Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri aka karere bukunze kuvugwamo amabuye ava mu bice birimo intambara akunze kubuzwa kugurishwa ku isoko mpuzamahanga. Uruganda rukora telephone zitwa Fairphone ruvuga ko rwishimira kuba ubu ruri gukoresha ibuye rya Tungsten rivuye mu bucukuzi bwizewe kandi busobanutse. Amabuye ya zahabu, tin, tantalum na tungsten yakunze gucukurwa mu bice by’iburasirazuba bwa Congo […]Irambuye
Umutoza mukuru wa Rayon sports Masudi Djuma abona abayobozi b’iyi kipe barihaye igikombe cya shampionat kandi urugendo rwo kugiharanira rukiri rurerure, ubu nyuma yo kukibura abakaba bashyize imbaraga ku kwegukana igikombe cy’Amahoro. Nyuma yo gutsinda 8-0 bagasezerera Miroplast FC yo mu kiciro cya kabiri muri 1/16 cy’igikombe cy’Amahoro, abayobozi Rayon sports bagaragaye mu kibuga bashimira […]Irambuye
Rusizi – Ni umukino bamwe bita urusimbi bandi bakavuga ko ari Tombola wararuye urubyiruko mu murenge wa Kamembe n’ahandi henshi mu turere tw’u Rwanda aho hari ababyita ngo ni “Ikiryabarezi”. Ababyeyi bavuga ko abana babamazeho amafaranga bajyana muri ibi bo bita urusimbi. Hari abagore bakubitwa n’abagabo bajyanye amafaranga guhaha akaribwa muri iyi mikino. Ufata aka […]Irambuye
Umusifuzi w’umunyarwanda, Shema Maboko Didier agiye muri Espagne gusifura igikombe cy’isi cya Basketball mu batarengeje imyaka 17, uyu ari mu basifuzi 38 bazasifura iri rushanwa mu bahungu n’abakobwa. Muri aba bose harimo abanya-Afurika batatu gusa, bavuye mu Rwanda, Senegal, na Tunisia. Iki gikombe cy’isi kizatangira tariki 23 Kamena – 3 Nyakanga 2016, kizabera kuri ‘Pabellón […]Irambuye
Michael Sandford umusore w’ imyaka 19 yatawe muri yombimbi ashinjwa kugerageza kwica Donald Trump, aho yariho yiyamamaza mu mujyi wa Las Vegas muri leta ya Nevada. Uyu musore yafashwe agerageza kwaka imbunda umupolisi ngo arase Donald Trump aho yari ahagaze imbere yiyamamaza. Uyu musore ngo yari afite uruhushya rwo gutwara imodoka rw’Ubwongereza ngo amaze gutabwa […]Irambuye
Hari amakuru avuga ko umuhanzi Diamond n’umukunzi we Zari Hassan ukomoka muri Uganda bashobora gutandukana kuko bombi bagenda barushaho kutaba hamwe uko iminsi ishira ndetse hakavuka amahari hagati yabo. Bivugwa ko Diamond Platinumz atishimiye ko uyu mugore babyaranye amaze iminsi agenda yegerana n’uwahoze ari umugabo we umucuruzi Ivan Ssemwanga. Ubu muri Tanzania na Uganda haravugwa […]Irambuye
Ku ishuri ribanza rya Nyamugwagwa mu kagari ka Nyamugwagwa Umurenge wa Ruganda mu karere ka Karongi higayo abana 577, muri bo 116 bigira mu rusengero rwa EPR naho 74 bigira mubiro by’akagali, abasigaye bakigira mu byumba nabyo bishaje cyane. Mu myaka ibiri ishize ibyumba by’ishuri byangijwe n’umuyanga n’inkuba ntibyasanwa. Iri shuri riheruka kuvugwa cyane umwaka […]Irambuye
Karongi – Kuva mu ijoro ryo kuwa gatandatu rishyira ku cyumweru ku ishuri ry’imyuga rya IPESAR riherereye mu murenge wa Rubengera mu kagari ka Kibirizi habuze ibendera ry’igihugu, guhera ku cyumweru tariki 19 Kamena hatangira iperereza, iri bendera ryabonetse kuri uyu wa mbere basanga umunyeshuri w’imyaka 23 ariwe warijugunye mu mugezi ngo ahemukire umuzamu wamubangamiraga […]Irambuye
Mu ntangiriro z’uku kwezi muri Kiliziya ya Mugina mu karere ka Kamonyi bavanyemo amashusho abacitse ku icumu aho bavuga ko yari ajyanye no kwibuka amateka mabi y’ubwicanyi bwakorewe muri iyi Kiliziya, Mgr Papias Musengimana ushinzwe ibya liturujiya muri Diyoseze ya Kabgayi muri iyi week end yabwiye Umuseke ko aya mashusho bazayasubizamo namara gusanwa kuko yari […]Irambuye
Muri uku kwezi kwa gatandatu bamaze kwiba Moto ebyiri nshya mu mujyi wa Byumba bikozwe n’abagenzi bateze moto bagasinziriza abamotari bakabata ku nzira bagatwara moto. Kugeza ubu izibwe ntiziraboneka, ubujura nk’ubu ngo bwatangiye mu mwaka ushize. Mu mujyi wa Byumba hari Koperative eshatu (COTRAMIMOGI, CTMG, COSETRAMU Impala) z’abamotari, aba bose ubu baratabaza kubera ubu bujura […]Irambuye