Nyanza: Umunyeshuri wigaga imyuga yarohamye mu cyuzi arapfa

Placide Niyitegeka w’imyaka 18, ni mwene Bigizimana Prospere na Umugwaneza Francoise iwabo batuye mu mujyi wa Kigali, yaraye arohamye mu cyuzi ubwo yarimo yogana na bagenzi be batanu na n’ubu umurambo we nturaboneka. Uyu munyeshuri wigaga muri Nyanza Technical School mu mwaka wa gatandatu mu ishami ry’ubwubatsi yagiye koga mu cyuzi cya Nyesonga mu murenge […]Irambuye

Kagere Meddie yemeye gusinya imyaka ibiri muri Gor Mahia

Kagere wigeze gukinira Gor Mahia yemeye kuyigarukamo ndetse yemera gusinya amasezerano yo kuyikinamo imyaka ibiri. Umuyobozi w’iyi kipe Ambrose Rachier yatangaje ku rubuga rwa Internet rwa Gor Mahia ko Kagere Meddie yabaye umukinnyi w’iyi kipe kuri uyu wa kene anishimira ko yagarutse. Ati “Meddie Kagere yongeye kuba umukinnyi wacu nyuma yo kwemera gusinya imyaka ibiri. […]Irambuye

Dr Biruta asanga nta gasigane gakwiye kuba mu kurinda iyangirika

Kuri uyu wa kane i Kigali hasojwe inama yo ku rwego rw Afurika yiga ku ihindagurika ry’ikirere n’ibyuka bihumanya ikirere, Afurika ngo ihura n’ingaruka zikomoye ziterwa n’ihumana ry’ikirere ariko ngo kurinda ko ikirere gikomeza kwangirika bisaba ubufatanye bw’abantu bose. Minisitiri w’Umutungo Kamere Dr Vincent Biruta yavuze ko nta muntu ufite uruhare ruruta urw’undi kandi ko […]Irambuye

Nigeria n’U Bushinwa basinye amasezerano ubucuruzi bwa Petrol ya miliyari

Nigeria yagiranye amasezerano yo kubaka ibikorwa remezo by’ibikomoka kuri petrol na gas afite agaciro ka miliyari 80 z’amadolari ya Amerika na Kompanyi yo mu Bushinwa nk’uko byatangajwe na Reuters. Nigeria ni cyo gihugu cya mbere muri Africa gicukura kikanohereza ku isoko mpuzamahanga petrol nyinshi ndetse niyo ubukungu bwacyo bushingiyeho. Ariko, iki gihugu gitumiza 80% bya […]Irambuye

Save The Children irasaba Leta gukora ubushakashatsi ku gitera abana

Umuryango urengera abana, Save The Children uravuga ko buri wese akwiye kugira uruhare mu kwamagana ihohoterwa rikorerwa abana, igasaba Leta gukora ubushakshatsi ku kibazo gitera abana kuva iwabo bakajya mu mujyi, kuko ngo uko ikibazo gikemurwa bishobora kuba atari mu mizi. Amahirwe Denise  ukora muri Save The Children  nk’ushizwe kwita ku burenganzira bw’umwana yavuze ko […]Irambuye

Giporoso: Kizimyamwoto z’abaturage zatumye inzu y’ubucuruzi idashya ngo ikongoke

Inkongi y’umuriro yibasiye inzu y’ubucuruzi iherereye mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Kanombe mu kagari ka Giporoso, yabashije kuzima hakoreshejwe kizimyamwoto z’abaturage nyuma zaje kunganirwa n’iza Polisi y’igihugu. Iyi nzu y’uwitwa Budeyi iherereye ku muhanda ugana Kabeza, yakoreragamo ivuriro rikoresha imiti karemano ryitwa Isange Herbal Medecine Ltd ry’uwitwa Camarade Jean Damascene (Bamwita Dogiteri Camarade) […]Irambuye

2016 hamaze kwakirwa ibirego 74 bijyanye n’icuruzwa ry’abantu – IGP

*Ubukene, ikoranabuhanga, amategeko adafite ibihano bikakaye ngo baroroshya icuruzwa ry’abantu *Mu Nteko ikibazo cy’ibiyobyabwenge, icuruzwa ry’abantu n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina byahagurukije inzego *Ibiyobyabwenge bikaze nka Heroin na Cocaine ngo byafatiwe mu Rwanda bitari bimenyerewe Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel Gasana yavuze ko mu Rwanda, muri 2016 hamaze kugaragara ibirego 74 bijyanye n’icuruzwa ry’abantu […]Irambuye

Indonesia: Umwana w’imyaka 10 apima Kg 192 byatumye ava mu

Mu gihugu cya Indonesia Arya Permana umwana w’imyaka 10 apima Kg 192 ubu yavuye mu ishuri kubera atabasha kugenda ngo no kubona imyambaro imukwira ni ikibazo. Uyu mwana avuka  mu gace kitwa Cipurwa Regency, kubera ikibazo cy’umubyibuho ukabije byatumye areka ishuri, ubu ngo muganga yamutegetse kugira imirire yihariye. Uyu mwana ngo ntajya yambara ipantaro cyangwa […]Irambuye

USA yishyuye $1 700 ku mwana wagonzwe n’imodoka za Samantha

Cameroon – Leta ya Amerika yatanze impozamarira ku muryango w’umwana w’imyaka irindwi wagonzwe n’imodoka zari ziherekeje Amb. Samantha Power ubwo yasuraga inkambi ziri mu Majyaruguru ya Cameroon. Umuvugizi wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Jeffrey Loree  yavuze ko impozamarira bagomba gutanga igizwe n’ibintu byinshi bizahabwa abaturage bo muri aka karere. USA yageneye impozamarira ya $ […]Irambuye

en_USEnglish