Kigali – Mu gikorwa cyo kugenzura isuku mu bicuruzwa Umujyi wa Kigali uvuga ko uri gukora, kuri uyu wa gatatu hafunzwe Kiosk enye(4) ziri imbere y’ibitaro bya CHUK ngo basanze zicuruza inzoga ndetse zinafite umwanda. Abazikoreramo batunguwe, ahagana saa yine z’igitondo nibwo abakozi bari babagezeho, aba bavuga ko hari izo basanze zicuruza inzoga kandi zitabyemerewe. […]Irambuye
*Dr Dramini Zuma avuga ko ubutegetsi bubereyeho kurinda abaturage atari ukubahungabanya, *African Passport: ati “Abanyafurika bakeneye kwiga, gucuruza…aho ari ho hose ku mugabane wabo.” Mu nama ya 27 y’Umuryango wa Afurika Yunze ubumwe iri kubera i Kigari, kuri uyu wa 13 Kamena, Umuyobozi wa Komisiyo y’uyu muryango Dr Nkosazana Dlamini Zuma yavuze ko ubutegetsi bubereyeho […]Irambuye
Hafsa Mossi wari umudepite mu Nteko ishinga amategeko y’ibihugu bigize umuryango wa Africa y’Iburasirazuba (EALA) ahagarariye u Burundi yarasiwe i Bujumbura kuri uyu wa 13 Nyakanga, ajyanwa kwa muganga arembye biranga arapfa. Police y’u Burundi niyo yemeje aya makuru. Mossi wari mu bantu ba hafi ba Perezida Nkurunziza yarashwe ahagana saa yine n’igice z’amanywa muri […]Irambuye
Kuri uyu wa 13 Nyakanga U Rwanda rwakiriye inguzanyo yose hamwe ingana na miliyoni 164$ rwagurijwe n’Ubuyapani biciye mu kigo cyayo cy’iterambere mpuzamahanga JICA, hamwe na Banki Nyafrika itsura amajyambere BAD. Iyi nguzanyo ni iyo gusana no kwagura umuhanda wa Kayonza Rusumo, amasezerano yo kuyakira yasinywe na Amb Claver Gatete n’abahagarariye Ubuyapani na BAD mu […]Irambuye
Perezida Omar al-Bashir wa Sudan kuwa gatandatu ngo nawe azaza mu Rwanda kwitabira imirimo y’inama ya 27 y’Umuryango wa Africa yunze ubumwe ubwo ikiciro cy’abakuru b’ibihugu kizaba kigezweho nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru SudanTribune. Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC) mu 2007 rwashyizeho impapuro zo guta muri yombi Perezida Al-Bashir, we na Guverineri w’Intara ya Kordofan witwa Ahmed Haroun […]Irambuye
Mu buhinde abantu miliyoni 194 bafite ikibazo cy’imirire mibi, ariko mu gace kitwa Kerala kagendwa cyane n’abakerarugendo abantu benshi bari kugira ikibazo cy’umubyibuho ukabije. Mu kurwanya icyo kibazo, agace ka Kerala kashyizeho umusoro wa 14,5% ku bantu babyibushye (fat tax) ku bicuruzwa bya Pizza, hamburgers, imigati ya sandwiches, na za doughnuts nk’uko bitangazwa na The […]Irambuye
Kuri uyu wa kabiri, gari ya moshi ebyiri zagonganye kuri uyu wa kabiri abantu bagera kuri 20 bahasiga ubuzima nk’uko byemejwe n’abayobozi bo mu majyepfo y’Ubutaliyani. Izi gari ya moshi zagonganiye hafi y’Umujyi wa Andria aho ubusanzwe ngo zikorera ku muhanda umwe. Abarwanya umuriro bahise batabara bagerageza kuvana abakomeretse muri gari ya moshi zombie nk’uko […]Irambuye
Mu murenge wa Rubavu Akarere ka Rubavu indwara ya Malaria yarahibasiye cyane mu mezi abiri ashize, ibitaro byari byuzuye abarwayi bayo, bivugwa ko yishe abarenga 10, bikaba ngombwa ko MINISANTE yoherezayo abaganga benshi n’imiti mu rwego rwo gutabara. Nubwo Malaria yacogoye ariko abaturage ngo baracyafite impungenge kuko mu butabazi bahawe nta nzitiramibu zirimo. Hagati ya […]Irambuye
Minisiteri y’ingabo yatangaje ko kuri uyu wa 11 Nyakanga Minisitiri w’Ingabo James Kabarebe yayoboye ibirori byo gusezerera mu ngabo kubera izabukuru abasirikare bakuru, ibirori byitabiriwe n’abo basirikare bakuru n’abagore babo hamwe n’abandi bakozi mu ngabo. Mu basirikare bakuru basezerewe kubera izabukuru harimo; Lt General Ceaser Kayizari, Maj Gen Sam Kaka, Maj Gen Frank Mugambage, Maj […]Irambuye
Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro ( RRA) kiratunga agatoki urwego rw’abubatsi n’amahoteli mu kudatanga neza imisoro n’amahoro, mu isuzuma bakoreye inzego zinyuranye mu gihugu ziriya ebyiri ngo nizo ziri inyuma mu gutanga uko bikwiye imisoro n’amahooro. Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri ubuyobozi bwa RRA bwatangaje ko izi nzego zikomeje gutya zizahagurukirwa zigafatirwa byihariye. Richard […]Irambuye