Night Club ya Barry Ndengeyingoma muri Nairobi ngo niho hishyuwe

Muri iki cyumweru turi gusoza muri Kenya hashize iminsi hazenguruka ku mbuga nkoranyambaga facture yo mu kabari igaragaza ko abaguzi bagomba kuyishyura bari bakoresheje Miliyoni imwe irenga y’amashillingi ya Kenya, iyi facture yari iya Night Club yitwa B-Club iri Nairobi y’umunyarwanda Barry Ndengeyingoma uzwi cyane ku izina rya Ndengeye. Ibitangazamakuru bimwe muri Kenya bivuga ko […]Irambuye

AMAFOTO: Tujyane guhaha ku isoko rishya ryo ku Mulindi

Gasabo – Isoko rishya ryo ku Mulindi wa Kanombe mu mujyi wa Kigali ryubatse ku muhanda werekeza i Gasogi, ubu niryo ryimuriwemo n’abacuruzaga imyaka mu isoko ryasenywe rya Nyabugogo. Iri soko rirema kuwa kane no ku cyumweru rigahahiramo abaturutse mu mirenge ya Kimironko, Ndera, Remera, Bumbogo, Rusororo, Nyarugunga, Kanombe, Niboye n’ahandi muri turere twa Kicukiro […]Irambuye

Huye: Abamugaye batumva ntibavuge bahuguriwe gutunganya Kawa

Urubyiruko rw’abanyeshuri bagera kuri 15 biga mu ishuri ry’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga riri i Ngoma mu karere ka Huye rwahawe amahugurwa n’uruganda rwa Huye Mountain Coffee ajyanye no gutunganya umusaruro w’ikawa kugira ngo ruzabashe gukoresha ubu bumenyi mu kwibeshaho. Uru rubyiruko, rukoresha ururimi rw’amarenga, rwishimira ubumenyi rwahawe, rukavuga ko ari intambwe izarugeza ku […]Irambuye

Kabgayi: Abakoze Jenoside ntibababariye, abarwayi bishe 17

*Bishe kandi abaganga n’abaforomokazi 10 Jenoside yakorewe Abatutsi izahora yibukwa mu buryo bunyuranye kuko yakoranywe ubugome budasanzwe kugera no ku kwica abarwayi bari ku gitanda kwa muganga, uyu munsi i Kabgayi bibutse abarwayi abaganga n’abaforomakazi bishwe muri Jenoside ku bitaro by’aha. Donat Kagibwami warokotse yatanze ubuhamye bw’uburyo Iterahamwe aha i Gitarama zamukubise ubuhiri mu mutwe […]Irambuye

Jay Polly na AmaG muri SOS Kageyo bishimanye n’abana

Kuri uyu wa gatanu abana bo mu kigo cya SOS mu murenge wa Kageyo akarere ka Gicumbi bizihije umunsi w’umwana w’umunyafrica aho bishimanye n’abahanzi AmaG the Black na Jay Polly babahaye ubutumwa bwo kwitabira ishuri. Abana bagaragaje ko bakunze cyane aba bahanzi kuko baririmbanaga nabo indirimbo zabo. Uyu munsi aba bana bahawe ubutumwa bugendanye no […]Irambuye

Israel ni ikitegererezo cy’u Rwanda mu kwiyubaka nyuma ya Jenoside

Col Joseph Rutabana Ambasaderi w’u Rwanda muri Israel yatangarije ikinyamakuru Jerusalem Post ko u Rwanda rubona Israel nk’ikitegererezo mu kwiyubaka uhereye hasi nyuma ya Jenoside, ni mu kiganiro yagiranye n’iki kinyamakuru mbere y’uruzinduko Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu azagirira mu bihugu bya Uganda, Kenya, Ethiopia n’u Rwanda. Umwe mu banyapolitiki muri iki gihugu yabwiye Jerusalem Post […]Irambuye

De Gaulle yagizwe umwere, abo baregwaga hamwe bakatirwa amezi 6

Kuri iki gicamunsi, Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Vincent de Gaulle Nzamwita yagizwe umwere n’Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugunga ku cyaha cyo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda inyungu. Babiri bareganwaga bahamwe n’icyaha. Uyu munsi, abaregwa nta numwe witabye isomwa ry’uru rubanza. Mu iburanisha riheruka abaregwa bakaba bari bitabye. Umucamanza kuri uru rukiko yafashe umwanya abanza […]Irambuye

Sena y’u Rwanda yatumiye za Federations z’imikino zose zanga kwitaba!!!

Seneteri Galican Niyongana Perezida wa Komisiyo y’Imibereho myiza y’abaturage, uburenganzira bwa muntu n’ibibazo by’abaturage muri Sena y’u Rwanda muri iki gitondo yatangaje bidasanzwe ko batumira abayobozi ntibabitabe. Uyu munsi bari batumiye Federation z’imikino mu Rwanda bategereza abayobozi bazo barabura inama irasubikwa. Bibaye muri iki gitondo aho iyi Komisiyo y’Abasenateri yari guhura n’abahagarariye za fédérations z’imikino […]Irambuye

Remera: Ikamyo yakwepye Police, ihagama mu muhanda irawufunga

Hashize amasaha 13 ikamyo yo mu bwoko bwa Scania ifunze umuhanda mugenderano mu kagari ka Rukiri I mu murenge wa Remera, iyi kamyo ikaba yarihagitse mu muhanda ubwo yageragezaga guca indi nzira ihunze umupolisi mu ijoro ryakeye. Ahagana saa moya z’ijoro ryo kuri uyu wa 23 Kamena iyi kamyo yari iturutse mu masangano (rond point) […]Irambuye

Abongereza batoye kuva mu muryango wa European Union

Iri joro amajwi yabaruwe nyuma y’amatora yagaragaje ko Abongereza benshi bahisemo ko igihugu cyabo kiva mu muryango w’ubumwe bw’Uburayi. Impinduka z’amateka zizatigisa uriya muryango ku buryo bukomeye kuko Ubwongereza bwari umunyamuryango w’imbaraga. Kugeza ubu mu bice by’Ubwongereza uko bagiye batora muri rusange ngo abatoye kuva muri EU ni 52% naho abatoye kuguma muri uyu muryango […]Irambuye

en_USEnglish