bafite umubyibuho ukabije

*Indwara zitandura (NCDs) ziratwugarije ariko abenshi baracyavuga ko zibasira abakire, *Gukora siporo, kurya imbuto n’imboga, kugabanya isukuri ngo byafasha Abanyarwanda benshi. Abahanga mu buvuzi bateraniye i Kigali mu nama mpuzamahanga yiga ku ndwara zitandura (Non Communicable Diseases, NCDs), ubwo yatangizaga iyi nama Minisitiri w’Ubuzima, Dr Agnes Binagwaho yasabye buri wese kwisuzumisha kare bene izi indwara. […]Irambuye

Tuyisenge yishimiye kongera gukinana na Kagere

*Kagere amufata nka rutahizamu wa mbere mu karere. Rutahizamu w’Umunyarwanda, Jacques Tuyisenge ngo yishimiye kongera gukorana na Meddie Kagere abona nka rutahizamu uhiga abandi muri aka karere. Gor Mahia yo muri Kenya yamaze kumvikana na Kagere Meddie kuzayikinira imikino yo kwishyura ya shampiyona. Uyu musore w’imyaka 29, ukomoka muri Uganda ariko wakiniye Amavubi y’u Rwanda, […]Irambuye

Perezida Uhuru Kenyatta yatangiye urugendo rw’iminsi itatu muri Botswana

Uhuru Kenyatta yafashe indege kuri uyu wa mbere yerekeza muri Botswana aho azagirira uruzinduko rw’iminsi itatu. Perezida Kenyatta yitabye ubutumire bwa Perezida Ian Khama. Mu byo bazaganiraho harimo kuzamura ubucuruzi no kunoza imibanire hagati ya Kenya na Botswana. Ku kibuga cy’indege, Uhuru Kenyatta yaherekejwe na Visi Perezida William Ruto n’abandi bayobozi bakuru muri Guverinoma. Umuvugizi […]Irambuye

Umugore wahoze arwajwe n’akana ke, yitabye Imana

Vestine Mukamana, umugore udafite undi muryango uretse umwana we w’umukobwa w’imyaka itandatu wahoze amurwaje mu bitaro bya CHUK yitabye Imana mu bitaro bya Kibagabaga saa sita n’iminota 20 kuri uyu wa mbere azize uburwayi bw’impyiko. Inkuru y’uko uyu mugore yari arwajwe n’umwana we yo mu mezi abiri ashize yatumye abantu benshi bahaguruka baramurwaza, baramusura abandi […]Irambuye

en_USEnglish