Ngo niwe wahimbye “Kandagira Ukarabe”, arasaba ko imwandikwaho

Emmanuel Twagirumukiza utuye mu murenge wa Kageyo mu karere ka Gicumbi avuga ko ari we wahimbye “Kandagira Ukarabe” uburyo bwifashishwa mu kurwanya umwanda mu ntoki hirindwa gukwirakwiza indwara zikomoka ku isuku nke, ngo yasabye kwandikwa no guhabwa uburenganzira kuri iki we yita igihangano cye hashize imyaka itanu atarasubizwa. Twagirumukiza avuga ko yagiye yegera inzego zinyuranye […]Irambuye

V.Ndayisenga nta kizere cyo kwisubiza shampiyona y’u Rwanda kubera imvune

Mu mpera z’iki cyumweru harakinwa shampiyona y’u Rwanda mu mukino w’amagare. Gusa Valens Ndayisenga watsinze umwaka ushize muri ‘individual time trial’ nta kizere afite cyo kuyisubiza kubera imvune. Mu mpera z’iki cyumweru hateganyijwe shampiyona y’u Rwanda mu mukino w’amagare, ifite ibice bibiri. Kuwa gatandatu tariki 25 Kamena, hazaba isiganwa ryo gusiganwa n’igihe, umuntu ku giti […]Irambuye

Uwishe Abatinganyi i Orlando ngo wari umujinya ko bamwanduje SIDA

Umwe mu batinganyi waryamanaga na Omar Mateen yatangaje ko ibyo uyu mwicanyi yakoze byari nko kwitura umujinya yari afite kuko yari aherutse kuryamana na bagenzi be babiri icya rimwe bakamwanduza SIDA. Uyu mugabo uvuga ko yaryamanye na Omar Mateen yemeza ko ubwicanyi yakoze bwari nko kwihorera kuko yari amaze kumenya ko yaryamanye n’undi mugabo wanduye […]Irambuye

Rwinkwavu: Abaturage bambuwe ubutaka ntibahabwa ingurane

Iburasirazuba – Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Rwinkwavu mu karere ka Kayonza baravuga ko hashize imyaka ibiri Leta ibambuye ubutaka bari bafite kugasozi kitwa “Igisunzu cya Nkondo” ntibanahabwe ingurane. Ubuyobozi buvuga ko buri kubikurikirana ngo abaturage barenganurwe. Aha hantu ngo hari hahawe umushinga witwa GETOROFA BIOFUEL RWANDA wari ugamije gutera ibiti bivamo amavuta […]Irambuye

Urugo rwa Musinga, akarwa k’Abakobwa, ibigabiro bya Rwabugiri….i Rusizi na

Ibiranga amateka y’u Rwanda biri henshi mu gihugu, gusa hari bimwe na bimwe bifite amateka akomeye bitaratunganywa ngo bisigasirwe neza bibe ahantu h’ubukerarugendo. Nko mu turere twa Nyamasheke na Rusizi ni hamwe mu hari ibimenyetso by’amateka amwe ya vuba n’aya kera byakwitabwaho bikabyazwa umusaruro bikigisha urubyiruko amateka y’igihugu cyabo. Ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu niho […]Irambuye

Bari gushyira amatara ku muhanda wa Kicukiro – Bugesera

Ku muhanda werekeza mu Bugesera uturutse Kicukiro guhera hejuru i Nyanza ugafata Gahanga kugera ku kiraro cy’Akagera gitandukanya Kicukiro na Bugesera ubu hari gukorwa imirimo yo gushyira amashanyarazi ku muhanda. Ubuyobozi buvuga ko ari ukwesa umuhigo w’Akarere. Mu bihe byashize abaturage bakoresha uyu muhanda berekeza aho batuye mu bice bya Gahanga n’ahegereye Karembure bagaragaje impungenge […]Irambuye

Athletisme: Muhitira bita Magare yabonye ikipe mu Butaliyani

Félicien Muhitira bita Magare agiye gukina nk’uwabigize umwuga muri Pachenza Athletics Club yo mu mugi wa Siena mu Butaliyani. Muhitira w’imyaka 22, avuka mu karere ka Bugesera amaze imyaka ibiri gusa akina umukino wo gusiganwa ku maguru. Yamenyekanye mu isiganwa ryo gushaka impano muri uyu mukino ryabereye i Bugesera muri Gashyantare 2013. Muri uwo mwaka […]Irambuye

ICC yakatiye Jean Pierre Bemba gufungwa imyaka 18

Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw’i La Haye mu Buholandi rwakatiye uwahoze ari Visi Perezida wa Congo Kinshasa igifungo cy’imyaka 18 nyuma yo kumuhamya ibyaha by’ubwicanyi, gufata ku ngufu n’ibindi byaha byibasiye inyoko muntu. Ubushinjacyaha bwo bwamusabiraga gufungwa imyaka 25, igihano kitaratangwa na rimwe n’uru rukiko. Mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka, uru rukiko rwahamije uyu mugabo […]Irambuye

Amazi ya Nyabarongo ashobora kuba urubogobogo?

Biragoye ariko birashoboka mu gihe cyose abanyarwanda bazajijuka bakagira agahinda ko kubona Nyabarongo, Akagera n’indi migezi isa n’urwagwa rw’ibitoki nyamara ari ubutaka bwacu, buzaturwaho n’abazadukurikira, buri kuducika bwigira aho bazi kububungabunga. Umunyarwanda wo mu myaka 50 ishize byashoboka ko ntacyo byari bimubwiye, umunyarwanda w’uyu munsi ubasha gufungura Internet akwiye kubabazwa no kuba Nyabarongo isa gutya, […]Irambuye

en_USEnglish