*RURA yeguruiwe ubugenzuzi bw’ibikomoka kuri Petrol Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane habaye ihererekanyabubasha hagati ya Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda n’ikigo kigenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro RURA, iki kigo cyeguriwe ububasha bwo kugenzura ubucuruzi bw’ibikomoka kuri Petrol, Minisiteri yo ngo izagumana inshingano zo gutegura no kunoza Politiki y’ubu bucuruzi gusa. Minisitiri w’ubucuruzi n’ingana Francois Kanimba […]Irambuye
Valens Kubwimana ni umugabo w’imyaka 37 ufite umugore n’abana babiri, amaze amezi abiri afunguwe nyuma y’amezi atandatu afungiwe gufatanwa ibiyobyabwenge, ni umwe mu baherutse kurangiza igifungo wemeye kuganira n’Umuseke ku buzima muri gereza no hanze yayo. Avuga ko muri gereza atari ahantu ho gupfira nk’uko benshi babyibaza, ahubwo ngo ni mu ishuri. Mu Ugushyingo 2015, […]Irambuye
Christophe Mukunzi Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Volleyball na Nice Giramata Muhizi kuva kuri uyu wa kane nimugoroba ubu ni umugore n’umugabo nyuma yo gushyingirwa byemewe n’amategeko mu murenge wa Remera kuri iki gicamunsi. Mukunzi akina Volleyball nk’uwabigize umwuga mu ikipe ya Payas Belediye Spor Voleibol muri Turukiya, mu ntangiriro z’uyu mwaka akaba aribwo yari yeretse umuryango […]Irambuye
Dr Ignatius Mugabo umushakashatsi akaba n’impuguke mubyo guhangana n’inkongi y’umuriro yatangaje ko abona mu Rwanda inkongi y’umuriro abantu batita ku kuyirinda kandi nyamara ari ikiza gikomeye kiza vuba kikangiza byinshi cyane mu gihe gito. Hagati ya 2012 na 2014 umuriro ngo wangije ibintu by’agaciro ka miliyari eshanu z’amanyarwanda. Mu Rwanda ngo nta mbaraga nyinshi abona […]Irambuye
Ku kigo nderabuzima cya Rwantonde mu murenge wa Gatore mu karere ka Kirehe mu ntara y’Iburasirazuba, havukiye abana bafite imitwe ibiri n’igihimba kimwe, aba bana b’abahungu bavutse 22 Kamena 2016 babyawe n’umukobwa w’imyaka 18. Tariki 23 Gashyantare uyu mwaka mu bitaro bikuru bya Kirehe naho hari havukiye abana nk’aba. Umuganga kuri iki kigo nderabuzima yabwiye […]Irambuye
John Ashe wari Perezida w’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye hagati ya Nzeri 2013 na Nzeri 2014 yapfuye mu buryo butunguranye ari iwe i New York. Uyu mugabo akaba yariho akorwaho iperereza rya ruswa ya Miliyoni 1$ yaba yarahawe n’abaherwe b’Abashinwa. Urupfu rwe rwateje urujijo. Uyu mugabo yari afite imyaka 61 akomoka mu birwa bya Caraibes akaba […]Irambuye
Amajyaruguru – Mu rukerera rwo kuri uyu wa 23 Kamena 2016 ahagana saa kumi n’imwe z’igitondo mu kagali ka Kamwumba, Umurenge wa Nyange, mu karere ka Musanze hagaragaye umugabo w’imyaka 35 wapfuye yimanitse mu giti akoresheje umugozi. Yitwa Eric Mwiseneza nk’uko abaturage bamubonye mbere babibwiye Umuseke. Umuntu wamubonye mbere ngo yavugije induru atabaza abantu baraza […]Irambuye
Inteko Ishinga Amategeko ya Leta zunze ubumwe za Amerika isa n’iyacitsemo kabiri, Abadepite bo mu ishyaka ry’aba Democrates banze kuva mu nteko bicara hasi bavuga ko batava mu Nteko itegeko ryo kugenzura intwaro mu baturage ridatowe. Byahereye kuwa gatatu ahagana saa sita z’amanywa, Abademocrates basaba abo ku ruhande rw’abaRepublicains gutora itegeko ribuza icuruzwa ry’intwaro muri […]Irambuye
Byatangajwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Tanzania Amb. Augustine Mahiga ko Perezida Kagame ku butumire bwa mugenzi we John Pombe Magufuli, azasura Tanzania tariki 01 Nyakanga mu rwego rwo kurushaho kunoza imibanire y’ibihugu byombi. Mu gihe cy’imyaka itatu ishize, umubano wa Tanzania n’u Rwanda warimo igitotsi nyuma y’uko uwari Perezida wa Tanzania Jakaya Kikwete atangaje […]Irambuye
Kuri uyu mugoroba, Mme Jeannette Kagame yageze i Libreville muri Gabon aho yakiriwe ku kibuga cy’indege na mugenzi we Sylvia Ondimba. Aha yagiyeyo mu nama yo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umupfakazi uba buri tariki 23/06. Mme Jeannnette Kagame na Sylvia Ondimba bagira ibikorwa byo kurwanya ihohoterwa rinyuranye rikorerwa abapfakazi. Uyu munsi mpuzamahanga w’umupfakazi washyizweho n’Umuryango w’Abibumbye […]Irambuye