Icyemezo; urufunguzo rworoshya ibikomeye

Ni ibisanzwe ko umuntu wese agira inzozi zibyo yifuza kugeraho, akagera n’aho abiganiriza inshuti n’abamwegereye bakumva bifite ireme ndetse bishobora no kuzana impinduka mu mibereho y’abantu y’umunsi k’umunsi. Ariko gushyira mu bikorwa icyo utekereza bikakubera ihurizo cyane ko usanga bisaba icyemezo kidasanzwe. Muri ibi bihe turimo usanga umubare utari muto w’abakiri bato wugarijwe n’ibura ry’akazi, […]Irambuye

Byarangiye: Vestine yashyinguwe nk’uwari ufite umuryango mugari

Uyu mubyeyi w’imyaka 27 yitabye Imana kuwa 27 Kamena azize uburwayi bw’impyiko, yageze mu Rwanda ari kumwe n’akana ke kamwe k’imyaka itandatu, nta muvandimwe, nta mwenewabo, ntaho yita iwabo kuko yavuye mu Rwanda ari umwana w’imyaka itanu. Gusa yitabye Imana yari amaze kubona umuryango mugari ari nawo wamushyinguye mu cyubahiro gikwiye ku mugoroba wo kuri […]Irambuye

Ingabo za AMISOM zimaze amezi atanu nta mushahara

Ingabo ziri mu butumwa bw’umuryango wa Africa yunze ubumwe bwo kugarura amahoro muri Somalia ubutumwa bwiswe AMISOM zimaze amezi atanu zitabona ibyo zigenewe. Ibi ngo ni ingaruka zo kugabanya inkunga yatangwaga n’Umuryango w’ubumwe bw’Uburayi (EU). Kuwa mbere w’iki cyumweru, EU yemeje ko itarekuye amafaranga yegeneraga ubutumwa bwa AMISOM kubera urusobe rw’ibijyanye no kwemeza ko asohoka […]Irambuye

Imbeba ubu zigiye kwifashishwa mu gusuzuma igituntu muri Africa

Ubundi bimenyerewe ko imbeba aberaho kurya iby’abantu bafite cyangwa basigaje ubundi ikanangiza ibikoresho byo mu rugo no mu mirima rimwe na rimwe, gusa muri iki gihe ubuvuzi buteye imbere buri kuzifashisha mu gusuzuma igituntu. BBC ivuga ko muri Tanzania, Mizambique na Colombia batangiye korora imbeba hagamijwe kuzifashisha mu buvuzi. Izi za rufigi zikoresha kwihumuriza n’umazuru […]Irambuye

Karongi: Abakobwa barashinja nyiri Hotel kubategeka gusambana n’abakiliya

Abakozi b’abakobwa muri Hotel Golf Eden Rock bashinja umukoresha wabo Aphrodis Mugambira  kubategeka gusambana n’abakiliya ba Hotel, babyanga bamwe bikabaviramo kwirukanwa mu kazi nta nteguza nta n’imperekeza. Mugambira we yabwiye Umuseke ko ibyo bavuga atari byo, ngo umunyamakuru nabishaka amujyane mu nkiko. Hashize igihe kigera ku kwezi Umuseke ukora ubucukumbuzi kuri iki kibazo, abirukanywe babitangamo […]Irambuye

Kamonyi: Umugabo yakubise inkoni umugore we aramwica

Mu kagali ka Nyarubuye Umurenge wa Rugalika mu karere ka Kamonyi ku mugoroba wo kuri iki cyumweru umugabo yakubise umugore we inkoni munsi y’ibere bimuviramo gupfa ako kanya. Ngo yamuzizaga ko yanze ko ajya kugurisha inkwi. Uyu mugabo witwa Rusagara, Umuvugizi wa Police mu Ntara y’Amajyepfo yabwiye Umuseke ko hari amakuru ko asanzwe akunda gushyamirana […]Irambuye

U Rwanda Vs Uganda mu mukino uzahuza ibihangange byo muri

Abawunyujijeho mu mupira w’amaguru w’u Rwanda na Uganda bigiye guhurira mu mukino wa gicuti ugamije guha icyubahiro no kwibuka Jean Marie Ntagwabira, wari umutoza wungirije w’Amavubi muri 2004. Ijoro rya tariki 6 Nyakanga 2003, ntizibagirana mu bakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda, kuko nibwo Amavubi y’u Rwanda yatsinze Uganda Cranes 1-0 mu gushaka itike y’igikombe cya […]Irambuye

Bwa mbere u Rwanda rugiye kurushanwa muri MISS WORLD

Mu myaka 65 iri rushanwa rimaze ribaho, nibwo bwa mbere u Rwanda rugiye guhagararirwa, Miss Jolly Mutesi azaruhagararira muri Miss World 2016 nk’uko bigaragara ku rubuga rw’iri rushanwa. Ibihugu bibiri bishya bigiye kwinjira muri iri rushanwa bwa mbere ni u Rwanda na Bangladesh. U Rwanda ruzahagararirwa na Nyampinga warwo uriho ubu nk’uko bitangazwa n’uru rubuga, […]Irambuye

Lionel Messi ati “Mu ikipe y’igihugu ibyanjye birarangiye”

Lionel Messi yatangaje ko asezeye ku gukina mu ikipe y’igihugu, ni muri iki gitondo nyuma y’uko ahushije Penaliti yatumye Argentine ibura igikombe ku nshuro ya kane mu myaka icyenda. Argentine yanganyije na Chile 0 – 0 bakizwa na Penaliti Chile yinjiza enye kuri ebyiri za Argentine. “Ntabwo ari ibyanjye. Kuri njye ikipe y’igihugu birarangiye. Nakoze […]Irambuye

en_USEnglish