Musanze FC na Rwamagana FC zikuye mu mikino y’igikombe cy’Amahoro, kubera ibibazo by’amikoro. Gicumbi FC nayo ishobora kwiyongeraho nayo kubera amikoro. Iminsi ya nyuma y’ingengo y’imari igora cyane amakipe ashingiye ku turere. Gicumbi FC yatewe mpaga mu mukino wa shampiyona wo ku munsi wa 29, niyo mpaga ya mbere yari ibayeho muri iyi shampionat y’uyu […]Irambuye
Myugariro w’ibumoso w’Amavubi Sibomana Abouba ukina muri Gor Mahia yo muri Kenya yasabye abayobozi bayo kumurekura akajya ahandi. Itegeko rigenga shampiyona ya Kenya ryemera abakinnyi b’abanyamahanga batanu gusa. Ikipe ya Gor Mahia yamaze kurenza uyu mubare, bivuga ko hari umukinnyi umwe w’umunyamahanga utazakoreshwa mu mikino ya shampiyona. Gor Mahia ubu ifite abakinnyi batandatu (6) b’abanyamahanga: Sibomana […]Irambuye
Karongi – Abakora uburobyi bw’isambaza ku kiyaga cya Kivu babwiye Umuseke ko ubuzima bwabo n’imiryango yabo ubu buri mu kaga nyuma yo guhagarikirwa imirimo batunguwe ngo kuko imirimo yabo ishobora kuba iri mu byateye indwara ya Cholera imaze iminsi i Karongi ahegereye ikivu. Bo bavuga ko kubahagarikira imirimo ari ugushakira igisubizo aho kitari. Umuyobozi wa […]Irambuye
Kuri uyu wa kane, Police y’u Rwanda yizihije imyaka 16 imaze itanga serivisi zo kurinda no guha umutekano abanyarwanda n’ibyabo. Kuri uyu munsi Mary Gahonzire wahoze ari Komiseri mukuru wungirije mu rwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa,RCS, yagaragaye yambaye imyambaro n’amapeti ya Police y’u Rwanda, aho yahoze mbere yo kujya muri RCS. Mary Gahonzire, kugeza mu 2008 […]Irambuye
Iburasirazuba – Mu karere ka Kayonza kuri uyu wa 15 Kamena Police yahatangije ibikorwa by’icyumweru cyayo aho hasibuwe imirongo y’abanyamaguru bambukiramo umuhanda hatangwa kandi ubutumwa ku rubyiruko rwo kwirinda impanuka, ibiyobyabwenge n’ubusambanyi kuko bibangiriza ubuzima bwabo bw’imbere hazaza. Uyu munsi abakoresha umuhanda mugari bose basabwe kwitwararika birinda impanuka kugira ngo ubuzima bw’abantu ntibikomeze gutakarira mu […]Irambuye
Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu umugabo witwa Aminadab Twagiramungu wo mu mudugudu wa Bugufi, Akagari ka Buhanda mu Murenge wa Bweramana mu nkengero za centre ya Gitwe yishwe n’abantu bataramenyekana atewe icyuma, umurambo we abishi bawushyize hafi y’iwe. Abaturage bo muri aka gace batunguwe n’iyi nkuru muri iki gitondo kuko ngo nta kindi […]Irambuye
Mu Nteko Minisitiri Uwacu yavuze ko abatoza b’Abanyarwanda badafite ubushobozi bwo gutoza Amavubi, kuri uyu wa 15 Kamena Eric Nshimiyimana, Cassa Mbungo André na Bizimana Abdul bavuze ko bibabaje cyane kuba abatoza b’abanyarwanda bafite ubushobozi ahubwo badahabwa agaciro, kuko hari n’abafite urwego rw’ubumenyi banganya n’abatoza bakomeye iburayi. Kuri uyu wa 16 Kamena bamwe muri aba […]Irambuye
Jane Mutoni, Nyampinga w’umurange wa 2016 kuri uyu wa gatatu yatangiye ingendo zo gukurikira inzira y’umwami Ruganzu Ndoli aho yagiye asiga ibimenyetso byamwitiriwe mu Rwanda, uyu munsi yahereye ku ‘Kirenge cya Ruganzu mu karere ka Rulindo. Kuri we ngo yize byinshi ndetse asaba urubyiruko gukangukira kumenya amateka y’igihugu cyabo kuko arimo amasomo akomeye. Ruganzu II […]Irambuye
Kubera indwara ya Cholera yadutse mu karere ka Karongi mu bice byegereye ikiyaga cya Kivu, kuva kuri uyu wa 15 Kamena iki kiyaga cyafunzwe ku bakora uburobyi kugeza mu gihe kitazwi. Mme Jeannine Nuwumuremyi umuyobozi w’ikigo cy’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda, RAB, mu Ntara y’Iburengerazuba yabwiye Umuseke ko iki kiyaga cyafunzwe ku barobyi ku mwaro wose […]Irambuye
Eric Dusingizimana umunyarwanda uzasohoka mu gitabo cya Guiness World Records, ubu agiye kwerekeza mu Bwongereza mu gikorwa cyo gukusanya inkunga y’amafaranga azongerwa ku 700 000USD amaze kuboneka ngo hubakwe stade y’umukino wa Cricket mu Rwanda. Uru rugendo azarufashwamo na Legend, ikinyobwa cya BRALIRWA. Eric Dusingizimana izina rye rizasohoka mu gitabo cya Guinness World of Records […]Irambuye